Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Burera: Urubyiruko rurasabwa gukunda igihugu rurwanya icyagarura Jenoside

$
0
0

Burera: Urubyiruko rurasabwa gukunda igihugu rurwanya icyagarura Jenoside

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurasabwa gukoresha ingufu zarwo mu gukunda u Rwanda baharanira kurushaho kurwubaka kandi barwanya icyo ri cyo cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho mu Rwanda.

Burera: Urubyiruko rurasabwa gukunda igihugu rurwanya icyagarura Jenoside

Depite Semasaka Gabriel, wari witabiriye umuhango wo gusoza icyunamo

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho ubwo ku cyumweru tariki ya 13/04/2014, mu karere ka Burera, basozaga icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Muri uwo muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama rushyinguyemo imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwabwiwe ko Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’urubyiruko rwari rwarahawe inyigisho mbi n’ubuyobozi bubi.

Uru rubyiruko kandi rweretswe ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yahagaritswe n’urubyiruko rwitanze rukemera no kumena amaraso yarwo.

Depite Semasaka Gabriel, wari witabiriye uwo muhango, yabwiye urwo rubyiruko kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho haba mu Rwanda ndetse no ku isi dore ko ngo rufite ubuyobozi bwiza buruba hafi.

Agira ati “Mukorere kugira ngo ibyo ababyeyi bacu, ababyeyi banyu babonye bibi by’indengakamere: Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntimuzongere kuyibona. Ndetse n’abo muzabyara bose ntibazongere bibaho ukundi kubona Jenoside nk’iyabaye mu 1994. Mubiharanire ndetse muharanire ko no ku isi yose ariko byagenda.

“Ariko nanone muharanire kutazigera na rimwe mukora ibyo bamwe mu babyeyi banyu bakoze kuko Jenoside yabaye mu Rwanda yakozwe n’ababyeyi banyu mwa rubyiruko mwe! Ibyo mubizirikane ntimuzigere mubikora na rimwe.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, abanyaburera bishimira intambwe imaze guterwa. Ngo akaba ariyo mpamvu baharanira gusigasira ibimaze kugerwaho.

Sembagare avuga ko kandi umuti wo komora ibisare byasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi ugomba gushakwa n’abanyarwanda, ukanyobwa nabo kabone n’iyo waba ushaririye.

Akomeza abwira abanyaburera ko u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza ariko ko urugendo rukiri rurerure akaba ariyo mpamvu hagomba ubufatanye kugira ngo ibyifuzwa kugerwaho bizagerweho nta nkomyi.

Agira ati “Ibyo dutekereza gukora byose tuzabigeraho ku bufatanye bwiza tuzakomeza kugirana n’inzego zose. Ibi tuzabigeraho kandi igihe tuzakomeza kwima amatwi no kurwanya uwo ariwe wese wakwifuza kudusubiza aho twavuye:

“Dutanga amakuru, tuyatangira igihe, mu gihe hagaragaye uwashaka kubiba no gukwirakwiza ingengabiteerezo ya Jenoside ndetse n’uwashaka kwifatanya n’umwanzi utatwifuriza amahoro.”

Ubwo mu karere ka Burera basozaga icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi habanje umuhango wo gushyira indabo ku Rwibusto rwa Jenoside rwa Rugarama ruri mu murenge wa Rugarama.

Muri uwo muhango umuyobozi w’akarere ka Burera yashimye abanyaburera ko mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside nta gikorwa na kimwe cyaba icy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se icyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi cyagaragaye.

Muri uwo muhango kandi hagaragajwe ko abanyaburera bamaze gutanga inkunga yagenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi isaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’inka eshatu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>