Ukwezi kw’imiyoborere myiza ku baturage b’akarere ka Nyamasheke ngo ni ishuri ryiza ryo kubafasha kwikemurira ibibazo kandi buri gihe bakarangwa n’indangagaciro zo kwicarana hamwe kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, ubwo tariki ya 18/02/2014 yaganiraga n’abaturage b’imirenge ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera mu rwego rw’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ndetse hagakemurwa ibibazo by’abaturage.
Ibi biganiro byaranzwe n’ibitekerezo biganisha ku iterambere rusange ariko byibanda cyane ku bibazo by’abaturage ahanini byagaragayemo amakimbirane bafitanye.
Mu gukemura ibi bibazo, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke, Bahizi Charles yasabye abaturage ko bakwiriye kwishakamo umuti watuma barwanya amakimbirane hagati yabo ndetse hagira aho avuka bakaba aba mbere kuyakemura aho kugira ngo buri gihe bajye basiragira mu nzego z’ubuyobozi.
Bigendanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, Bwana Bahizi yavuze ko uku kwezi gufatwa nk’ishuri ritoza abaturage kwikemurira ibibazo, bityo bakumva ko bafite inshingano yo gutuma aho batuye haba heza haba mu buryo bw’ibikorwa bifatika ndetse no kurwanya amakimbirane yo mu miryango.
Bahizi yabwiye abaturage bo mu mirenge ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera ko baramutse bimitse indangagaciro yo kwikemurira ibibazo byagabanya umubare w’abantu basiragira mu nzego no mu nkiko bajya mu manza ngo kuko izo manza na zo usanga zikurura urwangano.
Bahizi yagize ati “Kuburana bikurura inzangano mu baturage. Birakwiye ko abaturanyi bagira uruhare mu gukemura ibibazo aho kugira ngo birirwe basirisimba mu nkiko.”