Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyagihanga: Barishimira ibyiza bagejejweho n’Umuryango wa RPF Inkotanyi

$
0
0
m_Barishimira ibyiza bagejejweho n’Umuryango wa RPF Inkotanyi

Abategarugori bo mu murenge wa Nyagihanga bishimira ibyo bagezeho babikesha Umuryango wa FPR Inkotanyi

Ku cyumweru tariki 29 Kamena 2014 mu murenge wa Nyagihanga, mu karere ka Gatsibo, inteko rusange y’umuryango wa RPF – Inkotanyi yarateranye abanyamuryango bishimira iterambere uyu muryango umaze kubagezaho.

Muri iyi nteko rusange hamuritswe imihigo y’umuryango yagezweho uyu mwaka irimo no guca burundu kwinjiza ibiyobyabwenge mu murenge. Uretse kandi imihigo yishimiwe, hatanzwe ubuhamya bw’abaturage ku iterambere RPF imaze kubagezaho muri rusange n’intera nziza ibagejejeho ku giti cyabo.

Abaturage b’Umurenge wa Nyagihanga bavuga ko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 nta kigo nderabuzima bagiraga, bakaba barivurizaga ku bitaro bya Ngarama bakoze ibirometero 6 n’amaguru. Kugeza ubu bakaba bamaze kugira ibigo nderabuzima bibiri.

Mugwiza Emmanuel ni umwe muri aba baturage, atuye mu kagari ka Nyagihanga yemeza ko mbere ya 1994 bagiraga ikigo cy’ishuri kimwe, kuri ubu bakaba bafite ibigo by’amashuri birindwi biyubakiye mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwimakaza umuco wo kwigira nkuko bakunze kubikangurirwa na Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Aba baturage bavuga kandi ko nyuma yo gukora urugendo rurerure bajya kubitsa amafaranga muri banki y’abaturage i Ngarama, ubu bamaze kwiyubakira Umurenge SACCO kandi bakaba bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere bivana mu bukene.

Mu murenge wa Nyagihanga abaturage begerejwe amashanyarazi, ibi bikaba byaratumye bihangira imirimo bifashije ayo mashanyarazi bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Chairman w’umuryango wa RPF Inkotanyi mu karere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza yasobanuriye abaturage ibyiza RPF imaze kugeza ku banyarwanda, anaboneraho umwanya wo kubasaba kubifata neza no kwibohora ubukene bitabira gahunda zibateza imbere hagamijwe kuvugurura intoki, Girinka, Isuku, guhuza ubutaka, Umuganda n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>