Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Iburasirazuba: Abayobozi barasabwa kuba indorerwamo mu kubungabunga umutekano

$
0
0

Iburasirazuba Abayobozi barasabwa kuba indorerwamo mu kubungabunga umutekano

Abayobozi bose bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kuba aba mbere mu kurinda umutekano no kubikangurira abaturage bashinzwe kuyobora kandi bakumva neza ko ari bo ndorerwamo za leta imbere y’abaturage, bityo bakaba intangarugero muri byose kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.

Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, ubwo yari ashoje inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30/04/2014.

Iyi nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, yagiriwe ku bagize inzego z’umutekano, abayobozi b’uturere turindwi tuyigize ndetse n’ab’imirenge yose yo muri iyi Ntara, yibanze ku kubakangurira uruhare rwabo mu kuzamura imyumvire y’abaturage ijyanye no kwirindira umutekano ndetse no kudaha icyuho uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya.

By’umwihariko, abayobozi b’imirenge bibukijwe ko bakwiriye kwegera abaturage umunsi ku wundi kugira ngo bafate ingamba zihamye zo kurinda umutekano ndetse nihagaragara ikibazo, gishakirwe umuti hakiri kare.

Mu gihe hari ibice by’igihugu biherutse kugaragaramo ibikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse bigatangazwa ko byarimo na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano nk’ibi ntaho biragaragara muri iyi Ntara.

Cyakora, yaburiye abayobozi bo muri iyi Ntara kwirinda ko hagira ugaragara muri ibyo bikorwa; ndetse bagafasha n’abaturage kugira ngo hatazagira ubigaragaramo.

Guverineri Uwamariya yibukije ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano ari bibi cyane ariko ngo bigakabya ubukana iyo bikozwe n’umuyobozi wagakwiye kuyobora abaturage ku byiza by’igihugu, anabatoza umuco wo kugikunda.

Yagize ati “Ubundi umuyobozi ni indorerwamo ya leta imbere y’umuturage. Ni ugukomeza kubasaba kuba intangarugero ndetse no kumva gahunda igihugu kiganamo. Abantu bakibutswa neza ko kugira ngo iki gihugu tukibone, tube dufite umutekano usesuye ndetse dusagurira amahanga, kugira ngo abantu babe bishyira bakizana, babe bakora nta wubahungabanyije; hari ikiguzi iki gihugu cyatanze kugira ngo uwo mutekano tuwugereho.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero (guhungabanya umutekano) byagirwamo uruhare n’abayobozi, urumva ko byaba ari ikintu gica intege abaturage.”

Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari bitabiriye iyi nama y’umutekano, bahamije ko ntaho bahuriye n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse abayobozi b’imirenge bafata umwanzuro w’uko bagiye kurushaho kwegera abayobozi mu tugari kugira ngo bafatanye kwirindira umutekano bafatanyije n’abaturage.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bongeye kwibutswa ko bakwiriye kumenya neza imiterere y’aho bayobora kandi bakajya bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amarondo hirya no hino no gukurikirana ko amakayi y’imidugudu agaragaza abinjiye n’abasohoka akoreshwa neza.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro w’uko abayobozi ku rwego rw’umudugudu bagiye kongererwa ubushobozi mu itumanaho kugira ngo bajye batanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyahungabanya umutekano, bigafasha ko gikumirwa kitaraba.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>