Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

KARONGI: FPR yungutse izindi mbaraga

$
0
0

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi wungutse izindi mbaraga ubwo komite nyobozi y’umuryango yatoraga abahagarariye urubyiruko, Batowe n’intore z’umuryango zigize inteko itora basaga 450.

Nyuma y’amatora y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi kuva ku rwego rw’ umdugudu, utugari n’imirenge, mu mpera z’icyumweru gishize, abagize inteko itora basaga 450, batoye abantu batatu bazahagararira urubyiruko muri komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi.

Mu bakandida 21, batatu ni bo batowe binjira muri komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi. Abo ni Mukamwiza Julienne wabonye 119, Murekatete Jolie amajwi 112. Naho Urimubenshi Aimable na Ntawubiheza Erneste bombi banganyije amajwi 109, biba ngombwa ko hakoreshwa uburyo bwa tombola.

Urimubenshi Aimable ni we amahirwe yasekeye, bityo yinjira muri komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu rugaga rw’urubyiruko ruwushamikiyeho.

 FPR yungutse izindi mbaraga

Mayor wa Karongi Kayumba B, akaba na Chairman wa FPR mu karere

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi, Kayumba Bernard ari nawe muyobozi w’akarere, yasabye abatowe kutazapfusha ubusa icyizere bagiriwe.

Kayumba asanga ari imbaraga nshya zinjiye mu muryango, bityo akabasaba kuzazikoresha Karongi igakomeza kwibonera ibisubizo by’ibibazo aka karere gafite.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>