Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, ni umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora. Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abaturage bo mu karere ka Gatsibo barishimira iterambere bamaze kugeraho n’impinduka mu nzego zitandukanye.
Ibi aba baturage babishimangira bashingiye mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubuzima ndetse no mu rwego rw’ubukungu. Bamwe mu baturage baganiriye na kigali Today kuri iyi nshuro ya 21 u Rwanda rwizihiza uyu munsi mukuru wo kwibohora, bavuze ko ibyo bamaze kugeraho byose babikesha ubuyobozi bwiza.
Habamenshi Calixte ni umugabo ukuze, atuye mu murenge wa Remera aragira ati:” Ngereranyije no mu gihe cyashize ubu mbona maze kugera ku
ntera ishimishije, kuko nabashije kwiga ubu ndikorera kandi ngiye no kwiyuzuriza inzu ihagaze miliyoni hafi eshatu, ikindi kandi no mu muryango wanjye tubasha kubona buri kimwe cyose.”
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, mu butumwa yagejeje ku baturage ba Gatsibo yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twiteze imbere twihesha agaciro”, ababwira ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye bakwiye gukomeza urugamba rwo kwigobotora ubukene burundu.
Mu rwego rw’ubuzima mu karere ka Gatsibo habarirwa ibitaro bikuru bibiri, ibigo nderabuzima 19 byegerejwe abaturage hamwe na udushami tw’ubuzima 12 duherereye mu mirenge itandukanye igize aka karere.
Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, mu gihe cya mbere y’uko u Rwanda rubohorwa n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ibikorwa remezo mu karere ka Gatsibo ndetse no mu gihugu muri rusange byabarirwaga ku mitwe y’intoki ariko ubu impinduka igaragarira buri wese.
Uyu munsi mukuru wizihirijwe ku rwego rw’Imidugudu, mu karere ka Gatsibo ukaba wizihirijwe mu Mudugudu wa Butiruka, uherereye mu kagari ka Gasabo, Umurenge wa Remera.