Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rusizi: Abaturage bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro

$
0
0

m_Abaturage bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro

Mu gihe mu minsi ishize  hamwe na hamwe mu gihugu nko mu magereza no mu mazu y’ubucuruzi hagiye hibasirwa  n’inkongi z’umuriro , Abaturage bo mu karere ka Rusizi baboneka mu nzego zitandukanye zirimo abakora mumahoteri ,abashinzwe umutekano n’abakozi b’akarere,  kuwa 23/10/2014, bahawe amahugurwa agamije kubereka uko inkongi y’umuriro ivuka n’uburyo bwo kuyirwanya hagamijwe kwirinda impanuka za hato na hato ziterwa n’umuriro.

m_Abaturage bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro 2

Umuyobozi w’ikibuga cy’Indege cya Kamembe Nkurunziza Leon avuga ko bahuguye ibyo byiciro by’abaturage kugira ngo mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bajye bamenya uko birwanaho mu kuyihosha mugihe ubushobozi bwisumbuyeho buba butarahagera.

m_Abaturage bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro 3

Igikorwa cyo kwigisha abantu batandukanye kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro mu gihe ibaye ahantu runaka cyatanze isomo rikomeye kubakitabiriye n’abari bari gutanga amasomo, nubwo bimwe mubikoresho byo kuzimya umuriro bikunze kuboneka mu nyubako za Leta , mu mazu y’ubucuruzi n’ahandi byananiwe kuzimya umuriro watangirwagaho urugero nyamara aricyo biba byarateganyirijwe , hifashishijwe imodoka yabugenewe yari hafi aho kugirango umuriro ubashe kuzima.

Ibyo bikoresho bya kizimyamoto bito ni bimwe mubyo abaturage basabwa kuba bafite byo kwifashisha mugihe habaye inkongi y’umuriro, Life Thadee ni umukozi ushinzwe ibyinkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege cya Kamembe yavuze ko icyo kibazo cyatewe n’ibikoresho bikorerwa mu igihugu cy’UBushinywa  biba bitujuje ubuziranenge asaba abaturage ko ibyo babonye bikwiye kubabera urugero rwo kujya bagura ibikoresho bifite ubudahangarwa mubyo kuzimya umuriro cyane cyane ibikorerwa mu gihugu cy’UBwongereza

Bamwe mubitabiriye kumenya uko bakwitwara mu kurwanya Inkongi z’umuriro baravuga ko hari byinshi bungutse byabafasha kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro mugihe bahuye nazo dore ko bigishijwe amoko y’imiriro n’uburyo bwo kuyizimya

Mubutumwa abahuguwe bahawe basabwe gusakaza ubumenyi bahawe muri bagenzi babo kugira ngo nabo bamenye uko bajya birinda inkongi z’imiriro aha kandi bakanguriwe  kujya bicarana ibikoresho byingenzi byabugenewe mu kurwanya inkongi z’umuriro kumazu yabo kandi byujuje ubuziranenge

Igikorwa cyo guhugura ibyiciro by’abaturage kuby’inkongi z’umuriro cyasabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kugirango bamenye uko bakwitwara mugihe bahura n’ikibazo nkicyo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>