
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert n’umufasha we bunamira izirakarengane zazize jenoside
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert aratangaza ko mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 hazashyirwamo urebana no kuzamura ubushobozi bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2014 mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana by’umwihariko jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, umuhango wabereye mu murenge wa Musebeya.
Ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yijeje abarokotse jenoside ko gahunda zo kubafasha kwigira zizakomeza kubageraho ndetse bikaba bigiye no kujya mu mihigo.
Ati “…..Mu mihigo tuzagira n’umwaka tuzatangira mu kwezi kwa karindwi habemo kwiyemeza ibikorwa dushobora kuba twafasha bifatika, umubare runaka w’abarokotse jenoside twiyemeza kubafasha kugira ngo batere intambwe, hari aho bari bageze birumvikana ariko birakenewe ko bagira imibereho myiza”.
Abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa basabwe gukomeza kugira uruhare mu kuremera no guharanira ko ubuzima bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi burushaho kumera neza.
N’ubwo abarokotse jenoside bamaze gutera intambwe mu kwiyubaka no kwigira, haracyari imbogamizi bahura nazo mu rugamba rwo kwiteza imbere bakeneye guterwamo inkunga nk’uko Twagirimana Gaspard, perezida wa Ibuka mu murenge wa Musebeya abitangaza.
“Abenshi ni abahinzi kandi ubuhinzi bw’inaha bukenera ifumbire mva ruganda. Akenshi kubera ubushobozi buke bafite bakoresha imborera ivuye ku matungo magufi bafite, usanga bavuga bati uwabaha inka bakabona ifumbire,” Twagirimana.
Twagirimana akomeza avuga ko hanabonetse n’imishinga inyuranye baterwamo inkunga ibafasha kubaka ubushobozi byarushaho kuba byiza dore ko bamaze gusobanukirwa ko bagomba gukora bakigira.
Muri uyu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, abahagarariye abarokotse jenoside bongeye gusaba ababangirije imitungo kubishyura ndetse n’abavuga ko badafite ubwishyu bakabegera bakabasobanurira uko bimeze, bakagerageza niyo bakwishyura gahoro gahoro ariko bagaragaje ubushake.