Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

KARONGI: Saa tanu nta mirongo y’abatora yari ikigaragara

$
0
0

Ku masite abili y’itora mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, ahagana mu masatanu wasangaga nta mirongo y’abatora ihari kubera ko abenshi batoye hagati ya samoya na sayine.

Kuri site ebyili z’amatora (Ruganda mu kagari ka Kiniha, na Gatwaro mu kagari ka Kibuye) mu mujyi wa Karongi kugeza satanu nta bantu wabonaga ku mirongo, kubera ko benshi bazindutse bajya gutora.

Uwari ukuriye site ya Gatwaro, Gipanga Augustin yavuze ko abakarani b’amatora bageze ku biro by’itora bagasanga abaturage bahageze sakumi n’ebyili. Ibyo ngo babikoze kugira ngo bakingure bahibereye bityo batore hakiri kare bisubirire mu mirimo uko bisanzwe.

 m_Saa tanu nta mirongo y’abatora yari ikigaragara

Abatoresha nabo ngo ntabibazo bahuye nabyo kuko abaturage basobanukiwe bihagije

No kuri site ya Ruganda naho kugeza mu masayine usibye umurongo w’abanyeshuli ba IPRC West wagaragaraga, nta wundi muryango wari uriho byibuze n’umuntu umwe.

Habimana J Pierre wari ukuriye icyumba cy’itora kuri iyo site, yavuze ko amatora yegenze neza, kuko yatangiye samoya n’umunota umwe, abantu benshi bari bazindutse bagatora kugeza nka satatu, ari bwo abantu batangiye kugenda baza umwe umwe.

Ngo nta n’ikibazo kihariye kigeze kihaba usibye gusa umukobwa waje gutora nta karita afite, ariko kubera ko yari ari ku rutonde rw’abatora, yahawe uburenganzira bwe bwo gutora gusa ababazwa no kuba nta karita yari afite ngo nawe atahe bamwandikiyeho “YATOYE”

Umuntu umwe watoreye kuri site ya Gatwaro twaganiriye yavuze ko yabanje kujya mu kazi, maze bigeze satanu abona kuza gutora arangije asubira mu kazi.

We ngo ni byo yahisemo kubera imiterere y’akazi ke kamusabaga kubanza kugerayo kandi ngo byamufashije cyane kuko yujuje inshingano ze zombi mu mutuzo. Gutora no gukora akazi ashinzwe.

Nubwo ariko mu mujyi wa Karongi abantu benshi batoye hakiri kare, hari n’abandi wabonaga birindirije ko amasaha yigira imbere, bibwira ko imirongo ari miremire, ariko ubuyobozi bw’umujyi bwakoresheje uburyo bw’itangazo rya rusange intumwa ikagenda ihamagara mu ndangurura majwi igendenwa isaba abataratora kujyayo kuko abatoresha bari babuze abo bakira kandi hakiri mbere ya sasita.

Usibye serivisi za leta n’amabanki, indi mirimo yakomeje nk’ibisanzwe, abacuruzi nabo bakinguraga mu gitondo, umwe akajya gutora agasigaho umuntu, yavayo undi nawe akagenda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>