Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ngororero: Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere

$
0
0
m_Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere

Mayor Ruboneza yakira amashimwe

Nyuma y’urugendo shuli bakoreye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 22 Mutarama 2014, abasirikare bakuru 18 bari mu masomo mu ishuri rya gisisrikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere ka Ngororero cyane cyane imikoranire yako n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abaturage n’akarere muri rusange.

Urwo  rugendo shuli rw’abo basirikare bakuru baturuka mu bihugu by’Uburundi, Uganda, Tanzaniya, Ghana ndetse n’u Rwanda, rwari rufite insanganyamatsiko yo kureba icyo gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ifasha mu kubungabunga umutekano n’iterambere by’igihugu.

Nyuma y’uko bakirwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon bakaba bahawe ikiganiro ku iterambere ry’akarere  bareba uko akarere ka Ngororero gakomeje kuva mu bukene bwakarangaga kakaba kamaze kugera kuri byinshi bishingiye kubaturage nyuma yo kubegereza ubuyobozi.

Nyuma y’icyo kiganiro, perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero Emmanuel Bigenimana yatanze ikiganiro ku kuruhare rw’Inama Njyanama y’Akarere mu kwimakaza umutekano, aho yagaragaje ko gahunda zose ziba mu karere inama njyanama iba yaraziteguye ikazemeza ndetse ikazikurikirana binyujijwe cyane cyane mu makomisiyo ayigize.

Aba basirikare bari bayobowe na Lt. Col. Gatete Karuranga, banabashije gusura ibikorwa bitandukanye mu mirenge ya Ngororero na Gatumba, aho barebye uruhare rw’abakora imirimo nsimburagifungo mu iterambere ry’igihugu ndetse basura na sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu rwego rwo kureba icyo imariye abaturage.

m_Abasirikare bari mu masomo mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama bashimye imikorere y’akarere1

Perezida wa Njyanama yakira amashimwe

Lt.Col.Gatete Karuranga yashimye ubuyobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero kuko bishimiye imikorere yabo inoze ndetse ngo biteguye kuba abavugizi b’akarere kuko aho banyuze hose basanze ngororero ikataje mu mikorere yihuse kandi abaturage bafite mo uruhare, bityo intego yabo ikaba yagezweho uko babyifuzaga.

Mu kugaragaza ibyishimo byabo, abo basirikare bakaba bageneye impano ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’inama njyama yako. Muri abo basirikare harimo abigeze kuba mu karere ka Ngororero mu myaka yashize, bakaba batangajwe n’aho kageze mwiterambere ndetse ngo bazasaba n’abandi baze kuhafatira urugero.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>