Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gisagara: Ibyo bagezeho nyuma yo kwibohora ni intangiriro y’ibindi byinshi

$
0
0

Gisagara: Ibyo bagezeho nyuma yo kwibohora ni intangiriro y’ibindi byinshi

Abatuye Gisagara baratangaza ko ibyiza bagezeho nyuma yo kwibohora ubuyobozi bubi, ari intangiriro y’ibindi byinshi bari kugenda baganaho. Ibi babitangaje bizihiza umunsi wo kwibohora tariki ya 4/07/2015 banashima ingabo ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabibagejejeho.

Gisagara: Ibyo bagezeho nyuma yo kwibohora ni intangiriro y’ibindi byinshi

Mu byo abatuye akarere ka Gisagara bavuga ko bagejejweho n’ubuyobozi bwiza, harimo iterambere, uburezi kuri bose, abari n’abategarugori basubizwa ijambo, abaturage barajijuka kandi bava mu bwoba babagamo.

By’umwihariko abatuye umurenge wa Mamba ahizihirijwe umunsi wo kwibohora ku rwego rw’akarere, abakuze baravuga ko ibyo bagenda babona bijyanye n’iterambere batigeze mbere bakeka ko byabageraho.

Umusaza Karimunda w’imyaka 80 ati “Wa mukobwa we aho nabereye sinari bwabone amashanyarazi numvaga abava mu mujyi bayavuga, none ubu natwe dukanda ku rukuta inzu ikabona, ubwo se hari ukwibohora gusumbye uko?”

Kimwe n’uyu musaza, abaturage bo mu murenge wa Mamba bavuga ko impinduka nziza zigaragara cyane, kandi ko muri iyi myaka 21 u Rwanda rwibohoye ibyo bagezeho bibaganisha ku byisumbuyeho.

Gisagara: Ibyo bagezeho nyuma yo kwibohora ni intangiriro y’ibindi byinshi

Abasheshakanguhe 202 bo mu murenge wa Mamba ubwo bashyikirizwaga matora zavuye mu mafaranga bizigamye ubwabo kuri uyu munsi wo kwibohora, bagarutse ku byiza bagejejweho n’ubuyobozi nyuma yo kwibohora, birimo no kwigishwa kwizigamira bakabasha kwikorera igikorwa nk’iki.

Umwe mu bashyikirijwe matora ati “Ariko wagirango mbere ubuyobozi ntibwadutekerezaga twe abaturage! Nonese ahava aya mafaranga mbere ntiyahabaga? Harakabaho ingabo z’igihugu zatubohoye ubwo buyobozi bubi”

Lèandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara nawe yongeye gushishikariza abaturage guharanira ko ibyo bagezeho muri iyi myaka 21 bibohoye, byabyazwa umusaruro bikaba intangiriro y’ibindi byinshi.

Ati “Mwubakiwe amavuriro ntimubashe kuyivurizamo kubera kutagira mituweri byaba nta kamaro, mufite imihanda itagendwa ngo mukore ubuhahirane n’ahandi, nta kamaro, duharanire rero kujya mbere”

Byinshi mu bikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi meza bigaragara mu karere ka Gisagara bihagejejwe mu myaka ya vuba mbere ya Jenoside yo mu 1994 ntibyari bihari, abahatuye bakavuga ko ari ibigaragaza kwibohora kwabo.

Abatuye umurenge wa Mamba kandi bongeye gutuma umuyobozi w’akarere kabo ko yabavuganira ingingo ya 101 y’itegeko nshinga igahindurwa bakabasha kwitorera nanone Perezida Kagame wabagejeje kuri ibyo byose.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>