Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3624 articles
Browse latest View live

Gakenke: Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda zo kwibuka

$
0
0

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 kigere, mu nzu y’inama y’akarere ka Gakenke kuwa 25 werurwe 2014, hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abahagarariye Ibuka mu mirenge aho baganiraga kuburyo bakwiteguramo.

m_Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda zo kwibuka

Mubyagarutsweho harimo uburyo ibiganiro bizajya bikorwamo uhereye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, hamwe n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’inzego zo kwa muganga kugira ngo ubuzima bw’abahungabana butazarushaho kujya mukaga.

m_Urubyiruko rurasabwa gushyira imbaraga mukwitabira ibiganiro nizindi gahunda

Diuedone Uwimana, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gakenke, avuga ko uretse kandi ibiganiro bizakorwa hari n’igikorwa cyo kuzashyingura imibiri y’abantu 901 mu murenge wa Kivuruga mu rwibutso rwa Buranga kuwa 13 mata 2014.

Uwimana akomeza avuga ko mu gihe hibukwaga abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, bagize ikibazo cy’uko urwibutso rwa Buranga bagombaga gushyinguramo rwari rukozemo, kuburyo byatumye imihango yo gushyingura itaba nkuko byari byateganyijwe.

Kuri ubu ariko nta mpungenge zihari kuko hafashe ingamba zo kubaka urwibutso kuburyo buzatuma abazashyingurwamo baruhuka neza ntagashinyaguro nkuko bitangazwa na Uwimana.

Ati “twagiye dukora ingendoshuri dusura izindi nzibutso, tukaba dufite icyizere ko urwibutso twujuje mubyukuri ruzaba rugaragaza ko duha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi”.

Jullienne Mukamukesha n’umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mukarere ka Gakenke na Ngororero, avuga ko abantu bose basabwa kuzitabira ibiganiro n’izidi gahunda ziteganyijwe cyane cyane urubyiruko kuko aribo bafite guhindura amateka mabi yagiye aranga igihugu cy’uRwanda.

Ati “ abantu bose barasabwa kwitabira ibiganiro na gahunda zose ziteganyijwe cyane cyane urubyiruko n’abana kuko aribo rwanda rw’ejo, nibo bafite gukosora ibyo amateka y’igihugu cyacu yakosheje”.

Issa Nizeyimana, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kivuruga by’umwihariko ahazashyingurwa imibiri 901 y’abatusi bazize Jenoside, avuga ko imirimo yo gutunganya urwibutso igeze ku musozo kuko bageze mwiterwa ry’irangi naza rigore zigomba gukorwa muri iki cyumweru.

Nizeyimana asaba abanyarwanda kuzagaragaza urukundo muri biriya bihe, bafasha abacitse ku icumu aho kubatoteza.

Imibiri y’abantu 901 izashyingurwa mu rwibutso rwa Buranga, n’iyari yarakuwe mu rwibutso rwaho rwangijwe n’amazi ikaba kugeza ubu, ibitse mu nzu yashyizwemo kugirango idakomeza kwangirika.


Rusizi: Barasabwa gushyira imbaraga mu mihigo kugirango bazayese mu gihe cy’amezi atatu asigaye

$
0
0

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba , Jabo Paul arasaba  abaturage b‘Akarere ka Rusizi n’inzego zose z’ubuyobozi zikorera muri ako karere kurushaho kongera imbaraga n’ubufatanye muri aya mezi 3 asigaye  ngo umwaka w’imihigo 2013-2014 urangire, kugira ngo bazabashe kwesa neza imihigo  nk’uko bayisinyiye imbere y’umukuru w’igihugu ,nta muhigo n’umwe usigaye uteshejwe nk’uko babyiyemeje. 

Barasabwa gushyira imbaraga mu mihigo kugirango bazayese mu gihe cy’amezi atatu asigaye

Ibyo yabibasabye mu nama yagiranye n’abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu nzego zose z’ubuyobozi  mu karere ka Rusizi yo kureba aho iyo mihigo igeze ishyirwa mu bikorwa muri ako karere.

Muri  iyo nama yo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa mu karere ka Rusizi, nyuma yo kureba  umuhigo ku wundi uko uhagaze muri iryo shyirwa mu bikorwa n’ingorane zaba zirimo, muri rusange  basanze  bigenda neza kuko mu mihigo 79 Akarere kahize ,63 yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha riri hagati ya 50-100%, 8 ishyirwa mu bikorwa ku  ijanisha riri hagati ya 30-50% , naho indi 8 yo ikaba ikiri hasi y’ijanisha rya 30%.  Mu kwisobanura, abarebwa n’iyo ikiri hasi bavuze ko  kuba ikiri kuri kiriya kigereranyo  biterwa n’uko hari abagiye bagirana amasezerano n’Akarere ntibayubahirize kandi ibikorwa bagiranye mo amasezerano biri muri iyo mihigo, bituma idindira kandi batari babyiteze gusa ibyo ngo ntibikuraho umuhigo kuko uba warahizwe imbere y’umukuru w’igihugu.

