Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gakenke: IGP Gasana yasabye abayobozi b’inzego zibanze kwamagana ibyaha n’abanzi b’igihugu

$
0
0

Ubwo umuyobozi wa Police IGP Emmanuel Gasana yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Gakenke tariki 30 mata 2014, yabasabye kwamagana ibyaha bakanirinda gukorana n’abanzi b’igihugu.

 m_IGP Gasana yasabye abayobozi b’inzego zibanze kwamagana ibyaha n’abanzi b’igihugu

Yagize Ati “ ingengabitekerezo mbi tuyamagane, twamagane ibyaha, twamagane n’abanzi b’igihugu, tutabaha intebe, tutabakira, dukore uko dushoboye kwose kugirango dukumire, turinde, kandi tubuze uwo ariwe wese ushaka kugirango dusubire mu mateka mabi”.

IGP Gasana akomeza avuga ko intwaro ya mbere yabafasha kugirango babigereho kuburyo bworoshe ari uko bagerageza kujya bakumira icyaha, umwanzi cyangwa n’uwashaka kuzana amacakubiri kandi bigakorwa kubufatanye.

IGP akomeza yibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko iyo byananiranye kugirango habeho ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’abandi mugukumira icyaha leta ibahana.

Ati “ hariho gukumira , kurwanya no guhana ariko byose bigashoboka ko umuntu yabyirinda ari uko atangiye amakuru kugiye kugirango niba hari n’umuntu ushaka kukuzanira ikibazo akumirwe hakiri kare”.

IGP Gasana akomeza abwira abayobozi b’inzego z’ibanze ko ujya kurinda iguhugu abanza kugikunda

Ati “ hari n’ikintu nkwiye kubabwira gikomeye. Erega hagati yanjye nawe hari gukunda igihugu kuko iyo ugiye kurinda igihugu ubaza kugikunda, uru Rwanda rwacu mureba utarukunze se wakunda iki kindi”.

IGP Gasana yashoje ijambo rye kandi yibutsa abayobozi ko badakwiye kwibagirwa iterambere bamaze kugeraho ngo baryangize nk’aho ritabavunnye.

Bamwe mubayobozi b’inzego z’ibanze nabo bemereye umuyobozi wa Police ko bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gukumira icyo aricyo cyose cyaba kigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda n’abanyarwanda.

Viateur Kalinda, umuyobozi w’umudugudu wa Kanshenge avuga ko kuva bahumurijwe bibongereye imbaraga bakaba biyemeje ko bagiye kwikosora bakongera gukaza amarondo bareba abatanditse mu makaye y’umudugudu kugirango bashyikirizwe inzego zishinzwe umutekano.

Patrice Magirirane, umukuru w’umudugudu wa Kamatete ubarizwa mu kagari ka Gisozi umurenge wa Nemba avuga ko biyemeje kubungabunga umutekano wabo bafatanyije n’inzego ziwufite mu nshingano kandi akaba yizeye ko nta kabuza bazabigeraho kuko itorero bagiye banyuramo bahakuye ubumenyi buhambaye kubijyanye n’umutekano.

IGP Emmanuel Gasana yagiranye ikiganiro n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Gakenke mu rugendo we na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni bagiye mu turere 3 tugize intara y’amajyaruguru, bakaba baraganiriye  n’abayobozi hamwe n’abaturage kubijyanye n’uko umutekano uhagaze n’uburyo warushaho kubungabungwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>