Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rutsiro : Ibitaro bya Murunda byibutse binaremera imfubyi ya Jenoside

$
0
0

Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Murunda n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibyo bitaro, tariki 21/05/2014 bibutse ku nshuro ya 20 abari abaganga, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abitabiriye uwo muhango basabwe kurangwa n’ukuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose, no kugira umuco wo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Ibitaro bya Murunda byibutse binaremera imfubyi ya Jenoside

Si umuhango wo kwibuka gusa wakozwe muri ibyo bitaro bya Murunda, ahubwo habaye n’igikorwa cyo kuremera umwana w’imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu karere ka Rutsiro, akaba yahawe ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kujyanisha n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ihamagarira abantu kwibuka biyubaka.

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr Eugene Niringiyimana, yavuze ko bahisemo gufasha uwo munyeshuri  nyuma yo kumutoranya mu bandi banyeshuri bakiri kwiga basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko basanze akeneye cyane iyo nkunga.

Dr Niringiyimana ati “inkunga twamugeneye ni iyo kumufasha gukomeza kubaho mu buzima bwe bwa buri munsi, mu masomo ye ya buri munsi, ikazamufasha kugura ibikoresho bimwe abasha gukenera atabona mu zindi nkunga agenerwa ziterwa abacitse ku icumu muri rusange.”

Uwo munyeshuri waremewe witwa Uwamahoro Alida yishimiye ubwo bufasha yahawe, akaba yizeye ko bizamufasha kwiga neza, agatsinda, bityo akazabasha kwigira no gutanga ubufasha ku bandi bazaba babukeneye.

Yagize ati “iki gikorwa bankoreye nagishimye cyane kuko kizamfasha kwiteza imbere nkagira icyo ngeraho, mbega ngaharanira kuba ntakomeza kubaho nk’umuntu wifuza gufashwa, ahubwo ku bwanjye nshobora kuzagera, ubwo nanjye niteza imbere ngafasha n’abandi.”

Ntihinyuka Janvier uhagarariye Ibuka mu karere ka Rutsiro yashimiye ibitaro bya Murunda uburyo biha agaciro igikorwa cyo kwibuka kuko ari bumwe mu buryo bwo kwamagana Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho.

Umuhango wo kwibuka abari abaganga, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewa Abatutsi mu 1994 ubaye ku nshuro ya gatatu ku rwego rw’ibitaro bya Murunda, ibitaro bya Diyoseze ya Nyundo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>