Ingengo y’imari y’akarere ka Bugesera 2014-2015 ni miliyari 13 n’ibihumbi bisaga 800, ikaba yarazamutseho 13% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.
Ibikorwa bijyanye n’iterambere nibyo byagenewe ingengo y’imari itubutse ku rusha ibindi aho byihariye 39%. Ubwo iyo ngengo y’imari yemezwaga perezida wa njyanama y’akarere ka Bugesera Kabera Pierre Claver yavuga ko igice kinini cy’ingengo y’imari kizaturuka muri guverinoma.
Yagize ati “ ahantu hanini azaturuka ni muri leta, ayo akaba ajyanye n’imishahara y’abakozi andi akazava mu misoro n’amahoro y’akarere nubwo akiri make cyane ava mu karere kuko iyo uyarebye agera kuri 12% tukaba tugiye gushyiramo ingufu ngo azamuke”.
Intumwa ya minisiteri y’imari n’igenamigambi Dusenge Enatha yasabye abayobozi gutekereza kucyakorwa muri gahunda yo kwigira kuko ibingana na 90% byayo biza hanze.
Mu ngengo y’imari, abajyanama bemeje ko abakuru b’imidugudu n’abantu bo mu miryango yabo bane, kuri buri mukuru w’umudugudu bazarihirwa ubwisungane mu kwivuza.
Abajyanama bari bifuje ko n’abandi bagize komite z’imidugudu batekerezwaho bakaba barihirwa ubwisungane mu kwivuza.
Kabera aragira ati “ cyari igitekerezo kiza ariko reka duhere kubakuru b’imidugudu, uko ubushobozi bw’imidugudu buziyongera tuzabageraho”.
Perezida wa njyanama yasabye abajyanama kujya bareba imishinga minini y’akarere kandi ko mu ngengo y’imari izajya yitabwaho.
Ikindi abajyanama bagaragarijwe ni uko hari imishinga minini itari mu bushobozi bw’akarere, nk’imishinga yo gukwirakwiza amazi, amashanyarazi , iyo gutunganya ibishanga n’indi, basobanurirwa ko hazakomeza kubaho ubuvugizi kugira ngo ibyo bikorwa remezo bigere ku baturage.