Abahoze babarizwa mu mutwe wacungaga umutekano w’abaturage witwa Local Defence bo mu murenge wa Kivu mu karereka Nyaruguru bahawe ibyemezo by’ishimwe, bashimirwa uburyo bafashije mu gucunga umutekano.
Aba bahoze ari Local Defence basabwe gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano, kandi bagafatanya n’urwego rwabasimbuye rwa Dasso, kuko bo ngo bari bamenyereye aka kazi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko akarere gashimira akazi keza ba local defence bakoze, kandi akabasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano.
Ati:”ruriya ni urwego rumenyereye gucunga umutekano, n’ubwo batakiri muri ako kazi ariko barabimenyereye, ari nayo mpamvu tubasaba gukomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’ababasimbuye mu gucunga umutekano”.
Uyu muyobozi kandi yasabye aba bahoze ari ba Local Defence kwishyira hamwe bagashaka icyo bakora kibateza imbere, ubyobozi nabwo bukazabafasha gukorana n’ibigo by’imari bakabona inguzanyo.
Ati:”ikindi ni uko tubasaba kwishyira hamwe kugirango bakore ibikorwa bibateza imbere.Nibamara kwishyira hamwe natwe tuzabegera tubafashe gukorana n’ibigo by’imari kugirango bakomeze gutera imbere ariko banacunga umutekano kuko n’ubwo urwego rwa local defence rutakiriho ariko umutekano wo urakomeza”.
Mu murenge wa Kivu abahoze ari local defence 6 nibo bahawe ibyemezo by’ishimwe, naho mu karere ka Nyaruguru kose ibi byemezo by’ishimwe bikazahabwa abarenga 700.