Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

“Ntacyo twaba dukora ibiyobyabwenge birimo kwica abaturage.”-Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo.

$
0
0
m Ntacyo twaba dukora 300x205    “Ntacyo twaba dukora ibiyobyabwenge birimo kwica abaturage.” Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo.

Chief superintendent Mwesige Elias

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo,  Chief superintendent Mwesige Elias atangaza ko Polisi y’Igihugu yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge iyo biva bikagera kuko ntacyo  yaba ikora mu gihe abaturage baba bakomeje kwicwa n’ibiyobyabwenge.

Ibi umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije mu murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye ahabereye umukino w’ubusabane wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Huye n’ikipe igizwe n’abahoze banywa bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Mwesige Alias yagize ati “ Kimwe mu nshingano za Polisi ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibintu byabo. Ntacyo twaba dukora ibiyobyabwenge birimo kwica abaturage, baterana ibyuma, baryama ku mihanda, bashyira mu nda zabo ibintu bibagirira ingaruka.”

Utugari twa Cyarwa na Cyimana twabereyemo uyu muhango twari dusanzwe tuzwiho kuba ari indiri y’inzoga bita Nyirantare. Bamwe mu bakoraga bakanacuruza iyi nzoga ubusanzwe itemewe, batangaje ko bayikoraga mu mazi, amajyani, isukari, ifumbire mvaruganda, urumogi, igikakarubamba, bagashyiramo n’ifu y’amatafari bahonze kugira ngo inzoga itukure.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Tumba Mutsindashyaka Alphonse yatangaje ko ubushakatsi butoya umurenge wakoze bwerekenye ko iyi nzoga yagiraga ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu harimo ndetse n’urupfu. Mu mavuriro bagiyemo basanze abaturage benshi bo muri Tumba bafite indwara z’ibihaha n’amara ngo ziba zatewe na Nyirantare.

Cyakora ubu ngo nta Nyirantare ikirangwa muri utu tugari twa Cyarwa na Cyimana nyuma y’aho abahoze bakora izi nzoga baziretse.Ubu basigaye bafite ishyirahwe ryitwa ‘Abisubiye’Bashinze babifashijwemo n’ubuyobozi bakaba basigaye bakora inzoga z’ibitoki zemewe.

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles