Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Mu banyarwanda bahunguka bava muri congo, umubare munini uba ari uw’ abagore

$
0
0

Mu banyarwanda  bahunguka bava muri congo, umubare munini uba ari uw’ abagore

Umubare mwinshi w’abatahuka ni abagore n’abana

Abanyarwanda 106 bahungutse taliki 8/11/2013 abenshi muri bo ni abagore n’abana naho abagabo barengeje imyaka 18 usanga ari mbarwa.

Abatahutse bavuga ko bafashe icyemezo cyo gutaha nyuma y’ubuzima bubi bari basanzwemo mu duce dutandukanye two muri Congo, bamburwa bahohoterwa hamwe no guhora bazinga akarago kubera intambara zidashira.

Gusa ngo nubwo bari basanzwe m’ubuzima bubi ntibabonaga amakuru nyayo ku Rwanda ariko abataha mu Rwanda bagira uruhare mu kubwiza ukuri abari mubuhunzi bigatuma n’abandi bataha.

Babajijwe impamvu umubare mwinshi w’abataha ari abagore n’abana,  ngo ni uko abagabo bamwe hari igihe batinya gutaha bakaza ari uko bahamagawe n’umuryango wabanje kuza, naho abandi bagabo baba barishwe n’imirwano ikunze kuba muri Congo, mu gihe abandi bajyanwa mu mitwe yitwaza intwaro.

Uwumukiza Marie Chantal watahutse avuga ko nubwo abagore n’abana aribo bakunze gutaha ngo hari abanyarwandakazi barongowe n’abagabo b’abanyecongo, ariko kubera imibereho mibi no kubahohotera, abagore bafata umwanzuro wo gutaha bakazana n’abana babo.

Cyakora Uwumikiza ashimira abanyarwanda bitanga bakajya gushaka imiryango yabo mu duce dutandukanye twa Congo kuko amakuru batanga afasha abakiri mubuhunzi gutaha kuruta uko bavugira kuri telefoni no kumva amakuru kuri radiyo.

Uwamungu Marcelline utuye mu murenge wa Nyamyumba washoboye kujya kuzana umuryango we avuga ko abanyarwanda bari mu buhunzi bacyeneye gushishikarizwa gutaha n’imiryango yabo kuko hari n’ababa badafite amakuru, abandi bakaba baziko baje mu Rwanda ntawe basanga cyakora ngo iyo babonye umuntu wabo bifuza gutaha.

Mu banyarwanda 106 batashye taliki 8/11/2013 mu Rwanda, harimo abanyarwanda 4 bari bagiye kuzana imiryango yabo.

Benshi mu banyarwanda batahuka bavuye mu duce twa Masisi, Kaluba, Walikare, Rusthuro, Karehe na Karungu, mu kwezi k’ uKwakira hakaba haratashye abanyarwanda 181.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>