Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gatsibo: Amatora y’abadepite yaranzwe n’umutuzo

$
0
0

m_Amatora

Abaturage ku murongo bitegura kwinjira mu cyumba cy’itora

Mu Karere ka Gatsibo kimwe no mu Gihugu hose kuri uyu wa 16 Nzeli, 2013 abaturage bose bazindukiye mu matora y’abadepite.

Kuri site z’itora twabashije kugeraho mu Karere ka Gatsibo arizo Nyarubuye, Bihingaa na Rugarama, twasanze abaturage bitabiriye igikorwa cy’amatora ari benshi. Kuri izi site zose igikorwa cyo gutora kikaba cyabaye mu mutuzo.

Bamwe mu baturage twabashije kuganira nabo badutangarije ko bishimiye uko iki gikorwa kiri kugenda kandi ngo bari gutora bibavuye ku mutima nta gahato.

Turatsinze Charles umuhuzabikorwa kuri site ya Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore, twaganiriye yavuze ko ubwo iki gikorwa cyatangiraga kuri iyi site sa kumi n’ebyiri za mu gitondo hari hamaze kugera abaturage barenga 300.

Ati:”Biragaragara ko igikorwa cy’amatora abaturage bamaze kukigira icyabo kuko urabona banasobanukiwe uburyo bagomba gutora ntawe ubabwirije”.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cy’amatora kizakomeza ku munsi ukurikiraho tariki 17 Nzeli hatorwa abazahagararira abagore, kikazasozwa kuwa 18 Nzeli hatorwa abazahagararira urubyiruko n’abafite ubumuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>