Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Aho Rutsiro igeze yesa imihigo ya 2013/2014 harashimishije

$
0
0

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro busanga ibimaze kugerwaho mu mezi ashize y’imihigo y’uyu mwaka wa 2013/2014 bitanga icyizere ko uyu mwaka w’imihigo uzarangira akarere gahagaze neza mu kwesa imihigo.

Aho Rutsiro igeze yesa imihigo ya

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi  wungirije ushinzwe imari,  ubukungu n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene, ubwo yagaragazaga aho imihigo y’akarere ya 2013/2014 igeze ndetse n’ahagomba kongerwamo ingufu mu rwego rwo kwihutisha imihigo.

 Aho Rutsiro igeze yesa imihigo ya 2

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014 akarere ka Rutsiro gafite imihigo igera kuri 46, muri yo hakaba harimo guhinga icyayi kuri hegitari 500, bakaba bageze kuri 50%. Biyemeje guhinga kawa kuri hegitari 300, ubu bakaba bageze kuri 55%. Bafite n’umuhigo wo guhinga ibigori kuri hegitari 12.500, ariko bageze kuri 79%.

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014 mu karere ka Rutsiro bahize guhinga hegitari ibihumbi 12 by’ibirayi, none bageze kuri 65%, ariko bimwe muri ibyo birayi bakaba bagiye gutangira kubihinga muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B.

Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, mu karere bageze kuri 50% ariko ingemwe ngo barazifite zihagije. Barizera ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga kizarangira bamaze kubihinga ku kigero cy’100%.

Mu karere biyemeje no guhinga ibishyimbo kuri hegitari  11.500, mu gihembwe cy’ihinga gishize babashije guhinga ibishyimbo ku buso bungana na 58% ibisigaye bakazabihinga mu gihembwe cy’ihinga gikurikiyeho.

Gukoresha ifumbire mu karere ngo biri hasi ku kigereranyo cya 42%, bikaba bisaba ko abayobozi mu tugari n’imirenge bashishikariza abaturage gukoresha ifumbire.

Akarere ka Rutsiro kiyemeje kurwanya isuri ku kigero cya 90%, kakaba kageze kuri 58,7%, muri iki gihembwe barakangurira umuhinzi wese guhinga asibura imirwanyasuri mu murima we, ateraho n’ibyatsi.

Ku bijyanye no guhinga urutoki bageze kuri 52%, ariko ahanini kuba bakiri inyuma ngo byatewe n’uko akarere katanze isoko, riza gusubirwamo kuko uwaritsindiye yari yasabye amafaranga menshi, ariko ubu byarakemutse ku buryo mu kwezi kwa gatatu cyangwa ukwa kane gutubura imibyare no kuyitera bizaba byarangiye.

Muri uyu mwaka w’imihigo inka 750 zingana na 74% zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka, mu gihe mu gutera intanga bageze kuri 63%. Ngo habanje kubura imisemburo n’inkingo bituruka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ariko akarere kavuganye na RAB, ku buryo iki na cyo ngo kigiye gukemuka.

Akarere gafite n’undi muhigo wo kubaka farumasi icururizwamo imiti y’amatungo mu murenge wa Ruhango, ariko ngo haje kubaho ikibazo mu bafatanyabikorwa b’akarere ari bo REMA, bahaye akarere amafaranga bayagabanya nabi ku buryo iyo farumasi itashoboraga kuvamo, ariko akarere kandikiye REMA, bemeranya ko amasezerano bari bafitanye ari buhinduke, bakaba bizeye ko iyo farumasi izaba yuzuye mu mezi abiri, dore ko n’isoko akarere kamaze kuritanga.

Gutanga amatungo magufi akarere kageze kuri 55%, akarere kakaba karatanze isoko mu minsi ishize ryo kugura amatungo magufi, uyu ukaba ari umushinga akarere gafitanye n’Abafaransa, aha hakaba ngo nta kibazo gafite. Gutanga imitiba yifashishwa mu bworozi bw’inzuki, akarere kageze kuri 79%, aha na ho hakaba hari icyizere ko bizagenda neza.

Akarere kahize gukora ibirometero icumi by’imihanda mu isantere ya Congo Nil bikaba byararangije gukorwa ku buryo abantu basigaye bubaka bakurikije uko imihanda iciye. Akarere kagombaga gukora ibishushanyo mbonera 27 by’imidugudu mishya, kakaba kageze kuri 70% na ho bakaba bumva uyu muhigo uri kugenda neza.

Gukora umuhanda wa Bukeye – Mwendo, akarere kageze kuri 80%, kakaba kabifashwamo n’umushinga wa VUP, uyu na wo ukaba ngo uzarangira nta kibazo gihari.

Umuhanda Bitenga – Nyabirasi unyura no mu ishyamba rya Gishwati ngo ni wo ufite ikibazo kuko amafaranga ya VUP yagombaga kwifashishwa mu kuwukora yagombaga kuva mu cyahoze ari RLDSF, ariko ntabwo baraha akarere amafaranga kuko na bo bayakura ku bandi baterankunga, ariko hari icyizere ko bazayohereza akaba yabonetse mu kuvugurura ingengo y’imari, bityo akarere kongere ingufu mu gukora uwo muhanda.

