Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Nyamagabe: Umuyobozi w’akarere yabimburiye abandi kwibaruza anabashishikariza kubyitabira.

$
0
0

tariki ya 16/08/2012,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yari umwe mu bibaruje ku ikubitiro muri aka karere. Nyuma yo kwibaruza, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yahamagariye abatuye akarere ayobora kwitabira igikorwa cy’ibarura bakanorohereza abakarani baryo.

m Nyamagabe Umuyobozi 300x225 Rwanda | Nyamagabe: Umuyobozi w’akarere yabimburiye abandi kwibaruza anabashishikariza kubyitabira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe mu rugo rwe asubiza ibibazo by’umukozi w’ibarura.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, guhera tariki ya 16/08/2012 abakarani b’ibarura bo mu karere ka Nyamagabe batangiye igikorwa cy’ibarura rusange rya kane mu Rwanda.

Nyuma yo kwakira no gusubiza ibibazo by’umwe mu bakarani b’ibabura bagera ku 567 bo mu karere ka Nyamagabe,umuyobozi w’akarere yatangaje ko abatuye akarere ka Nyamagabe bakwiye kwibuka ko iri barura ribafitiye akamaro.

Mugisha Philbert yagize ati “Turasaba abaturage gusubiza ibibazo by’abakarani b’ibarura bemye rwose nta kibazo bafite kuko iri barura ribafitiye akamaro ndetse rigafitiye n’igihugu muri rusange”.

Muri iki gikorwa cy’ibarura, abakarani baryo bagiye bahera mu ngo z’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura.

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles