Paruwasi gatorika ya Nyanza yubatse mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yibutse abapadiri bane bayo bishwe bazira Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Uyu muhango wo kubibuka wabaye tariki 05/05/2014 wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri Kiliziya y’iyi paruwasi iyobowe na Nyir’icyubahiro Umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Butare Musenyeri Filipo Rukamba.
Iyi misa yo gusabira izi nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abanyeshuli b’ibigo bya Kiliziya gatorika ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za leta bari baje gufata mu mugongo umuryango w’aba bihayimana.
Musenyeri Filipo Rukamba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka abihayimana bagenzi be bazize jenoside yavuze ku butwari bwabo avuga ko mu yicwa ryabo bari mu kazi kabo ariko interahamwe zikabica zibaziza ubwoko batihaye.
Yavuze ko Kiliziya gatorika izahora ibubuka mu bihe byose bagasabirwa imigisha ku Mana ari nako bafatwaho urugero rwiza.
Muri uyu muhango waranzwe no kwibuka aba bapadiri bane bazize jenoside hagashyirwa n’indabo kumva bashyinguyemo usibye abihayimana bawitabiriye hari n’abandi barimo umujyanama wa Minisitiri w’Umuco na Siporo Bwana Serge Nzabonimpa, Uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Bwana Ntagengwa Vital n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Nyanza n’Intara y’Amajyepfo.
Abapadiri bane bibutswe ni abitwaga, Padiri Nyangezi innocent, Yirirwahandi jean Bosco,UWITONZE Callixte hamwe na Ngirumpatse mathieu.