Mu gihe mu turere dutandukanye hakomeje kubera ibikorwa by’amatora y’abana bahitamo bagenzi babo bagomba kubahagararira ku rwego rw’igihugu, bamwe mu bamaze gutorwa batangiye kugaragaza intego bafite mu kuzuza inshingano zabo.
Bamwe mu bamaze gutorwa ku rwego rw’akagari mu karere ka Nyamagabe batangaje ko biteguye kubera bagenzi babo intumwa nziza.
Aya matora y’abana ari muri gahunda ya guverinoma yo guha abana urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo no kugaragarizamo ibibazo bahura nabyo, abakuru nabo bakabatega amatwi ndetse bakanabafasha gukemura ibibazo abana bafite no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.
Bamwe mu bana batowe mu karere ka Nyamagabe bagaragaza ko basobanukiwe neza inshingano basabwa kuzuza.
Dusengimana Marie watorewe kuyobora ihuriro ry’abana mu makagari ka Bwama, umurenge wa Kamegeri yagize ati “Nzagerageza kuvuganira abana bavuye mu mashuri n’abakorerwa ihohoterwa mu rugo kimwe n’abandi bose babana n’ibindi bibazo baba batinye kugeza ku bayobozi bakuru”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Igihugu yatangije iki gikorwa, igaragaza ko buri rwego kuva ku mudugudu rugomba kuba ruhagarariwe n’ihuriro rigizwe n’abana batanu.Abana batora bagomba kuba barengeje imyaka 6 kandi bari munsi y’imyaka 18 naho abatorwa bagomba kuba barengeje imyaka 15 bagatorerwa manda y’imyaka itatu.
Google+