
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano basuzuma aho ubufatanye bugeze mu gukumira ibyaha
Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gatsibo hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, batangaza ko ibyaha biri kugabanuka muri aka karere bitewe n’ubufatanye hagati y’izi nzego bwashyizwemo ingufu.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gicurasi 2014, ubwo itsinda riturutse ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba, ryari mu gikorwa cyo gusuzuma aho Akarere ka Gatsibo kageze gashyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu mu ikumira ibyaha.
Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, iri tsinda ryasobanuriwe ndetse rinagaragarizwa ibikorwa byose byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu.
Senior Spt Nsengiyumva Benoit uhagarariye Polisi, ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ubu bufatanye hagati y’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage muri rusange bugeze ku kigero gishimishije.
Yagize ati:” Turashimira cyane uruhare rw’abaturage badahwema kutugezaho amakuru mu gihe bobonye ahari gukorerwa ibyaha, twasabye ko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe kandi barabikora kuko aho ibyaha byagiye bikumirwa ndetse n’ababyihishe inyuma bagafatwa ni abaturage ubwabo babigizemo uruhare”.
Iri tsinda ryashimye Akarere ka Gatsibo kuba kagerageza gukumira no kurandura ibiyobyabwenge kifashishije gahunda y’ijisho ry’umutanyi, aho usanga ubufatanye bw’inzego zose mu kubirandura.