Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Burera: Abayobozi b’imidugudu barahwiturwa mu kumenya kubungabunga umutekano

$
0
0

Abayobozi b’imidugudu barahwiturwa mu kumenya kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abayobozi b’imidugudu yo muri ako karere guha agaciro ikayi y’umudugudu bandikamo abaraye mu mudugudu batahasanzwe ndetse n’abataharaye bahasanzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Semabagare abwira abo bayobozi ko ari inshingano yabo kumenya abantu bose bagize umudugudu bayobora kuburyo hagize uhava akagenda cyangwa uhaza babimenya bwangu bakamwandika mu ikaye y’umudugudu kugira ngo bamenyekane.

Uyu muyobozi abwira abayobozi b’imidugudu bo mu karere ayobora ko ibyo bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Agira ati “Ni ukuvuga ngo uwo uzandika muri iyo kaye ni udasanzwe arara mu mudugudu cyangwa utawurayemo kandi asanzwe aba muri uwo mudugudu…(umuyobozi runaka) ashobora kuza ati ‘munyereke ikaye y’umudugudu, abaraye hano batari basanzwe baharara’…nuba udafite ayo mazina y’abo bantu uzagira ingaruka. Kuko uzaba wabakingiye ikibaba.”

Sembagare akomeza abwira abo bayobozi b’imidugudu ko bagomba kubwira abaturage bayobora bakajya bandikisha mu makayi y’umudugudu abashyitsi bose baje kubasura.

Uyu muyobozi abwira abo bayobozi kandi ko umuntu wese uvuye mu mudugudu bayobora bagomba kumenya impamvu imujyane.

Agira ati “…umuntu wagiye utaraye mu mudugudu wawe kandi asanzwe araramo ugomba kumenya impamvu, yagiye he? Niba yagiye, anyura ku mupaka bakamuha impapuro za ngombwa. Bakamenya aho agiye, yagira n’ibibazo tukaba twamutabara.”

“Ariko umuntu agiye, wowe ugatanga raporo ngo ni bizima kandi ufite abasore 10 bagiye, ubwo se uba uri umuyobozi muzima? Inka zo, waba ufite inka 50, umushumba mwiza arara akinze gusa atazi ko za nka zaje zose?…nawe muyobozi abaturage bawe ni wowe ubayobora.”

Uyu muyobozi kandi akomeza abwira abayobozi b’imidugudu gupanga amarondo neza kandi abaturage bakayarara. Umuturage utari burare irondo agatanga impamvu ifatika.

Akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ibyo bituma muri ako karere haba urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bihugu.

Rimwe na rimwe hari igihe abantu baza muri urwo rujya n’uruza baba nta byangombwa bafite kuburyo hari n’igihe bashobora guhungabanya umutekano kuko baba batazwi. Ubuyobozi bukora ibishoboka kugirango urwo rujya n’uruza rutazaba intandaro yo guhungabana k’umutekano w’u Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles