Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Iburasirazuba: Bimwe mu byo inteko itora yifuza ku muntu uri butorerwe kuba senateri

$
0
0
m_Abiyamamariza umwanya w’ubu senateur

Abiyamamariza umwanya w’ubu senateur

Mu gihe kuwa Gatanu, tariki ya 29/08/2014, inteko itora abasenateri mu Ntara y’Iburasirazuba ihitamo umukandida umwe muri batatu bahatanira kwinjira muri Sena, bamwe mu bagize inteko itora bo mu karere ka Rwamagana barasaba ko uwo bazatora azaba umuvugizi ubabereye kandi akabafasha guteza imbere umujyi wa Rwamagana kugira ngo uyingayinge Kigali.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida batatu; Bagwaneza Théopiste, Kazarwa Gélturde na Muhimpundu Claudette, bakunze kwizeza inteko itora biyamamarije imbere ko uzatorwa azaba intumwa ya rubanda ibagerera aho badashobora kwigerera kandi ngo bakagarukana ibisubizo mu baturage babatoye.

Bamwe mu bagize inteko itora twaganiriye badutangarije bimwe mu byo bifuza ko uza guhiga abandi mu majwi azibandaho mu gihe azaba ahagarariye intara y’iburasirazuba mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.

Mu karere ka Rwamagana, ngo bifuza ko utorwa azaba intumwa ibavuganira kandi ikabageza ku iterambere, by’umwihariko mu kubaka umujyi wa Rwamagana ukayingayinga Kigali, nk’uko byasabwe na Habimana Djamal, umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Rwamagana, akaba n’umwe mu bagomba gutora.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Néhémie, umwe mu bagize inteko itora na we arasaba ko utorwa muri aba bakandida batatu, azajya agaruka kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bibera mu karere.

Agira ati «Uwo dutora turamusaba ibintu bitatu. Icya mbere ni ukuduhagararira neza aho tumwohereje kandi akuzuza inshingano ze, hanyuma akibuka gusubira inyuma akibuka abamutoye, akagaragara mu bikorwa binyuranye bigaragara mu karere ndetse no kutugira inama kugira ngo akarere karusheho gutera imbere».

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida byagenze neza mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, ku buryo ngo yizeye ko amatora yo kuri uyu wa 29/08/2014 aza kugenda neza.

Aya matora y’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, agamije gutora umusenateri usimbura Depite Mukabalisa Donathile wari waratowe nk’umwe mu basenateri bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, ariko nyuma akaza gutorwa nk’umwe mu bagize umutwe w’abadepite, anabereye Perezida.

Tubabwire ko tariki 5/12/ 2013, hari hatowe umusenateri wo kumusimbura ariko akaza kwegura ku mpamvu ze bwite atararahira, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Inteko itora abasenateri mu Ntara y’iburasirazuba igizwe n’abajyanama 480 bo mu nama njyanama z’uturere 7 tugize iyi ntara ndetse n’abagize biro za njyanama z’imirenge. Ibiro by’itora bikaba biri ku rwego rwa buri karere muri iyi ntara.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>