 Nyuma yo kugezwa ho uko iyo mihigo  yose ihagaze mu mirenge yose igize aka karere ka Rusizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul  yashimye ubushake abayobozi bafite bwo kwesa iyo mihigo , kuko nk’uko yabivuze ngo bigaragara ko Akarere ka Rusizi kagenda kisuzuma umunsi ku munsi kubyerekeranye  n’iyo mihigo n’aho  abayobozi babajijwe aho bitagenda neza impamvu bitagenda neza bagahita babisobanura, ngo bikaba bishimihsjije kuko n’ibyo bitagenda neza ngo babikurikiranira hafi n’imbogamizi zirimo bazerekana ugasanga ngo zumvikana, ariko abasaba kuzamura ibitagenda neza cyane cyane ibikorwaremezo, nk’imihanda imwe bigaragara ko idatunganye

Bwana Jabo Paul yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Rusizi  kurushaho gukorera hamwe nk’ikipe  kandi bakarushaho  kongera ubufatanye  mu ngeri zose kugira ngo aya mezi asigaye bazabe bageze koko ahashimishije bizanatuma Akarere ka Rusizi gaserukana ishema imbere y’umukuru w’igihugu ubwo uturere tuzaba tumumurikira imihigo twahize , duharanira kuyesa no kuyibona mo amanota ashimihsjie.

Nubwo hari imihigo ikiri hasi ariko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Kankindi Léoncie yavuze ko mu bufatanye n’abaturage bose b’aka karere icyizere cyo kuzaza mu myanya y’imbere uyu mwaka abaturage batabura  kukigira kuko n’iyo bavuga ko  ikiri hasi muri aya mezi 3 asigaye ngo bayimurikire umukuru w’igihugu nta kuryama ngo basinzire, ngo bazaruhuka ari uko bayigejeje ahashimishije, ngo kereka iyo bizagaragara ko  irimo ibibazo biterwa n’abandi, nk’abafatanyabikorwa batubahiriza ibyo bemeye, ba rwiyemezamirimo badindiza ibyo bakora n’abandi bashobora gutuma hari ibidindira kandi intego yabo ari ukubyihutisha bikagerwaho.

Nubwo muri iryo genzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo  barebaga imihigo muri rusange ariko mu byitabwagaho cyane kwari ukureba ibikorwa by’ubuhinzi, bita cyane ku guhuza ubutaka, gukoresha ifumbire mva ruganda n’ibindi bigendana nabyo, imiturire  cyane cyane iyo ku mudugudu, no kureba niba hari igishushanyo mbonera gikurikizwa mu kubaka uwo mudugudu ndetse n’isuku  cyane cyane kureba niba hari ubusitani bwiza, busukuye ahari inyubako za Leta nko ku biro by’imirenge, iby’utugali,, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima  n’ahandi .

Mu minsi 2, urwego rw’intara y’uburengerazuba rushinzwe gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa bazamara mu karere ka Rusizi bazanasura imirenge hafi ya yose igize aka karere birebere niba ibyo babwiwe ari byo biri mubikorwa.

Poland, Rwanda to strengthen trade cooperation

$
0
0
Poland, Rwanda to strengthen trade cooperation

Some of Polish investors in a group photo in Poland

Poland is seeking ways to boost trade cooperation with Rwanda, due to the country’s favorable business climate. 

The move is aimed at improving bilateral cooperation in trade and investment between two countries.

Rwanda has set up reforms to make the country business friendly including reducing the period of registration procedures, introducing online registration, easing tax paying and 24 hours to get an investment certificate among others.

Rwanda was however ranked the second best place to do business in Africa according to the World Bank’s Doing Business 2014 report

As a resultant, over 30 Polish investors from Lodz held discussions in Poland on March 25, 2014 with Rwanda’s ambassador to Germany Christina Nkurikiyinka to have a gauge of the available investment opportunities in Rwanda.

The officials discussed possibilities for both countries to be in business partnership in general, and relationships between both Kigali and Lodzkie region.

Both the parties emphasized on the need to expand cooperation to maintain the momentum of development.

Nkurikiyinka provided all the necessary details on investment conditions, investments opportunities and the advantages of considering Rwanda as a partner in business.

Last year, Rwanda and Poland pledged continued collaboration in sectors like education energy, SMEs and agro-business.

Poland commends the strides made by Rwanda in fostering quality education.

The development also encourages Polish government to increase its investment and partnerships in education projects in Rwanda.

So far, the partnership is more evident in MBA and PHD scholarships offered by Poland to Rwandan students, as well as establishment of Poland supported school of visually impaired children situated in Kibeho, Nyaruguru district located in the Southern province.

Obama names US delegation for Genocide20 commemoration

$
0
0

erwtretrt

President Barrack Obama has named delegation from the United States that will join Rwandans to take part in the forthcoming 20th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.

The delegation will be led by Dr. Samantha Power, United States Ambassador to the United Nations. The event will take place on April 7, 2014.

Among the delegates will be Ambassador Donald W. Koran, who is also U.S. Ambassador to Rwanda since April 2011; Karen Bass, Member of the US House of Representatives, and Linda Thomas-Greenfield, Assistant Secretary of State for African Affairs – who has been supportive of the peace building initiatives on the continent and especially Rwanda’s Defence Forces (RDF) peacekeepers in the International Support Mission in Central Africa Republic (MISCA).

