Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyabihu: Imihigo y’imidugudu kimwe mu bifasha akarere kugera kubyo kiyemeje

$
0
0

Imidugudu nk’ishingiro ry’iterambere no kweswa kw’imihigo, ni urwego rw’ibanze rukomeye rukwiye kwitabwaho igihe hasuzumwa ibyagezweho mu mihigo kuko ibivuye mu mihigo y’imidugudu byerekana neza uko iy’utugari n’akarere,yewe no ku rwego rw’igihugu izaba imeze mu kweswa kwayo.

Imihigo ku rwego rw’imidugudu iba ikwiye kwitabwaho kuko iyo yesejwe neza igira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage n’uturere

Imihigo ku rwego rw’imidugudu iba ikwiye kwitabwaho kuko iyo yesejwe neza igira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage n’uturere

Ibi bikaba byagarutsweho na bamwe mu bari bagize ikipe y’akarere ka Nyabihu yasuzumaga imihigo mu mirenge, mu tugari no mu midugudu igize umurenge wa Rambura, aho basabye imidugudu n’ingo kwita cyane ku mihigo baba barahize, bagaharanira kwesa mike isigaye batarageraho.

 Ibi bikaba byaragarutsweho by’umwihariko n’ Uwizeyimana Emmanuel ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu wari unakuriye ikipe yasuzumaga imihigo mu murenge wa Rambura.

Hasuzumwa imwe mu mihigo y’imidugudu, umwe mu bayobozi b’imidugudu Banganyingabo Joseph, yatangaje ko muri imwe mu mihigo yahize ko abaturage be, mu ngo 107 afite bazaba bafite telephone zigendanwa na Radiyo kugira ngo bibafashe kujijuka no kumenya amakuru na gahunda za Leta.

Ku kigendanye n’iyi mihigo, mu gihe habura igihe cy’ukwezi kurengaho gato ngo uturere dutangire kwerekana uko twahiguye imihigo twasinyanye na perezida wa Repubulika ,Banganyingabo Joseph avuga ko imiryango imaze kugira Telefone ari 100 mu 107,naho imaze kugura Radiyo ikaba ari 90.

Akaba yizera ko igihe kizagera abaturage baramaze kwesa imihigo nk’uko biteganijwe. Uretse iyi mihigo Joseph yagarutseho,Shema Aimable umuyobozi w’umudugudu wa Mariba avuga ko bagerageje guhigura imihigo bari bahize,yaba mu bukungu,mu mibereho myiza,mu butabera n’ahandi.

Yagarutse cyane kuri gahunda yo guhuza ubutaka,avuga ko bayishyizemo ingufu barabikora,bahuza ubutaka batera n’ibihingwa byatoranijwe birimo ibigori,ingano,ibirayi n’ibindi. Kuri ubu,gahunda nko kwitabira mitiweli,kuboneza urubyaro,umuganda,kwicungira umutekano no gutanga amakuru n’ibindi abaturage be n’indi midugudu mu tugari twa Birembo na Guriro,akaba avuga ko bakora uko bashoboye kose ngo babigereho 100%.

Imihigo ni kimwe mu by’ibanze bifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye, uhereye mu rugo kugeza ku rwego rw’akagari,ari nabyo bizamuka bikagera ku rwego rw’igihugu.

Mu kagali ka Birembo,abaturage baharaniye guhuza ubutaka bagatera ibihingwa byatoranijwe aharwanije isuri

Mu kagali ka Birembo,abaturage baharaniye guhuza ubutaka bagatera ibihingwa byatoranijwe aharwanije isuri

Binyuze mu guharanira kugera kubyo umudugudu uba wariyemeje mu mihigo,iterambere ryawo rigenda rizamuka tutibagiwe n’iry’abaturage bawugize,ari nayo mpamvu imihigo yawo igomba kwitabwaho buri hose kandi na buri wese yaba umuturage n’ubuyobozi nk’umusingi wo kwesa imihigi ku rwego rwo hejuru.

Mu masantire atandukanye aho ikipe isuzuma imihigo ku rwego rw’akarere yageraga,yabazaga abaturage uko besheje imihigo,ikabagira n’inama,aha ni muri santire ya Guriro muri Rambura

Mu masantire atandukanye aho ikipe isuzuma imihigo ku rwego rw’akarere yageraga,yabazaga abaturage uko besheje imihigo,ikabagira n’inama,aha ni muri santire ya Guriro muri Rambura


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles