Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyarugenge: Binyuze ku nkunga ya VUP bahabwa bashinze koperative yatumye biteza imbere

$
0
0

Abaturage bafashwa muri gahunda y’icyerecyezo 2020 Umurenge (VUP) bibumbiye muri Koperative GOBOKA  yo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, baravuga ko amafaranga y’inkunga bahabwa yatumye babasha kwiteza imbere mu gihe mbere bari mu batindi nyakujya.

Binyuze mu nkunga bahabwa buri kwezi abo baturage baravuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha imishinga iciriritse bakoreshamo iyo nkunga nk’iy’ubuhinzi nk’uko bivugwa na Nkezabera Petero, umwe muri bo.

Agira ati “mbere yo guhabwa inkunga na VUP twari dufite imibereho itari myiza ndetse tukaba twarafatwaga nk’abatindi, ariko nyuma yo kwibumbira  hamwe dushinga koperative Goboka none tumaze kugera kuri byinshi birimo n’umurima uhinzemo urutoki wa hegitare ebyiri”.

Kuri ubu urwo rutoki rukaba nta musaruro ruratanga kuko rumaze umwaka umwe rutewe.

N’ubwo bafashwa, aba baturage ngo bazi neza ko hari igihe kizagera bagacuka ntibongere gufashwa, ikaba ari nayo mpamvu ngo bazakomeza gufata neza ibyo bamaze kugeraho nk’uko bivugwa na Martha Mukamusoni umwe muri aba baturage.

m_Binyuze ku nkunga ya VUP bahabwa bashinze koperative yatumye biteza imbere

Uyu arerekana uburyo VUP yamuteje imbere kandi yari umutindi nyakujya

“ ubu uyu murima uhinzemo urtoki twawuguze amafaranga gera kuri miliyoni enye, mbere nabaga mu nzu y’ibyatsi ariko ubu mfite inzu y’amabati kandi naguze n’amatungo ampa amafaranga.

Kuba aba baturage bavuga ko bifuza kurushaho guharanira kugera ku iterambere, banabihuza n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis.

Agira ati “kugira kugira ngo aba baturage babashe kugera ku ntego yabo, bakwiye kugira gahunda y’ibikorwa ndetse bagategura imishinga iciriritse myinshi, kuko akarere kiteguye kuyibafashamo bakivana mu bucyene ku buryo nabo bagera ku rwego rwo gufasha abandi”.

Iyi gahunda ya VUP ubundi ifasha imiryango y’abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 65, abantu badashoboye gukora ndetse n’abana b’imfubyi bibana; ku buryo ifasha umuryango byibura utarengeje abantu batanu.

Umuntu wa mbere akagenerwa amafaranga 250 abakurikiyeho bakagenda bagenerwa ari munsi yayo hakurikijwe amajanisha ku buryo umuryango w’abantu batanu uhabwa amafaranga 700 ku munsi.

Magingo aya muri uyu murenge wa Nyarugenge habarizwa  abafashwa muri gahunda ya VUP bagera kuri 450.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles