Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gatsibo: Urubyiruko rurasabwa kuba umusingi w’imiyoborere myiza

$
0
0
Urubyiruko rurasabwa kuba umusingi w’imiyoborere myiza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko Nkuranga Alphonse

Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rurasabwa kuba umusingi w’imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu. Ibi uru rubyiruko rukaba rwarabisabwe n’intumwa ziturutse muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2014.

Uru rubyiruko rwanashishikarijwe kwirinda amacakubiri ndetse n’icyagarura umwiryane mu banyarwanda, hakaba hari mu gikorwa cyo gusoza ukwezi k’urubyiruko (Youth Connect Month), cyaberaga mu murenge wa Kabarore akagari ka Kabeza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’urubyiruko Nkuranga Alphonse, mu kiganiro kigufi yagiranye n’uru rubyiruko yarubwiye ko rukwiye kwirinda abarushora mu nzira mbi, ababwira ko kugira ngo igihugu kigwirwe n’amahano yabaye, urubyiruko arirwo rwakoreshejwe.

Yagize ati:” Ni mwebwe musingi w’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusanjye kandi ni namwe igihugu gitezeho ejo hazaza heza, ibyo byose kugira ngo bigerweho mukwiye kubiharanira mukiri bato”.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umuganda w’urubyiruko hatunganywa umuhanda uhuza utugali twa kabeza, Marimba na simbwa two mu murenge wa Kabarore, uru rubyiruko kandi rwanaremeye abaturage babiri, batishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi yo 1994 babaha inka.

Uyu muhango wari witabiriwe n’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Urubyiruko mu karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>