Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyabihu: Basanga Ifatizo ryo kwesa imihigo ari umuryango

Iyo abaturage bateye imbere n’igihugu kiba gitera imbere. Ibi bikaba bitangazwa na bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, bishimira cyane uburyo bagenda bagera kuri byinshi mu iterambere, bitewe n’uko nabo basigaye bahiga imihigo mu ngo bagomba kugeraho binyuze mu ikayi y’imihigo buri rugo ruba rufite.

Ikayi y’imihigo, ubusanzwe iba ikubiyemo imihigo ya buri rugo, rugomba kuzageraho mu mwaka w’imihigo kandi abaturage bavuga ko buri muturage agomba kuyigira.

Bamwe mu baturage basanga iyi kayi ituma bagera kuri byinshi by’iterambere bataba bakeka ko bari kuzageraho. Bongeraho ko iyo umuturage ateye imbere n’igihugu kiba giteye imbere,kandi imihigo ikaba ibibafashamo ari nayo mpamvu bashima cyane iyi gahunda.

Baranyanga Fidele,umwe mu baturage batuye mu murenge wa Muringa mu kagari ka Muringa mu karere ka Nyabihu,avuga ko binyuze mu mihigo yahize mu rugo rwe byajyaga bimugora gutanga mitiweli,ariko ko ubu yabigezeho.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Basanga Ifatizo ryo kwesa imihigo ari umuryango

Binyuze mu mihigo,abaturage bagenda bagera ku bikorwa bibateza imbere nka za Biogaz,za rondereza n’ibindi bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

 Yongeraho ko ubu abana be biga bose kuko ari kimwe mu mihigo yahize mu gihe yajyaga agira imitekerereze yo kumva ko bamwe bajya kuragira inka. Kuri ubu ngo afite akarima k’igikoni ndetse na rondereza iri muri imwe mu mihigo bagiye bahiga. Binyuze mu mihigo bandika mu ikayi y’imihigo avuga ko agenda agera kuri byinshi mu iterambere.

Kanamugire Noel,ni umuyobozi w’umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu. Kuri we asanga ifatizo ryo kwesa imihigo ari umuryango. Impamvu ashingiraho ni uko iyo imiryango yesheje neza imihigo,n’umudugudu ubasha kuyesa neza,akagari kakayesa neza,umurenge n’akarere muri rusange.

Imihigo,ni kimwe mu byifashishwa mu Rwanda mu rwego rwo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye. Uretse umuturage uhiga ibyo azageraho mu karere ka Nyabihu binyuze mu ikayi y’imihigo,n’ ubuyobozi ku rwego runaka bugambirira ibyo buzageza ku baturage mu gihe runaka bizabafasha kugera ku iterambere n’imibereho myiza.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Baranyanga Fidele avuga ko imihigo ya buri rugo,yafashije urugo rwe kugera kuri byinshi atari kuzageraho

Baranyanga Fidele avuga ko imihigo ya buri rugo,yafashije urugo rwe kugera kuri byinshi atari kuzageraho

Binyuze mu mihigo, tumwe mu duce twinshi tw’igihugu twagejejwemo amazi meza, amashanyarazi, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye. Abaturage benshi bafite ubwisungane mu kwivuza, abakene bafashwa kwikura mu bukene n’ibindi.

Kuri ubu,imihigo ikaba ikomeje kwitabwaho mu rwego rwo kurushaho guharanira kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye mu Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>