Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyabihu: Guhitamo kwakirira urumuri rutazima muri Maiserie Mukamira ntibyapfuye kwizana

$
0
0

Guhitamo kwakirira urumuriMu karere ka Nyabihu, hari amateka akomeye yaranze  Jenoside yakorewe abatutsi. Nk’uko bitangazwa na Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere, imibare izwi y’inzirakarengane z’abatutsi baguye mu karere ka Nyabihu igera kuri 7645 ariko ngo hakaba haraguye n’abandi benshi kuko hari abo amamodoka yazanaga bakahabicira.

Nk’uko Juru akomeza abivuga, guhitamo kwakirira urumuri rutazima (rw’icyizere) mu murenge wa Mukamira muri Maiserie Mukamira, igikorwa kizaba tariki 21 Gashyantare 2014, si ibintu byapfuye kwizana gusa ahubwo bifite aho bihuriye n’amateka yaranze Mukamira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamira, ni umurenge usa n’aho uri hagati urebye imiterere y’akarere ka Nyabihu. Akarere kitwa Nyabihu ubu, kakaba gafata ikitwaga Nkuri kera, igice cy’ikitwaga Nyamutera, igice cya Giciye, ndetse n’igice cya Mutura. Kera komini, ikaba yari yubatse muri Nkuri initwa Nkuri  aho yari yubatse hakaba ari muri  Mukamira, ari naho hari akarere ka Nyabihu ubu.

Abatutsi benshi bahungaga,yaba abaturukaga za Kigali mu mamodoka, abari batuye muri Nkuri, abari batuye mu duce tuyikikije, Juru avuga ko abenshi bafatwaga bakazanwa kuri komini (Nkuri) bagakubitwa, bakicwa ariko benshi muri bo bakajyanwa kujugunwa mu buvumo bwa Nyaruhonga nabwo buri muri Mukamira hafi y’ibirunga.

Ubuvumo bwa Nyaruhonga,bukaba bwarakuwemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside myinshi  nk’ uko Juru yabidutangarije. Gusa ngo kuko ubwo buvumo ari burebure cyane kandi bufite ahantu batabashije kugera,ngo hajugujwemo abatutsi benshi amamodoka yajyanagayo, bapfiramo ku buryo bitoroshye kubona imibiri yabo.

Uretse ubwo buvumo buri muri Mukamira,no kuri komini Nkuri nyirizina,aho binjirira ndetse n’aho winjirira ujya kuri Banki y’Abaturage yegereye aho komini yari yubatse,ubu hakaba ariho ku karere ka Nyabihu nyirizina,hari hari bariyeri ziciweho abantu benshi cyane. Aho kandi naho ni muri Mukamira. Juru avuga ko banahakuye imibiri myinshi y’Abatutsi bazize Jenoside.

Uretse aho ku karere, no hafi ya santire ya Mukamira ahari ikigo cya Gisirikare ubu ,naho ngo hiciwe abatutsi benshi  batwikishijwe amashanyarazi kandi ngo hari na bariyeri.  Naho aho urumuri ruzakirirwa nyirizina muri Maiserie Mukamira ,naho ngo hari bariyeri kandi ni hafi y’icyo kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Uzamutse gato werekeza mu murenge wa Jenda nawo waguyemo abatutsi batari bake kimwe n’uwa Bigogwe, unyura ahitwa Hesha naho hiciwe Abatutsi benshi bari babungiye mu rusengero nk’uko  Juru abivuga. Aho naho ni muri Mukamira.

Hari n’ahandi hiswe kandi  hakinitwa izina rya « Nyirantarengwa »,aho akarere ka Nyabihu kagabanira na Musanze,naho hatapfaga kurenga abatutsi  batishwe mu gihe cya Jenoside. Aho ni ku rugabano rw’umurenge wa Mukamira n’umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze.

 

Maiserie Mukamira ahakirirwa urumuri ndetse no mu murenge wa Mukamira nyirizina,hafite amateka yihariye ya Jenoside kuko habereye ubwicanyi bukabije

Bitewe rero n’amateka yaranze uyu murenge wa Mukamira muri Jenoside,waniciwemo Abatutsi benshimuri icyo gihe,bawuhisemo kugira ngo abe ariho hakirirwa urumuri.

Juru avuga ko ari ukugira ngo abaturage bawo barwigireho batekereza ku icuraburindi ryawubayemo kimwe n’indi mirenge mu gihe cya Jenoside, bityo baharanire umucyo kandi urumuri rw’ikizere rugumye kubamurikira,icuraburindi ryaranze uyu murenge muri Jenoside ntirizasubire ukundi.

Uretse imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside baguye mu Bigogwe,imwe igashingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kanzenze muri Rubavu,umurenge wa Mukamira,ubu ni nawo wubatsemo urwibutso rw’akarere ka Nyabihu,kuri ubu rushinguwemo imibiri 2053 nk’uko Juru yabigarutseho.

Kuri ubu,abarokotse Jenoside muri Mukamira bakaba barimo guharanira gutera imbere no kwiyubaka,aho Juru avuga ko ahereye kuri we amaze kwigeza kuri byinshi birimo inzu abamo,inzu y’ubucuruzi,inka n’ibindi. Ikindi kandi ngo hari na bagenzi be b’abanyarwanda abasha guha akazi rimwe na rimwe,bagafatanya mi iterambere.

Nk’uhagarariye IBUKA mu karere,Juru avuga ko mu karere ka Nyabihu,intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge yateye imbere cyane,kuri ubu abahemukiwe n’aba bahemukiye babanye neza,kandi basabanye imbabazi ku buryo abona bigenda bigera ku rwego rwiza.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>