Others include, Stephen J. Rapp-who has been at the forefront of helping and supporting Rwanda in a renewed focus on efforts to apprehend the top genocide fugitives on the US State Department’s Rewards program, six of whose cases were handed over to Rwanda by the ICTR.

During Rapp’s visit in Rwanda on February 6, 2014 he told the Prosecution office that it is important for his office to send the signal that atrocities such as those committed in Rwanda in 1994 cannot be committed and perpetrators escape justice.

Michael Gerson, Senior Fellow at the ONE Campaign and Columnist for the Washington Post, and Russell Feingold, Special Envoy for the Great Lakes Region and the Democratic Republic of Congo, and Christine Hjelt, a retired employee and former Program Coordinator for the United States Agency for International Development (USAID) will also be on board.

Rwanda will mark the twentieth commemoration of the Genocide against the Tutsi on 7 April 2014. It is an important occasion to remember the lives that were lost, to show solidarity with survivors and unite to ensure that genocide never happens again in Rwanda or elsewhere.

The commemoration is also an occasion to share Rwanda’s story of reconciliation and nation building with the world.

The US delegation will be among the many invited delegates from the west, who may have to use this as an opportunity to tell the world the story of what really happened in Rwanda.

 

 

 

Rwanda Peacekeepers in Global Umuganda to mark 20th Commemoration of genocide against Tutsi

$
0
0
Rwanda Peacekeepers in Global Umuganda to mark 20th Commemoration of genocide against Tutsi

Rwanda PKF water tank helps fetch stagnant water

Rwanda peacekeepers deployed in UN mission in Darfur (UNAMID), were joined by International Staff and Darfur Locals in Global Umuganda to mark 20th commemoration of genocide against Tutsi. The community work was conducted in Suqal Mawashi, El-Fasher, Sudan. Peacekeepers helped locals to collect plastic bags, clear stagnant water around El-Fasher suburbs, remove dirty stuffs, and clean different places.

In a meeting after Umuganda, Brig Gen Norbert Kalimba, UNAMID Chief of Staff, on behalf of UNAMID leadership, encouraged the locals present to adopt the culture of Umuganda in their country and live in a clean environment.

Gen Kalimba also urged the locals to cooperate with Security Forces to bring stability in their region.  “Your cooperation is key to bring about security in your region”, Gen Kalimba told the locals.

Col SK Baguma, Rwanda Contingent Commander in UNAMID promised to conduct Umuganda activities monthly, as it is being practiced in Rwanda, as long as they will own it and are committed on it.

“If you own and commit yourself on these activities we shall do the same every end of the month as we are practicing it back home,” told them Col Baguma.

Locals thanked Rwandan peacekeepers to help them clean up their neighborhoods. “We had never seen Military apart from their military activities helping us to do cleaning”. One of the locals thanked Rwanda peacekeepers for much assistance they have rendered to them.

“We appreciate Rwanda peacekeepers activities here in Darfur, there are many peacekeepers from different nationalities in Darfur, but we had never seen any of them initiating such kindly acts apart from you” said Mustaf Tadjan, the chief of hygiene and Sanitation in El- fasher.

Meanwhile, Rwanda Peacekeepers deployed in AU peace mission in Central Africa conducted Global Umuganda in their barracks, SOCATEL MPOKO, Bangui where they cleaned neighborhoods and leveled grounds on 22 March 2014, they  also cleared bush in SOCATI and BENENGWE localities, Bangui, Central African Republic.

 

Gakenke: Udafite umutekano nta mahoro uba ufite

$
0
0

Gakenke-Dist

Ubwo hakorwaga umuganda ngarukakwezi, kuwa  29 werurwe 2014 kurwibutso rwa Buranga, umuyobozi mukuru w’ingabo mu karere ka Gakenke Lt Col Peter Kagarama yagarutse kukibazo cy’umutekano, asaba abaturage gukomeza bakaba maso, ntibagire uwo bizera batazi ari nako batangira amakuru ku gihe.

Lt Col Kagarama akomeza abwira abaturage ko abantu bose bakorana na FDLR baza biyoberanyije bihisha mu baturage bikaborohereza gukora gahunda zabo.

Uyu muyobozi w’ingabo muri Gakenke avuga ko hashize igihe kingana n’icyumweru bafashe umusore wakoranaga na FDLR waje yiyoberanyije agasaba akazi ko muri resitora kugirango azakore ibyo yatumwe kandi nawe akaba abyemera.

Gutangira amakuru ku gihe nibyo bisabwa abaturage ba Gakenke kugirango bakomeze kugira umutekano usesuye kuko udafite umutekano ntamahoro aba afite nkuko Lt Col Kagarama abisobanura.

Ati “ burya umutekano utangirira mu ngo ukabona gukwira mu gihugu cyose”.

Lt Col Kagarama yagarutse kandi kubantu cumi na batanu (15) bose bacyekwaho kuba bihishe inyuma ya za gerenade zagiye ziterwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze .

Ati “ igihugu nta muntu uzabuzwa kucyinjiramo gusa uzazanwa no kugira nabi ntazigera agisohokamo”.

