Abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (aba-ofisiye) bakoreye urugendo-shuri mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatatu tariki 22/01/2014 aho baje kwiga uruhare rwo kwegereza abaturage ubuyobozi bigamije kugera ku mutekano urambye.
Ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko akarere gahagaze neza mu bijyanye n’umutekano mu gihugu, kuko kaza mu turere twa mbere tugira ibyaha bike. Ngo umutekano ucungwa by’umwihariko n’abaturage bafatanyana n’inzego zishinzwe umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru ku gihe ku kintu cyawuhungabanya, bigatuma ibyaha bikumirwa.
Mu biganiro bagiranye, bashimangiye ko umutekano ariwo uza imbere ya byose, akaba ari yo mpamvu bashyira imbaraga mu kuwubungabunga kugira ngo abaturage babashe gukora biteze imbere kuko udahari ntacyakorwa.
Mu bibazo bidindiza iterambere ry’akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yababwiye ko imiterere y’akarere k’imisozi miremire bibangamira ibikorwa by’ubuhinzi n’ibikorwaremezo cyane cyane imihanda ishyirwamo igice kinini cy’ingengo y’imari ikorwa ariko nyuma y’igihe gito ikaba yangiritse.
Uretse imihanda, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muke mu karere gituma katanyaruka mu iterambere ariko ngo hari icyizere ko umwaka wa 2014 uzarangira bageze nibura ku gipimo cya 12%.
Lit. Col. Muleyi ukomoka mu gihugu cya Kenya wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yemeza ko urwo rugendo-shuri bungukiyemo byinshi. Ati: “ Ibiganiro byatanzwe byongereye imyumvire yacu kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage n’ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gakenke ku bijyanye n’imiyoborere myiza, gutanga serivisi inoze, …umutekano, ubukungu, …”
Iryo tsinda ry’abasirikare bo mu bihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzaniya na Kenya bakomereje urugendo-shuri basura Ikigo cy’Iterambere mu ikoranabuhanga [BDC], SACCO “ Kungahara Gakenke” y’Umurenge wa Gakenke ndetse na Koperative y’Abahinzi yitwa “Twihangire Umurimo”. Bageze mu karere ka Gakenke nyuma yo gusura Akarere ka Musanze.