Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gashaki: Abaturage baciye ukubiri n’inzara kubera VUP

$
0
0

m_682px-Rwanda_location_map

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze bagiraga ikibazo cy’inzara bikageza aho basuhuka, ariko ngo ubu iyo nzara yabaye amateka kubera gahunda yo guteza imbere abantu batishoboye izwi nka VUP yageze muri uwo murenge.

Gahunda ya VUP yafashije abaturage kwivana mu bukene babona akazi mu gukora amaterasi kandi bahabwa inguzanyo zo kwiteza imbere; nk’uko Nziboneza Jean Claude, umukozi wa VUP mu murenge  wa Gashaki abishimangira.

Umurenge wa Gashaki n’umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru. Mu myaka yabanje kugeza 2006 wasangaga abaturage bo muri uyu murenge basuhuka kubera inzara none ubu bateye imbere kubera ubuyobozi bwiza bwabagejejeho gahunda ya  VUP/ umurenge.

Ati: “Mu mwaka wa 2006 hasuhutse abaturage 360 bahungaga inzara ariko aho hagereye VUP abaturage biteje imbere binyuze mu materasi y’indinganire abaturage benshi babona akazi,hari abahawe inguzanyo bakabasha kwiteza imbere, bikoreye imihanda,amasoko n’ibindi”.

Iterambere rigaragazwa ko n’umubare w’abaturage batishoboye wagabanutse ubu hasigaye gusa 45, batanu bejejwe inkunga na Polisi, abandi basigaye bagomba gufashwa n’akarere binyujijwe mu zindi gahunda nko kuremera  ngo na bo bave mu bukene.

Habineza ni umuturage wo mu Murenge wa Gashaki,  avuga ko ntacyo yashinja Leta y’u Rwanda  kuko abona iterambere rigenda riza aho nta muturage ugisuhuka muri uwo murenge.

VUP  yatangiye mu mwaka wa 2008  iri no mu mirenge  itatu y’Akarere ka  ariyo Remera na Gataraga yo mu Karere ka Musanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>