Bamwe mubaturage bemeye ko umutekano ubareba, banemera ko bagomba kujya batangira amakuru ku gihe kugirango bakumire icyababuza umutekano wabo kuko badashobora gutera imbere nta mahoro bafite.

Esperance Uwamahoro utuye mu murenge wa Kivuruga, avuga ko yemeranya n’ubuyobozi bw’ingabo ko abagizi ba nabi bajya gukora umugambi mubisha baturutse mubaturage kuko ariho baba baraye cyangwa banahamaze iminsi baba.

Gusa ariko iki kibazo kikaba gishobora gukemuka mugihe abaturage bafatanyije n’ubuyobozi maze hagira ikiba kidasanzwe bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugirango gikumirwe kitaragira ibyo cyangiza nkuko Uwamahoro abisobanura.

Mu turere tw’intara y’amajyaruguru umutekano warushijeho gukazwa nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, mu mujyi wa Musanze hatewe gerenade mu bice bitandukanye hagamijwe guhitana bamwe mubayobozi no guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage.

Abantu cumi na batanu barimo abagore batatu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakaba baherutse gusabirwa gufungwa iminsi mirongo itatu (30) mu gihe batarakatirwa.

Jubilation in Brussels as Hundreds parade to welcome Kagame

$
0
0

m_Jubilation in Brussels as Hundreds parade to welcome Kagame

Cheers of victory, hope and acknowledgement are all over Brussels, Belgium as hundreds of supporters of President Paul Kagame paraded to welcome his presence in the European capital.

President Kagame is in Belgium for EU-Africa Summit. His arrival has turned Brussels into a jovial city with supporters chanting – mainly Rwandans living there and friends of Rwanda.

There have been multitudes of supporters waiting for President Kagame since morning.  Hundreds gathered at the EU-Africa Summit Venue with welcoming banners.

 m_Jubilation in Brussels as Hundreds parade to welcome Kagame1

Friends of Rwanda joined the Rwandan crowd in same jubilation. They were singing, hollers of joy and smiling faces. They lined with banners sending message of better future, Peace and Unity in recognition and dedication to President Kagame.

  m_Jubilation in Brussels as Hundreds parade to welcome Kagame2

Kagame’s arrival was received with unique expressions, full of gratitude noise from almost every corner of crowds.

Multitudes of Rwandans are accompanied by other Africans, there are whites and Asians too; and all gathering together in a welcoming tone. They lined up on streets, roadsides, offices and centers. Brussels is fully occupied by Kagame supporters.

 m_Jubilation in Brussels as Hundreds parade to welcome Kagame3

 

Burera: Abaturage bemeza kanyanga gucika burundu kwa kanyanga muri ako karere bigikomeye

$
0
0

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko guca burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga muri ako karere bidashoboka ngo kuko baturanye na Uganda aho ikorerwa kandi bakajya kuyigurayo biboroheye.

 m_Abaturage bemeza kanyanga gucika burundu  kwa kanyanga muri ako karere bigikomeye

Abo baturage bavuga ko kanyanga yose igaragara ku karere ka Burera ituruka muri icyo gihugu izanywe n’abayicuruza bazwi ku izina ry’Abarembetsi.

Ni kenshi abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera bahora bashishikariza abo bayobora guca ukubiri n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Ntihashira amezi abiri batameneye mu ruhame kanyanga iba yafatanywe Abarembetsi bavuye kuyirangura muri Uganda. Abafatanywe kanyanga bashyikirizwa ubutabera maze bagacirirwa urubanza imbere y’imbaga, bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho amabwiriza ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga abawutuye bazajya babyirengera. Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba abayicuruza nabo bazajya bakurikirnwa ngo banakurwe ku mirimo yabo.

Ibyo byose ubuyobozi bw’akarere ka Burera bubikora mu rwego rwo kwereka abaturage ububi bwa kanyanga babashishikariza kuyicikaho burundu ariko ntihagire igihinduka kigaragara.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera twaganiriye bemeza ko kanyanga idashobora gucika burundu muri ako karere. Batanga urugero bavuga ko bajya muri Uganda byoroshye cyane kandi ariho ikorerwa maze bakaba bayizana mu Rwanda, abashinzwe umutekano batababona bakayinywa cyangwa bakayicuruza.

Ikindi ngo ni uko akarere kabo ari icyambu cya bamwe mu barembetsi baturuka mu tundi turere bityo nabo bagatuma kanyanga ikomeza kugaragara muri ako karere; nk’uko Harerimana Jean Pierre, umwe muri abo baturage, abisobanura.

Agira ati “Guca kanyanga ntabwo byoroshye rwose…usanga ino abayicuruza ari bake ariko ukaba umuhanda wo kwambukiramo kanyanga.”

Bajya kuyinywera muri Uganda

Abandi baturage twaganiriye bemeza ko kanyanga igenda igabanuka muri ako arere bitewe n’imbaraga abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano bashyira mu kuyirwanya.

Gusa ariko ngo iyo bamwe babujijwe kuyinywera cyangwa kuyicururiza mu Rwanda bajya kuyinywera muri Uganda bakagaruka mu Rwanda bayisinze rimwe na rimwe ngo bakaza babatwaye mu ntoki kubera ko baba batabasha kugenda.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko kuva muri ako karere ujya muri Uganda biborohera cyane kuko nta kintu kigaragaraza neza aho umupaka uri bityo bakambuka uko bishakiye nk’abajya mu murenge wundi wo muri ako karere.

