Mu nama mpuzabikorwa y’abakozi bo mu Karere ka Huye yabaye ku itariki ya 28/2/2014, umwe mu bakuru b’imidugudu yavuze ko hari ubwo bamwe mu bo bayobora babasuzugura bakanabatukira imbere y’abandi. Ibi ngo bituma rimwe na rimwe batabasha kuzuza inshingano zabo.
Uwagaragaje iki kibazo yasubijwe ko imyitwarire nkiyo yo gusuzugura umuyobozi idakwiye, kuko ngo ntaho bitandukaniye no gusuzugura ubuyobozi kandi bihanirwa n’amategeko.
Ku rundi ruhande ariko, abayobozi b’imidugudu, kimwe n’abandi bayobozi bose, na bo basabwe kugira imyitwarire ntangarugero aho bayobora.
Umwe mu bari mu nama ati “hari ibyo dusaba abaturage natwe tutabikora. Ntabwo umuyobozi yasaba abantu kwirinda kunywa inzoga zibayobya ubwenge kandi na we azinywa ndetse akanasinda. Ntiyababuza kuzikora kandi na we ari uko, … abayobozi babanze na bo bimenye mbere yo kubwira abo bayobora ibyo gukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, na we ati “Burya umuturage agusuzugura ari uko wisuzuguje. Iyo wiyubashye, ukamenya indangagaciro na kirazira zikuranga nk’umuyobozi, burya umuturage arakubaha.”
Na none ati “kutisuzuguza mu baturage, kutiyandarika mu baturage, kudasindira mu baturage ni byo bizafasha abayobozi kugirirwa icyizere n’abo bayobora no kubafata nk’abayobozi.”