Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Karongi: Bizihije umunsi w’umurimo bisuzuma banareba aho bageze mu guhanga imirimo mishya

$
0
0

Karongi Bizihije umunsi w’umurimo bisuzuma banareba aho bageze mu guhanga imirimo mishya

Kuri uyu wa 1 Gicurasi, 2014 umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi b’Akarere ka Karongi basubije amaso inyuma bareba aho bageze mu kuzuza inshingano za bo mu kazi, ibyo bemererwa n’amategeko, ibyo abasaba ndetse n’aho bageze muri gahunda zo guteza imbere umurimo bahanga ndetse no guhanga imirimo mishya.

Atanga ikiganiro ku iterambere ry’umurimo mu Karere ka Karongi, Bitegetsimana Déo, Umugenzuzi w’umurimo muri ako karere avuga ko imibare bafite yo kuva mu 2011, akarere kari kariyemeje guhanga imirimo ibihumbi bitandatu na magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu (6,666). Nyamara ariko ngo ubu kakaba kageze ku gipimo cya 32% mu guhanga imirimo mishya kandi ngo bagombye kuba nibura bageze ku kigero cya 90%.

Iyi mirimo mishya byari byitezwe ko yagombye guturuka muri gahunda ya “Hanga umurimo”,  muri gahunda zo kuremera urubyiruko n’abagore ndetse no mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga. Mu gihe kugeza ubu, Akarere ka Karongi gafite ibigo bitatu byigisha ubumenyingiro n’imyuga bitatu (IPRC na TVTs),Umugenzuzi w’Umurimo, Bitegetsimana Déo, avuga ko bagifite ikibazo cy’amabanki abadindiza muri gahunda ya “Hanga umurimo” kuko ngo abantu bakora imishinga noneho ikigo gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) kikabemerera kubishingira ariko amabanki akagenda biguru ntege mu gutanga inguzanyo.

Gahunda ya “Hanga umurimo” kimwe na gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore yatangiye mu mwaka wa 2011. Cyakora ariko gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore yo, ikaba ngo mu Karere ka Karongi yaratangijwe ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2013. Kugeza ubu, mu Karere ka Karongi, bakaba bamaze kuremera imirimo abaturage bagera kuri magana atatu na morongo irindwi n’icyenda (379) biganjemo urubyiruko n’abagore ngo binyuze mu nkunga zitangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi (Minicom) na Minisiteri y’abakozi (Mifotra). Hakaba kandi hamaze gutangizwa ibigo biciriritse bigera kuri magana abiri na bitandatu byatanze imirimo ku bakozi babarirwa mu 1693. Naho abamaze kwihangira imirimo binyuze muri “Hanga umurmo” bon go akaba ari mirongo ine na batatu gusa.

Kugira ngo bashobore kugera ku nshingano biyemeje mu guhanga imiromo mishya no kuremera urubyiruko n’abagore imirimo, uyu Mugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Karongi, akaba avuga ko akarere gakwiye gushyira ingufu mu gushishikariza ibigo byikorera, inganda n’amashuri kurushaho gufasha urubyiruko, abagore n’abandi kwimenyereza imyuga. Mu bindi bagomba gukora ngo hakaba harimo kunoza gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore, gukusanya no gutanga amakuru ku murimo, gutinyura urubyiruko n’abagore gufata inguzanyo  n’ibindi.

Mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’akazi n’ibibazo by’ubukungu, ku busanzwe Leta y’u Rwanda ikaba yari yimeje kujya ihanga nibura imirimo mishya ibihumbi magana abiri buri mwaka.

Muri ibi biganiro by’umuhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo, Mukama Libert, Umuyobozi ushinzwe amategeko n’ubutegetsi  mu Karere ka Karongi, akaba yanaganirije aba bakozi akarere ka ku itegeko rishya rigenga abakozi ba Leta, aho yagarutse cyane ku burenganzira bw’umukozi ariko kandi n’ibihano bafatirwa mu gihe batannye mu kazi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>