Umuyobozi w’akarere ka kirehe Murayire Protais aratangaza ko nubwo basubiye inyuma mu mwanya ibikorwa bitasubiye inyuma, avuga ko iyo uhiga uri kumwe n’abandi kandi buri wese akoresha inzira ye hari ukoresha inzira imworoheye hakaba hari n’ukorehsa inzira ikomeye ariko byose bagambiriye kugera ku ntego,”Kuba akarere ka Kirehe karasubiye inyuma mu mihigo ntabwo byashimishije akarere ka Kirehe nanjye ndi umwe mu bo byababaje kandi jye byamfashe n’umwanya munini” Murayire
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko umwaka ushize wa 2011 akarere ka Kirehe kari kabaye aka gatanu ku rwego rw’igihugu gafite amanota 84,9% ariko ko imihigo y’umwaka wa 2012 akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa 20 bafite amanota 87,2% bitewe n’uko bahize umuhigo w’ibitaro bifite agaciro ka miliyoni 500,ubwo bahigaga bari basabye n’inkunga, mu gihe bamaze gutanga amasoko agiye kurangira babona inyandiko ya minisiteri ibemerera ya nkunga bari baratse ya miliyari n’ibihumbi magana abiri yari yarabemereye bituma basubira inyuma gutangaza isoko kuko ntibari gufata ba rwiyemezamirimo babiri bubaka ikintu kimwe, uyu muyobozi w’akarere akaba avuga ko ibi byatumye basubira inyuma kuko baje mu isuzuma basanga aribwo bagitangira fondation y’inyubako y’ibitaro bya Kirehe, kandi nta nubwo nabo bari kwanga inkunga ngo bubake ibitaro byaguye kuko byari bikenewe.
Akomeza avuga ko bari bariyemeje n’umuhigo w’imbuto baza kubura imbuto kuko bari bazi bakazabivana hanze biza kurangira bikoreye ingemwe zabyo, aho na ba rwiyemezamirimo nabo batengushye aka karere ku myubakire ya gare hamwe no gutanga amazi mu murenge wa Mushikiri. umuyobozi w’akarere ka Kirehe akaba yizeza abaturage ba kirehe ko kuba barasubiye inyuma bitavuye ku bushake buke bw’imikorere byavuye ku mpamvu zitandukanye batari bateganije ubu akaba avuga ko afatanije n’abaturage bagiye gushaka umwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka.
Google+