Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

GISAGARA: Bishimiye kugira uruhare mu itorwa ry’abagiye kubahagararira

$
0
0

Mu karere ka Gisagara kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa 16 abaturage bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye mu gikorwa cy’amatora rusange y’abagize inteko ishingamategeko. Abatuye aka karere baratangaza ko aya matora yabaye mu mutuzo, kandi ko bishimiye kugira uruhare mu itorwa ry’abagiye kubahagararira no kubageza kuri byinshi.

Mu karere ka Gisagara abaturage bazindutse cyane bajya gutora, kuburyo mu masaha ya saa tatu saa yine, wasangaga haza bacye bacye, mu masaha y’igicamunsi ho hazaga umwe umwe.

Abaturage bongeye kugaragaza ibyifuzo byabo ku badepite bitoreye uyu munsi, aho benshi bagarutse ku bikorwa by’iterambere bakeneye ko aba badepite bazabagezaho cyane ko ngo ibyinshi banabibemereraga biyamamaza.

Minani Alphonse utuye mu murenge wa Ndora ku musozi wa Kabuye, avuga ko ibyo yitezeho abo yatoye ari ibikorwa by’iterambere mu gace atuyemo, birimo amazi meza, amashanyarazi ndetse n’imishinga izabafasha kuzamuka.

Ati”Jye icyo nifuza ko bazatugezaho iwacu ikabuye, ni amazi meza n’amashanyarazi maze tukaboneraho tukagera ku bikorwa by’iterambere nyaryo”

Urubyiruko narwo ruvuga ko abo rwitoreye rubatezeho kuzabavuganira ku bijyanye no koroherezwa kubona inguzanyo zizabafasha kwihangira imirimo kuko ngo kugera ubu ariyo mbogamizi bagihura nayo aho bakenera gukora bakabura igishoro, banki nazo zigasaba ingwate kandi ntazo baba bafite.

Mutangana Valensi umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Filipo Neli ku Gisagara ati

”Tubashije kubona inguzanyo byoroshye twajya tunasiga ibikorwa iwacu mu rugo tukabikomeza mu biruhuko bikatwunganira igihe turi kwiga. Mfite imishinga mu mutwe ariko nta gishoro mfite, aba dutoye rero nibdufashe tubigereho”

 m_Bishimiye kugira uruhare mu itorwa

Abanyeshuri bo muri Gisagara bagejeje igihe cyo gutora nabo bitabiriye amatora

Mu ntara yose y’amajyepfo hagombaga gutora abaturage basaga 1.390.000, ubwitabire bukaba buri hejuru ya 90% nk’uko Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo Pacifique Nduwimana abitangaza. Akarere ka Gisagara ko karatangaza ko kugera ubu kakiri gukora icyegeranyo ariko ngo bigaragara ko imirenge yose 13  itatoye 100% ahubwo yatoye 99%.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>