Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gatsibo: Baritegura icyiciro cya kabiri cy’urugerero

$
0
0
Urubyiruko rucinya akadiho mu gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero

Urubyiruko rucinya akadiho mu gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata,2013 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gatsibo habereye inama mu rwego rwo gutegura icyiciro cya kabiri cy’urugerero.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabokorwa b’utugali twose two  mu Karere ka Gatsibo bakaba n’abatoza b’intore ku rwego rw’utugali ndetse n’abashinzwe uburezi ku Mirenge.

Kuwa mbere tariki 22 Mata,2013 nibwo icyiciro cya kabili cy’urugerero giteganyijwe gutangira mu karere ka Gatsibo.

Muri iyi nama hategurwaga ibikorwa bizakorwa muri iki cyiciro cya kabiri cy’urugerero, hanarebwa kandi ku byagezweho n’icyiciro cya mbere cy’urugerero nkuko bitangazwa n’uhagararariye itorero ry’igihugu ku rwego rw’akarere ka Gatsibo madame Upfuyisoni Bernadette.

Upfuyisoni yagize ati:”turi gutegurira hamwe ibikorwa bizakorwa n’intore zizaba ziri k’urugerero, tunareba ibitaragezweho mu cyiciro cya mbere n’icyatumye bitagerwaho kugira ngo turebe ko twabikosora”.

Icyiciro cya mbere cy’urugerero kirangiye cyari kitabiriwe n’urubyiruko rugera ku gihumbi na 28, baturutse mu Mirenge yose igize Aakarere ka Gatsibo, muri iki cyiciro cya Kabiri ngo hakaba hitezwe abarenze abitabiriye ikiciro cya mbere.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>