Akarere ka Rulindo ubu kafashe ingamba mu kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko bimaze kuba akarande mu rubyiruko utaretse no mu bantu bakuze.
Ni muri urwo rwego binyujijwe muri gahunda yiswe imboni y’umuturanyi,kuri uyu wa kane tariki 30/8/2012 hatangijwe gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge ku mugaragaro mu rwego rw’intara y’amajyaruguru .
Bikaba byarabereye mu karere ka Rulindo,umurenge wa shyorongi,akagari ka kijabagwe.muri aka kagari ubundi ngo habaye indiri y’ibiyobyabwenge nk’uko abaturage bahatuye babyivugira gusa bavuga ko bihagera biturutse mu tundi duce,ibi kandi byanemejwe n’ukuriye Polisi mu karere ka Rulindo.
Muri gahunda imboni y’umuturanyi abaturage bakaba basabwa kunganira ubuyobozi ,kandi ngo buri munyarwanda wese iki kibazo cyo kurwanya ibiyobyabwenge akaba asabwa kukigira icye. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ikaba igira iti dushyigikire hamwe twese ,twubake uRwanda ruzira ibiyobyabwenge.
Google+