Abayinywa ngo bayinywera muri tumwe mu dusantere two muri Uganda harimo ahitwa Mu Kabere, Mu Kajagari ndetse no Ku Cyuma; nk’uko Imanishimwe Carine abisobanura.

Agira ati “Abantu bakunze kuyinywa ni abantu baba bagiye gushaka inshuro mu Bugande…ubwo baba bananiwe bakakiyahuza (kanyanga), naho urebye abatuye ino ahangaha barayamaganye…”

Abanyaburera bavuga ko icyatuma kanyanga icika burundu mu karere ka Burera ari uko inganda ziyikora zo muri Uganda ziri hafi y’umupaka n’u Rwanda zakwimurwa. Ikindi kandi ngo abayobozi bagakomeza kwigisha abaturage ububi bwayo badacika intege.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu gukomeza kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga bagirana ibiganiro n’abayobozi b’uturere two muri Uganda duhana imbibi n’akarere ka Burera.

Abayobozi b’akarere ka Burera bakunze gusaba abo bo muri Uganda ko inganda za kanyanga ziri ku mupaka bazisenya cyangwa bakazimura.

Ariko ntacyo bigeraho. Abayobozi bo muri Uganda bavuga ko bitashoboka kuko nta mugande ujya uzana kanyanga mu Rwanda ngo ahubwo ni abanyarwanda bajya kuyizanayo. Ngo Abanyarwanda bazabe aribo bareka kujya kuyigura.

Ikindi ni uko abayobozi bo mu karere ka Burera bahora basaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bareba niba mu midugudu yabo nta muntu waba ucuruza cyangwa ufite kanyanga uhari bityo bakabibwira ubuyobozi agakanirwa urumukwiye.

Ubu buyobozi busaba abaturage guca ukubibiri na Kanyanga kuko ari yo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere. Abayinywa ngo bakora ibikorwa by’urugomo birimo kurwana, gukubita no gukomeretsa ndetse rimwe na rimwe bakanica.


Rutsiro : Kwibuka ku nshuro ya 20 bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39

$
0
0

m_Kwibuka ku nshuro ya 20 bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, arasaba abayobozi mu mirenge yose igize akarere ka Rutsiro gutegura hakiri kare ibijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo gahunda zose ziteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo zizakorwe neza uko bikwiye.

Mu karere ka Rutsiro icyunamo kizatangirizwa mu murenge wa Rusebeya, ahazahurira abaturage b’umurenge wa Rusebeya na Manihira, mu gihe kugisoza ku rwego rw’akarere bizabera ku cyicaro cy’akarere mu murenge wa Gihango, ahasanzwe hari urwibutso rw’akarere rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusoza icyunamo mu karere ka Rutsiro bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu mirenge itandukanye, harimo  imibiri 13 yabonetse mu murenge wa Mushubati, imibiri 21 yabonetse mu murenge wa Gihango n’imibiri itanu yabonetse mu murenge wa Mukura.

Hari indi mibiri yabonetse mu yindi mirenge, ariko yo ngo ikaba izashyingurwa nyuma mu rwibutso rwa Bitenga rumaze gusanwa.

Buri murenge wasabwe gukora inama igamije gutegura icyo gikorwa ku rwego rw’umurenge, iyo nama igatumirwamo abantu batandukanye barimo abahagarariye Ibuka, Avega, abanyamadini n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro yibukije abayobozi mu mirenge ko bagomba kwita ku isuku y’inzibutso ndetse n’umutekano cyane cyane uw’abacitse ku icumu n’uw’ibyabo kuko mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka abashaka kubahohotera babinyujije mu buryo butandukanye burimo amagambo aseserera, gutera amabuye ku rugo rwe, cyangwa kumutemera itungo.

Ibigo n’inzego zitandukanye harimo ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’abandi baba bateganya kwibuka ku rwego rwabo na bo basabwe gutegura gahunda yo kwibuka abari abakozi cyangwa n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo kigo bazize Jenoside no kumenyekanisha igihe uwo muhango uzabera kugira ngo abateganya kuzajya kwifatanya na bo babimenye.

Kwibuka ku nshuro ya 20 bisa n’aho bidasanzwe kuko kuri iyi nshuro byabanjirijwe na gahunda yo kuzengurutsa mu gihugu hose urumuri rw’icyizere rutazima. Ni muri urwo rwego abayobozi n’abaturage mu nzego zitandukanye na bo basabwa kugaragara muri iyo gahunda mu buryo budasanzwe, haba mu kwitabira ibiganiro ndetse no mu gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Nyuma y’ibyo bisobanuro by’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro byavugaga kuri gahunda y’icyunamo, hatanzwe ibitekerezo bitandukanye, aho nk’umurenge wa Mushubati wagaragaje ko ufite ikibazo cy’abana 16 bahakomoka, ariko baba hanze y’umurenge badafite amazu yo kubamo, ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwifuza ko na bo bakubakirwa amazu yo guturamo.

