Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Abagore barasabwa kuba umusemburo w’iterambere

$
0
0

Kamonyi: Abagore barasabwa kuba umusemburo w’iterambere

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore uba buri tariki 8 Werurwe, mu kagari ka Karengera. Umurenge wa Musambira, Depite Mukarugema Alphonsine yasabye abagore kuba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku iterambere.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’umwaka wa 2015, igira iti” Munyarwandakazi komeza imihigo mu iterambere rirambye”, uyu mudepite yibukije abagore ko bagomba gufatanya na basaza ba bo mu kubaka igihugu. Aragira ati”  bagore mugomba kugenda n’igihe, mukagira uruhare mu kwiteza imbere mufatanyije n’abagabo banyu ndetse na basaza banyu”.

Yibukije abitabiriye ibirori umugani nyarwanda uvuga ko “ukurusha umugore aba akurusha urugo”, bityo asaba abagore gukomeza kwihesha agaciro bagasigasira iyo sura nziza bafite mu muryango.  Maze abizeza ubufatanye n’abagore bari mu Nteko ishinga amategeko.

Kamonyi: Abagore barasabwa kuba umusemburo w’iterambere

Aragira ati “Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda(FFRP) bazakomeza kuba hafi inzego z’abagore mu buryo bwose bushoboka, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gutera intambwe mu nzira igana amajyambere”.

Ku bwa Gahunda y’imiyoborere myiza, abagore bavuga ko bagejejweho na Perezida Paul Kagame kuko yabahaye ijambo, abagore bahamya ko uburenganzira bahawe mu gihugu cya bo bagatinyuka bagakora. Uramukiwe Immaculee, wo mudugudu wa Kabasanza,  Akagari ka Gihara, mu murenge wa  Runda; avuga ko amaze gutera intambwe yo guhabwa inguzanyo ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, kandi yaratangije igishoro cya 400frw acuruza avoka, kuri ubu afite icyuma gisya isombe.

 nyaruguru ,women,rights,day,celebration, message,advice ,family unity  

Uyu mugore wabashije kwiyubakira inzu yo guturamo akava mu icumbi, aragira inama abandi bagore bagenzi be, kwigirira icyizere bagashora mu mishinga ibyara inyungu kandi ntibagire imbogamizi y’igishoro kuko “buhoro buhoro arirwo rugendo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asanga buri wese akwiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, kuko abanyarwanda bafite ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu z’abaturage bose.

Uyu muyobozi  kandi aributsa abagore ko bashubijwe agaciro, bityo bakaba bagomba gukoresha ayo mahirwe bafite barushaho kuba umusingi w’imibereho myiza y’imiryango ya bo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>