Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Urwego rubungabunga umutekano DASSO rurasabwa kuzarangwa n’ imikorere inoze 

$
0
0
Abayobozi bakira DASSO

Abayobozi bakira DASSO

Kuva kuri uyu wa kane tariki 28/8/2014, mu karere ka Kamonyi hatangiye gukora urwego rw’umutekano rushya rwitwa DASSO (District Administrative Security support Organ).  Abayobozi n’abaturage barasaba abarugize kurangwa n’imikorere inoze mu gucunga umutekano nk’uko babihuguriwe.

Uru rwego ruje gusimbura abalokodifensi baheruka gusezererwa mu kwezi gushize, rugizwe n’basore n’inkumi 59 barangije amahugurwa bamazemo amezi atatu ku gucunga umutekano. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yabasabye kuzakorana neza n’inzego zikorera hirya no hino mu mirenge no mu tugari, bita ku nyungu z’abaturage.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubakurikiranira hafi no kubagira inama kugira ngo imikorere yabo irusheho kuba myiza. Basabwe  kuzarangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo, kwirinda ruswa n’akarengane kandi bagakora koko mu nyungu z’igihugu n’abagituye bose.

Abagize DASSO, kamonyi

Abagize DASSO, kamonyi

Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu Karere ariwe Irakarama Albert, yemeza ko biteguye kuba umusemburo w’impinduka mu gucunga umutekano kandi bakazarangwa n’imyitwarire iboneye mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo babere abandi urugero. Ngo bazafatanya n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu buryo bunoze, bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba ndetse n’aho byagaragaye bakaba aba mbere mu gutabara.

Ku ruhande rw’abaturage, bishimiye uru rwego rushya rwo gucunga umutekano. Ngo bizeye  ko bazaha serivisi nziza abaturage kuko bo bazaba ari abakozi bafite umushahara, bitandukanye n’abalokodifensi basimbuye kuko bo bajyaga babaka insimburamubyizi mu gihe babafashije kugeza uwahungabanyije umutekano kuri polisi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>