Kuri iki cyifuzo, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline yasobanuye ko nta mazu abo bana bagomba kubakirwa kubera ko umwana warihiwe amashuri na FARG amaze kuba mukuru akaba agomba kwibeshaho no gutangira kubeshaho abandi.

Mu nama iherutse guhuza MINALOC, FARG n’abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere, ngo hasobanuwe ko bitumvikana ukuntu muri iki gihe haboneka umubare munini w’abantu bagomba kubakirwa kurusha uwagaragaye mu myaka ishize. Icyakora ngo hari bamwe bazubakirwa, ariko na bo bimaze kugaragara ko bafite ibibazo byihariye kandi byumvikana(special cases).

Hagarutswe no ku kibazo cy’amazu ari mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ayo mazu akaba amaze igihe kirekire ataruzura kubera ko rwiyemezamirimo yayataye, hifuzwa ko hagomba gukorwa ibishoboka byose, ayo mazu akuzura agahabwa ba nyirayo bakayaturamo.

Akarere ka Rutsiro kasabwe kugirana imikoranire ya hafi n’abanyamadini kugira ngo amasengesho yo ku cyumweru tariki 13/04/2014 atazabangamira umuhango wo gusoza icyunamo.

Insanganyamatsiko yatoranyijwe mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi nshuro ya 20 iragira iti “Kwibuka Twiyubaka.”

Gatsibo: Hatangijwe itorero ry’igihugu bibutswa indangagaciro ziranga intore ku murimo

$
0
0
m_Hatangijwe itorero ry’igihugu bibutswa indangagaciro ziranga intore ku murimo

Minisitiri Busingye ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo

Abakozi b’Akarere ka Gatsibo bibukijwe indangagaciro zikwiye kuranga intore ku murimo, kuko ngo mu gihe izo ndangagaciro zikurikijwe neza nta kabuza igihugu kigera ku iterambere rirambye kandi ryihuse.

Izi ndangagaciro abakozi b’Akarere ka Gatsibo bazibukijwe kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mata 2014, ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza itorero ry’igihugu ku rwego rw’imirimo mu nzego zose z’umurimo muri aka karere.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Jhonson wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abari aho ko, mu mirimo bashinzwe ya buri munsi bakwiye kumva ko ari abagaragu b’abo bashinzwe kugezaho serivisi, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza za ndangagaciro z’imirimo.

Umutahira w’intore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo Umpfuyisoni Bernadette, avuga ko mu itorero hazabaho inyigisho zitandukanye zigamije kwigisha amasomo arebana n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe.

Yagize ati:” Inyigisho zizigirwa mu itorero ry’igihugu zigomba kuba ifumbire y’ubwonko kugira ngo buri wese abashe gushyira mu bikorwa inshignano ze uko bikwiye bityo tubashe kwihutisha iterambere ry’igihugu”.

m_Hatangijwe itorero ry’igihugu bibutswa indangagaciro ziranga intore ku murimo1

Intore za Gatsibo zikurikira ibiganiro ku ndangagaciro mu rwego rw’imirimo

Umutoza mukuru w’intore mu Karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise, avuga ko igikorwa cyo gushyiraho itorero ry’igihugu ku rwego rw’imirimo mu karere ka Gatsibo kigamije ahanini kureba niba inzego zose z’umurimo zikora ibyo zatojwe, no kureba niba indangagaciro Abanyarwanda batojwe zirimo gutanga umusaruro uko bikwiye.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze twaganiriye, barimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’utugali, badutangarije ko nyuma yo gutangiza itorero ku rwego rw’imirimo muri aka karere mu nzego bayobora, ngo bagiye kongera ingufu muri serivisi baha abo bashinzwe kuyobora barushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Urujeni Consolee ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, yagize ati:” gukoresha indangagaciro z’intore ni umuyoboro udufasha kunoza ibyo dukora tubifashijwemo n’umuco tuvana mu girore”.

Mu ndangagaciro zatangajwe ko zifuzwa ko arizo zakwimakazwa cyane mu rwego rw’imirimo harimo; gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwitangira, kugira ishyaka ku murimo ukora, umurimo unoze no kubahiriza igihe, gukorana ibakwe no kudakorera ku ijisho, kwakirana urugwiro  abakeneye serivisi, gutanga serivisi mu buringanire nta kuvangura ndetse no kuvugisha ukuri.

Kirehe: hashojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ryari rimaze iminsi ine

$
0
0
Abitabiriye igikorwa cyo gusoza imurikabikorwa

Abitabiriye igikorwa cyo gusoza imurikabikorwa

Mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa 03/04/2014 hashojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kirehe, ryari rimaze iminsi igera kuri ine aho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, gutanga serivise inoze n’ubufatanye ni inkingi yo kwigira”.

Muri iri murikabikorwa ngo ni uburyo bwo kwerekana ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu karere bityo abatuye aka karere bakabimenya, iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na JADF y’akarere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu avuga ko iki ari igikorwa gikorwa buri mwaka mu rwego rwo kwereka abatuye aka karere ibikorwa bya buri munsi bikorerwa iwabo bafatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo abahatuye n’abatahatuye bamenye ibigakorerwamo, akomeza avuga ko icyo bisize ari uburyo bwo kuzamura ubukungu bw’akarere.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bashishikariza abafatanyabikorwa batandukanye kuba baza  bagakorera ibikorwa byabo mu karere ka Kirehe, bakaba bahashora imari yabo mu rwego rwo kuhakorera ibikorwa bitandukanye.

