Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo mu karere ayoboye kwirinda ibihuha, bagakora imirimo yabo neza, bagamije iterambere, kuko baramutse bakurikiye ibyo bihuha ntacyo bageraho.
Sembagare abwira abo baturage ko badakwiye guha agaciro ibihuha. Ngo ahubwo bakwiye kwicara bagapanga gahunda z’iterambee aho kwicara baganira ku bihuha baba bumvise ku maradiyo n’ahandi.
Agira ati “Ibihuha mwari muzi ko ari intwaro y’umwanzi iba ikomeye cyane? None se niba bakubwiye ngo uyu munsi ntabwo urararaho, wakora umushinga? Wasinzira? N’imbeba yasimbuka ku ibati uti ‘baraje!”
Uyu muyobozi akomeza abwira abanyaburera kudaha agaciro ibihuha ngo nibwo bazaba babitsinze. Agira ati “Ibihuha iyo ubihaye agaciro wa mwanzi aba yakurangije.”
Uyu muyobozi abwira ibi abaturage mu gihe iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yegereje. Ngo muri icyo gihe nibwo abakwiza ibihuha babikora kuko baba bazi ko abaturage bishimye bakoresheje iminsi mikuru itandukanye mu ngo zabo.
Sembagare abwira abaturage kwima amatwi uwababwira ibihuha wese. Abasaba ahubwo gukora bakiteza imbere kuko umutekano w’u Rwanda umeze neza.
Agira ati “Mwebwe mukore imirimo yanyu, ababakuriye nabo baba babarebera.”
Akomeza abwira abo baturage ko ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi y’u Rwanda bacunze umutekano w’u Rwanda neza.
Agira ati “Dufite ingabo zidadiye, Polisi isobanutse. Ku isi barashaka ko bagenda kubungabungayo umutekano, ubwo se twajya kubungabunga uw’ahandi, iwacu byacitse? Murumbva bishoboka?”