Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu inshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi, hamwe n’inzego zindi zitandukanye zikurikirana impunzi mu Rwanda, ziratangaza ko zigiye gukora ibishoboka byose kugirango impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda zirusheho kugira imibereho myiza.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inkambi nshya y’abanyecongo bahungiye mu Rwanda yubatse mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, aba banyekongo baturutse mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu bongeye guhumurizwa bizezwa ko bazakomeza gufashwa ariko kandi nabo basabwa kutazangiza ibidukikije bahasanze.
Izi mpunzi z’abanyekongo bahungiye mu Rwanda zigera kuri 350 zaje kuri uyu wagatatu tariki 19/2/2014, zisanga bagenzi babo 350 baje kuwambere tariki 17/2/2014 zitujwe mu nkambi ya Mugombwa mu rwego rwo kubashakira ahantu hisanzuye, nanone kandi hanubabirizwa amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Izi mpunzi z’abanyecongo bahungiye mu Rwanda ku ruhande rwabo batangaza ko bakiriwe neza kandi ko babona nibamara kumenyera nabo bazatangira gushaka imirimo y’amabako bakabasha kwiteza imbere.
Gasana Shumbusho umwe muri izi mpunzi ati “Tuza rwose wabonaga abaturage batwishimiye no ku mihanda aho twanyuraga wabonaga batwishimiye, ubu rero barantuje nta kibazo ntangiye ku menyera ku buryo nzatangira no gushaka imirimo y’amaboko nakora nkajya ngura icyo nkeneye”
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baturiye iyi nkambi ya Mugombwa nabo bavuga ko bishimira kuba izi mpunzi zaratujwe hafi yabo, kuko ngo babashije kubona imirimo mu iyubakwa n’itunganywa ry’iyi nkambi ndetse n’ubucuruzi bwabo bukaba buzazamuka kuko abaguzi babaye benshi.
Imiryango yita ku mpunzi ndetse na Ministeri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ngo bakomeje gukora ibishoboka ngo impunzi z’abanyecongo zirusheko kugira imibereho myiza. Ni nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kwimurira izi mpunzi ahantu bisanzuye nk’uko Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu inshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi abivuga .
Ati “Bitewe n’ubucucike bwari mu nkambi ya nkamira muzi ko twakiriye abantu benshi nyuma y’intambara yabaye mu gice cy’uburasirazuba bwa congo, byageze aho twakira impunzi zigera ku 10,0000 kandi ubusanzwe hagenewe kwakira abatarenze 2500, twafashe rero iyi site ya Gisagara kuko twari tuhabonye ari ahantu hagutse hazabafasha kwisanzura”
Iyi nkambi ya Mugombwa ngo iteganyijwe kwakirirwamo impunzi zigera ku 10,000, kugeza ubu hakaba hakiri kubakwa amacumbi bazacukimbikamo ndetse banegerezwa ibikorwa remezo bazakenera by’ibanze. Biteganyijwe ko bazakomeza kwimurwa kugera mu kwezi kwa kane bazana abagera hafi ku 1000 buri cyumweru.