Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ruhango: cyera abakecuru ngo baranenwaga ariko Kagame yarabasize ntibakinenwa

$
0
0

 Ruhango: cyera abakecuru ngo baranenwaga ariko Kagame yarabasize ntibakinenwa

Nyiramatabaro Laurence umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko, utuye mu mumudugugu wa Kigarama, akagari ka Muhororo, umurenge wa Byimana, yabwiye abadepite bari baje kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo ya 101, ko abakecuru bagikeneye Kagame cyane kuko ubu yabasigirije bakaba batakinenwa.

Uyu mukecuru yagize ati “cyera abakecuru baratunenaga, nanjye ubwanjye nabonaga agakecuru nkagatinya nzi ko karoga, ubu se kwa Kagame ibyo wabobona? Mfite ifaranga rye yampaye ndigura amata nkanywa ntarabyigeze.”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko, atarazi gutera kanta, none ku myaka ya 77, ngo nta ruvi wabona mu mutwe, akavuga biteguye gushyigikira Perezida Paul Kagame kugeza we avuze ko ananiwe, abaturage bakamushakira aho yicara akaruhuka.

Uyu mukecuru agaruka ku byiza byinshi Kagame yabakoreye, agatanga ingero z’uko abantu bo mu Ruhango batambukaga Nyabarongo ngo bajye gushyingira Karongi, ariko kuri ubu ngo baragenderanira bakanahashyngira kuko Kagame yahagize ahantu.

Uretse uyu muturage wagaragaje ko yifuza ko ingingo 101 yavugururwa vuba, abandi baturage bari baje guha abadepite bari bayobowe na Byabarumwanzi Francois, kuri uyu wa 24/07/2015, bakaba basabye ko Perezida Paul Kagame akwiye gukurirwaho inzitizi y’ingingo 101, cyangwa bakamureka agakomeza akayobora kugeza we ananiwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles