Buri Munyarwanda ngo akwiye kubera abandi urumuri kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere, nk’uko byavugiwe mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza tariki 17/04/2014, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside b’i Ruramira wabanjirijwe n’igitambo cya misa yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwibutso rwa Nkamba rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga 950 hanashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 11 y’abazize Jenoside yabonetse yari itarashyingurwa mu cyubahiro.
Senateri Mike Rugema wifatanyije n’abarokotse Jenoside bo mu murenge wa ruramira yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kuba umwe kandi buri wese akamurikira abandi kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Yanavuze ko buri Munyarwanda akwiye kugira ubutwari bwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, agaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Abarokotse iyo Jenoside bongeye guhumurizwa banasabwa gukomeza kwiyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Munyabuhoro Ignace uhagarariye abarokotse Jenoside mu karere ka Kayonza yavuze ko abarokotse Jenoside yo mu 1994 bariho kandi bagomba kubaho, abasaba by’umwihariko gukomeza guharanira kwiyubaka no kwigira.
Yagize ati “Mureke dukomere kandi duharanire kwiyubaka, turiho kandi tuzabaho. Abapfobya Jenoside tubamaganire kure kandi n’abazi aho imibiri y’abacu itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye bahatubwire, kuko ari umusanzu mwiza uganisha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge”
Munyabuhoro yongeye kwibutsa abarokotse Jenoside ko kwiyubaka biharanirwa, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko uwabikoresheje bimwica ahagaze bigatuma nta cyo yageraho.
Ibi ni nabyo umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasabye abarokotse Jenoside b’I Ruramira, abasaba kwiremamo icyizere kugira ngo abari bafite umugambi wo kubarimbura babone ko umugambi bari bafite batawugezeho. Ati “Urumuri rw’ikizere rwazengurutse igihugu rutwubakemo icyizere cy’ejo hazaza heza, kandi turufate nk’ikimenyetso kitwereka ko u Rwanda ravuye mu icuraburindi, ubu rukaba rufite umucyo uganisha ku iterambere.”