Ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 21/04/2013, ku rwibutso rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Remera habereye umuhango wo kwibuka by’umwihariko abatutsi bahiciwe, kuko batunguwe n’igitero cyitwaje imbunda, amagerenade ndetse n’intwaro gakondo mu ijoro ryo kuya 20 rishyira kuya 21/04/1994 maze hakarokoka mbarwa.
Muri uyu muhango, hagarutswe ku gusaba abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kuvugisha ukuri kubyo babonye ngo kuko ni rimwe mu masubyo yakoreshwa mu kugangahura abanyarwanda nyuma ya Jenoside yabaye mu Rwanda.
Rwamuhizi Fidèle, umwe mubafite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi yasabye ko ababonye abicanyi babivuga bityo bakikiranura n’umutima wabo bakaruhuka.
Ati: “Isubyo ryabayeho ni Gacaca, irindi risigaye ni uko uwumva aremerewe n’umutima we avuga kubera ko ntacyo azaba. Ababonye abicanyi bakwiye kubivuga kugira ngo baruhuke ku mitima yabo ndabizi y’uko baremerewe”.
Rwamuhizi akomeza asaba abanyamadini gutanga umusanzu muri uru rugamba rwo kuvugisha ukuri bigisha abayoboke babo kwatura bakavuga ibyo bazi, ababigizemo uruhare nabo bakicuza.
Ibi kandi byagarutsweho na Senateri Bizimana Jean Damascène witabiriye uyu muhago nawe akaba afite abo mu muryango we baruhukiye mu rwibutso rw’I Murambi, wasabye abatarahigwaga mu gihe cya jenoside kujya babwiza abacitse ku icumu ukuri kuko aribo bari bashoboye kubimenya neza kurusha ababaga bihishe.
Ati: “Mujye mudufasha mwe mwarebaga ntawe ubahiga, mugenda ku manywa. Muge mudufasha, nta kindi musabwa, ni ukubivuga gusa kandi nkeka ko bizabaruhura”.
Senateri Bizimana yanatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyane cyane yibanda ku cyahoze ari Gikongoro, avuga uko abatutsi bagiye bicwa abandi bakameneshwa kuva mu mwaka wa 1959 kugeza ku ndunduro yabyo muri 1994, aho yanagiye avuga amwe mu mazina y’abari abategetsi, abasirikari ndetse n’abasivili bagize uruhare runini mu kubiba urwango no gukora jenoside.