Bamwe mu bari bitabiriye imurikabikorwa ryabereye muri Kirehe bavuga ko bahigiye byinshi kandi ngo icyagaragaye ni uko abantu babamenye muri rusange bakamenya n’ibyo bakora, bityo bakaba babona hari byinshi baryigiyemo.

Muri iri murikabikorwa kandi hahembwe imirenge yitwaye neza muri Kagame Cup, ikipe y’umurenge wa Kigina ihabwa igikombe, seritifika, umupira n’ibihumbi ijana kubera kwitwara neza muri aya marushanwa.

Imurikabikorwa mu karere ka kirehe ribaye ku nshuro ya kane, ribaye mu gihe hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, hahembwa abafatanyabikorwa batandukanye,ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, gutanga serivise inoze n’ubufatanye, ni inkingi yo kwigira”.

Gatsibo: Kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 byaratangiye

$
0
0

Kwitegura kwibuka ku nshuro

Ubwo urumuri rutazima rwagezwaga mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo

kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20

 

Hirya no hino mu Rwanda, imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi igeze kure. Mu murenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo naho imyiteguro irarimbanyije. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald we asaba abaturage bo mu murenge ayobora kuzitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo.

Tariki 4/4/2014 Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Gatsibo, akagari ka Mugera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka bibafasha gusobanukirwa kurushaho amateka arebana na Jenoside yakorewe abatutsi, bikanabongerera ingufu zo gukumira ikibi.

Aba baturage bemeza ko ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo bituma barushaho gusobanukirwa n’amateka mabi yaranze urwanda, bagakuramo ingufu zo gukumira ikibi.

Uwitwa Hakuzimana Gervais agira ati:” Icyunamo ni umwanya wo kurushaho kwegera no guhumuriza abacitse ku icumu basizwe iheruheru na Jenoside, muri iki gihe cyo kwibuka tugerageza kubafasha mu mirimo itandukanye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald, asaba abaturage kuzitabira ibiganiro ijana ku ijana. Ngo inyigisho zari zisanzwe zitangwa zizaherekezwa n’amafilme arebana n’uko jenoside yagenze kugira ngo abaturage bazarusheho gusobanukirwa ububi bwayo.

mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu murenge wa gatsibo hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo; Kubakira bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside, gusana inzu zangiritse hamwe n’ibiganiro bizatangwa.

 

Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Uburengerazuba yibanze ku kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi

$
0
0

Kuri uyu wa 4 Mata

Kuri uyu wa 4 Mata 2014, habaye inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Uburengerazuba yasuzumaga uko umutekano wari wifashe muri aya mezi atatu ashize, irebera hamwe aho imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi igeze, isuzuma aho imihigo ya 2013-214 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse inavuga ku bijyanye n’imyitwarire y’abayobozi.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’Intara y’uburengerazuba yibanze cyane by’umwihariko ku kureba uko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi  irimo kugenda. Ubuyobozi bw’intara bukaba bwasabye ababishinzwe kureba uburyo ubuhamya buzatangwa bwajyana n’ingingo yo kwibuka biyubaka binyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira, avuga ko bidakwiye ko gutanga ubuhamya biharirwa abacitse ku icumu rya genocide gusa. Yagize ati “Tugomba kubihuza na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nta kigomba gusiga ikindi. Nituguma rero guhirira ubuhamya abacitse ku icumu bonyine ntekereza ko iteka tuzajya duhora twumva ari iby’abacitse ku icumu, ari iby’abarokotse.”

N’Ubwo abari bari muri iyo nama bemeranyijwe na Guverineri Mukandasira ko ubuhamya bukwiye gutangwa na bose dore ko abacitse ku icumu batanashoboraga kubibona byose kandi bari bihishe,  Kabanda Innocent, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, we ngo asanga ubuhamya bwagombye gutangwa mu byiciro bitatu. Agira ati “Umuntu yagombye kuvuga ibyamubayeho ntacyo yongeyeho nta n’icyo agabanyijeho, akavuga uko ahagaze ubu hanyuma akavuga aho yifuza kugera.”

Naho ubuyobozi bw’Intara n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano ku rwego rw’intara bukaba bwasabye abayobozi b’inzego z’ibanza gukora ibishoboka byose kugira ngo mu cyumweru cyo kwibuka ntihazagire abahungabanya umutekano w’abandi.

Mu ntara y’Uburengerazuba muri aya mezi atatu ashize hakaba ngo haragaragaye ibyaha magana inani na mirongo itatu na bitatu. Ibyinshi muri ibyo byaha ngo bikaba ari ibyo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge no gusambanya abana. Kuri ibyo byaha ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba buvuga ko impfu mirongo itanu n’enye zaturutse ku biza n’ubwiyahuzi.

