Abayobozi b’akarere ka Rusizi bahagurukiye gukemura ibibazo by’abaturage biba byarananiranye gukemurwa n’inzego z’umurenge, ahanini kudakemuka kw’ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage ku rwego rw’umurenge ngo ni uko biba bikomeye binarenze ubushobozi umurenge ufite.
Ibyo nibyo byamanuye ubuyobozi bw’akarere kugirango bibonerwe umuti, aha Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imari ubukungu n’iterambere bwana Habyarimana Marcel yatangaje ko bagiye kurushaho gukurikirana ibibazo by’abaturage babikemura ibirenze ubushobozi bw’akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego zo hejuru.
Ibyinshi muri ibyo bibazo bishingiye ku masambu aho usanga impaka z’urudaca mumiryango bapfa ayo masambu. ibindi byagarutsweho n’abaturage ni uguhora basiragira mumanza zitarangira akaba ari muri urwo rwego Umurenge wa Rwimbogo wagaragaje ingamba bafashe mu gukemura ibyo bibazo ariko nanone hakaba hariho ibyabananiye arinayo mpamvu batumiye akarere ngo kabafashe. Bimwe mubibazo by’ingutu byashikirijwe abayobozi b’akarere nik’ibazo cy’abaturage bagera kuri 50 bakoreraga umushinga wa PAREF hanyuma ntibahembwa kugeza nanubu bakaba basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cya Koperative y’abapfakazi yakoraga isuku mu murenge wa Mururu aho rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ariwe Mukankusi Angel yabambuye amafaranga y’amezi atatu, hanyuma agahita acika. kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere Habyarimana Marcel yavuze ko akarere kazishyura abo bapfakazi hanyuma bo bakikurikiranira rwiyemeza mirimo iki kibazo kikaba cyaratangiye mumwaka wa 2011 ibindi bibazo byakemuwe ni iby’amakimbirane ibindi byararagajwe muri uyu murenge hafashwe umwanzuro ko bibagiye kubikurikirana vuba na bwangu kugirango bicike bityo abaturage babe mu mutuzo.
Gahunda yo gukemura ibibazo by’ abaturage yemejwe n’inama y’umutekano kuri uyu wa 07 Nyakanga,2012. abayobozi b’akarere ka Rusizi batandukanye bagabanye imirenge ya Rwimbogo, bweyeye na Nkungu mugukemura ibibazo by’abaturage hakaba hatahiwe iyindi mirenge.
umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Kankindi leoncie yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuba bwamanutse hirya no hino mumirenge mukubafasha gushakira ibisubizo ibibazo birenze ubushobozi bw’imirenge.
Google+