Ibijyanye no gushyira umuriro w’amashanyarazi ku mihanda (éclairage publique) ifite uburebure bwa kilometero imwe n’igice mu murenge wa Ruhango, isoko ryasubiwemo kubera ko akarere kagize ingorane uwatsindiye isoko asaba amafaranga menshi kadafite, hakaba hari icyiizere ko mumezi abiri cyangwa atatu ari imbere bizaba byakozwe.

Ingo 1000 zigomba kugira amashanyarazi nk’uko biri mu mihigo, akarere kazigezeho, zikaba ziherereye mu bice bya Boneza, Bitenga na Congo Nil. Kwegereza abaturage 3196 amashanyarazi, akarere kageze kuri 68%, ariko umuyoboro uri gukorwa mu bice byerekeza mu mirenge ya Mushubati, Rusebeya na Manihira niwuzura mu mezi abiri abawubaka bemeranyijwe n’akarere, bizatuma gahita kagera ku 100%.

Ku bijyanye no kwinjiza abanyamuryango bashya muri za SACCO no mu mabanki, abanyamuryango bashya bamaze kwinjiramo muri uyu mwaka ni 1289 bangana na 60%, hakaba hakomeje ubukangurambaga mu mirenge n’utugari ku buryo 40% ibisigaye bizagerwaho, dore ko abaturage bagiye kwinjira mu gihe cyo gusarura imyaka itandukanye irimo kawa.

Akarere kari kahize kwinjiza imisoro ingana na miliyoni 345, kakaba kageze kuri 42%. Ibi ngo nta kibazo biteye kubera ko umusoro w’ipatante wakirwa mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane. Akarere ngo nikamara kwakira uwo musoro nta mpungenge kazaba gafite yo kwesa uyu muhigo.

Kubaka icyiciro cya kabiri cya Hoteli y’Akarere bigeze kuri 65%. Akarere kasabye ko imirimo isigaye yo kubaka icyumba kiberamo inama (salle) yakorwa mu mezi abiri ku buryo mu kwezi kwa gatanu bizaba byarangiye.

Ku bijyanye no gutera ibiti by’amashyamba ndetse n’ibivangwa n’imyaka , akarere kageze kuri 54%, ariko akarere kiyemeje ko gutera ibyo biti birangira tariki 15 z’ukwa gatatu. Bimwe muri ibyo biti bizaterwa ku mihanda ifite uburebure bwa kilometero 115 mu rwego rwo kuyirinda kwangirika.

Abaturage 3.500 bagomba guhabwa amazi meza, akarere kageze kuri 74%, ariko akarere gafite amasezerano kashyizeho umukono yo guha amazi meza abaturage ba Congo Nil, ndetse n’umuyoboro wa Kivumu uzaba wararangiye ku buryo bizatuma uwo muhigo weswa.

Umuhigo wo kubaka Biogaz ugeze kuri 54%, ariko gusigara inyuma ngo byatewe no kubura abantu bazi kuzubaka, ariko Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) yamaze koherereza akarere abantu bagomba kugafasha kuzubaka kandi n’amafaranga yo kuzubaka akarere kamaze kuyohererezwa akaba yarageze muri za SACCO z’imirenge, igisigaye kikaba ari ugushishikariza abagomba kuzubakirwa kugana SACCO bagahabwa ayo mafaranga nk’inguzanyo.

Kubaka ibyumba by’amashuri, akarere kageze kuri 81%, ibisigaye ngo ni ba rwiyemezamirimo batengushye akarere, ariko bagiranye amasezerano ndetse bafatirwa n’ibihano, hakaba hari icyizere ko ibisigaye birimo n’ubwiherero bizuzura mu kwezi kumwe.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere kageze kuri 63% kakaba kari inyuma y’utundi turere twose, ariko ngo kari gukora uko gashoboye kugira ngo kagere ku 100%.

Ingo 19 z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zigomba kubakirwa amazu. Akarere kamaze kubaka 16, asigaye akaba arimo kubakwa n’inkeragutabara.

Mu miyoborere myiza n’ubutabera, akarere kagombaga guhugura abahesha b’inkiko 77, kakaba kageze kuri 81%. Gufasha imfubyi za Jenoside cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera bigeze kuri 82% ibisigaye na byo bikaba bizagerwaho mu gihe cya vuba. Kurangiza imanza mu karere nabyo ngo bigeze kuri 89%.

Akarere kamaze no gutanga telefoni 483 ku bakuru b’imidugudu yose yo mu karere kandi zitishyura mu gihe ayikoresha ahamagara izindi telefoni na zo zikoresha ubwo buryo.

Akarere gafite n’undi muhigo uvuga ko abarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize bose batozwa, ibyo bikaba byarakozwe, ndetse ubu bakaba bari mu cyiciro cya kabiri cy’urugerero.

Akarere ka Rutsiro kagombaga kugura kizimyamwoto kakayifatanya n’akarere ka Karongi, ariko baje kumenya ko hari kizimyamwoto igura amafaranga make agera kuri miliyoni 15, kandi ishobora kugenda mu misozi ya Rutsiro. Ubu akarere kari gukorana na polisi kugira ngo ibarangire aho bashobora kuyigurira izajye yifashishwa mu kuzimya ahadutse inkongi z’imiriro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>