Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rambura: Bashimwe aho imihigo igeze, basabwa kongera ingufu mubitari byagerwaho

$
0
0
Rambura Bashimwe aho imihigo igeze, basabwa kongera ingufu mubitari byagerwaho

Mu isuzuma ry’imihigo mu murenge wa Rambura, bashimwe intambwe bagezeho mu kwesa imihigo itandukanye bahize ishingiye ku bukungu, imiberego myiza y’abaturage, iterambere, ubutabera n’ibindi.

 Rambura Bashimwe aho imihigo igeze, basabwa kongera ingufu mubitari byagerwaho1

Gusa basabwe gushyira ingufu aho batari bagera ku rugero rwifuzwa kubyo biyemeje, cyane cyane mu mihigo igendanye n’ubukungu, aho ahanini mu mihigo y’ubuhinzi n’ubworozi hakigaragaramo  bimwe bitaragerwaho 100%.

Mbere y’uko uturere tugaragaza uko twesheje imihigo tuba twarasinye buri mwaka w’imihigo, natwo tubanza gusuzuma niba koko ibyo imirenge itugize yiyemeje mu mihigo yarabigezeho uko byahizwe.

 Rambura Bashimwe aho imihigo igeze, basabwa kongera ingufu mubitari byagerwaho3

Ni muri urwo rwego, ikipe iturutse mu karere ka Nyabihu yasuzumaga imihigo muri imwe mu mirenge,ubwo yasuzumaga ibyo umurenge wa Rambura wagezeho mu mihigo ,yahaye abakozi b’uyu murenge, ubujyanama butandukanye mu kunoza ibyo batagezeho neza cyane cyane bigendanye n’imihigo y’ubukungu.

Ibyagarutsweho cyane ni ukunoza imihigo y’ubuhinzi n’ubworozi nka bimwe mu bishingiraho cyane ubukungu bw’uyu murenge n’ubw’akarere ka Nyabihu by’umwihariko, ku buryo aho bataragera ku byo biyemeje baharanira kubigeraho.

Ikindi cyagarutsweho n’itsinda ryari rihagarariwe na Uwizeyimana Emmanuel,umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi ni ukunoza neza amaraporo,buri kintu cyose gikozwe kikaba gifite raporo igisobanura.

Kwita ku guhuza ubutaka,guhinga ibihingwa byatoranijwe,gukoresha amafumbire n’inyongeramusaruro,kwita ku nka kugirango zirusheho gutanga umusaruro ndetse no kumenya neza umukamo wabonetse uko ungana ni bimwe mu byagarutsweho.

Ibindi byagarutsweho ni ukugira inama abayobozi b’utugari,imirenge n’imidugudu zijyanye n’uburyo bunoze bwo kwesa imihigo,uhereye mu ngo kugeza mu mirenge kuko bituma n’akarere kayesa neza.

Nyuma yo gusura uduce dutandukanye two mu murenge wa Rambura harebwa ishyirwamubikorwa ry’imihigo,Rambura yashimwe  byinshi, birimo imitangire ya serivise,kwitabira gahunda za Leta,ubuzima, kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’ibindi.  Banagize ibyo bayisaba kongeramo ingufu cyane cyane mu mihigo y’ubukungu.

Gasana Thomas ni umuyobozi w’umurenge wa Rambura. Yavuze ko gusuzuma ibyo bagezeho ari byiza cyane kuko nta kiza nko kubona ukurebera ibyo wakoze,akakugira inama z’uko wabinoza kandi aho wakoze neza akagushima.

Yongeyeho ko bike bitaratungana neza, cyane cyane mu bukungu, bagiye kubinoza ku buryo umurenge uzarushaho guhagarara neza.

Uwizeyimana Emmanuel ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu,akaba avuga ko imihigo ifasha cyane mu kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ari nayo mpamvu igomba kwitabwaho cyane.

Ubusanzwe imihigo mu Rwanda ni kimwe mu byifashishwa hirya no hino mu gihugu,uhereye ku rwego rw’urugo,umudugudu,utugari,imirenge n’uturere. Ikaba ifasha mu kureba uko ibyo izo nzego ziba zariyemeje mu kuzamura ubukungu,imibereho myiza y’abaturage,ubutabera,iterambere n’ibindi byagezweho mu duce dutandukanye.

Bamwe mu baturage bakaba basanga imihigo ifasha u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye kandi mu buryo bwihuse.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>