Muri iyi nama kandi inzego z’umutekano zikaba zibukije abanyamanganshingwabikorwa b’imirenge zibishimangira ko ntawemerewe gufungira abaturage ku murenge. Babasabye ko igihe hari ukekwaha icyaha bazajya bihutira kumushyikiriza inzego zibishinzwe bitaba ibyo na bo bagashyikirizwa ubutabera kuko gufunga utabyemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

PHOTOS: Powerful tribute as Rwanda remembers 20 years after genocide

Kagame: French missionaries erased Rwanda’s 2000year history (Full Speech)

$
0
0

Powerful tribute as Rwanda remembers 20 years after genocide8

Speech by President Paul Kagame at the 20th Commemoration of Genocide Against the Tutsi

Kigali, 7 April 2014:

• Excellencies Heads of State and Government;
• Excellency Secretary-General of the United Nations;
• Excellency Chairperson of the African Union Commission;
• Former Heads of State and Government;
• Distinguished Government Officials from around the world;
• Esteemed Guests;
• My Fellow Rwandans:

I don’t have enough words to express my appreciation to all of you, who have come from near and far to be with us, on a day as important as this. I also thank all of those who have stood with us in Rwanda’s incredible journey of rebuilding.

We are gathered here to remember those who lost their lives in the Genocide and comfort those who survived.

As we pay tribute to the victims, both the living and those who have passed, we also salute the unbreakable Rwandan spirit, to which we owe the survival and renewal of our country.

To our parents, children, brothers, and sisters who survived — to Rwandans who defied the call to genocide and to those who give voice to their remorse — it is you who bear the burden of our history.

We have pursued justice and reconciliation as best we could. But it does not restore what we lost.

Time and again these past twenty years, Rwandans have given of themselves. You have stood before the community to bear witness and listened to others do the same. You have taken responsibility and you have forgiven.

Your sacrifices are a gift to the nation. They are the seed from which the new Rwanda grows. Thank you for allowing your humanity and patriotism to prevail over your grief and loss. Thank you very much.

Historical clarity is a duty of memory that we cannot escape. Behind the words “Never Again”, there is a story whose truth must be told in full, no matter how uncomfortable.

The people who planned and carried out the Genocide were Rwandans, but the history and root causes go beyond this country. This is why Rwandans continue to seek the most complete explanation possible for what happened.

We do so with humility as a nation that nearly destroyed itself. But we are nevertheless determined to recover our dignity as a people.

Twenty years is short or long depending on where you stand but there is no justification for false moral equivalence. The passage of time should not obscure the facts, lessen responsibility, or turn victims into villains.

People cannot be bribed or forced into changing their history. And no country is powerful enough, even when they think that they are, to change the facts. After all, les faits sont têtus.

Therefore, when we speak out about the roles and responsibilities of external actors and institutions, it is because genocide prevention demands historical clarity of all of us, not because we wish to shift blame onto others. And those others should have their moment to be humble in the face of historical facts.

All genocides begin with an ideology — a system of ideas that says: This group of people here, they are less than human and they deserve to be exterminated.

The most devastating legacy of European control of Rwanda was the transformation of social distinctions into so-called “races”. We were classified and dissected, and whatever differences existed were magnified according to a framework invented elsewhere.

The purpose was neither scientific nor benign, but ideological: to justify colonial claims to rule over and “civilise” supposedly “lesser” peoples. We are not.

This ideology was already in place in the 19th century, and was then entrenched by the French missionaries who settled here. Rwanda’s two thousand years of history were reduced to a series of caricatures based on Bible passages and on myths told to explorers.

The colonial theory of Rwandan society claimed that hostility between something called “Hutu”, “Tutsi”, and “Twa” was permanent and necessary. This was the beginning of the genocide against the Tutsi, as we saw it twenty years ago.

With the full participation of Belgian officials and Catholic institutions, this invented history was made the only basis of political organisation, as if there was no other way to govern and develop society.

The result was a country perpetually on the verge of genocide.

However, Africans are no longer resigned to being hostage to the world’s low expectations. We listen to and respect the views of others. But ultimately, we have got to be responsible for ourselves.

In Rwanda, we are relying on universal human values, which include our culture and traditions, to find modern solutions to our unique challenges.

Managing the diversity in our society should not be seen as denying the uniqueness of every Rwandan. If we succeed in forging a new, more inclusive national identity, would it be a bad thing?
We did not need to experience genocide to become a better people. It simply should never have happened.

No country, in Africa or anywhere else, ever needs to become, quote, unquote, “another Rwanda”. But if a people’s choices are not informed by historical clarity, the danger is ever present.

This is why I say to Rwandans — let’s not get diverted. Our approach is as radical and unprecedented as the situation we faced.

The insistence on finding our own way sometimes comes with a price. Nonetheless, let’s stick to the course.

To our friends from abroad — I believe you value national unity in your own countries, where it exists. Where it doesn’t, you are working to build it, just as we are.

We ask that you engage Rwanda and Africa with an open mind, accepting that our efforts are carried out in good faith for the benefit of all of us.

For those who think that for Rwanda, or Africa to be governed properly by its people, by the leaders chosen by these people still requires their endorsement, they are still living in a too distant past.

We want you to know that we appreciate your contributions, precisely because we do not feel you owe us anything.

Rwanda was supposed to be a failed state.

Watching the news today, it is not hard to imagine how we could have ended up.

We could have become a permanent U.N. protectorate, with little hope of ever recovering our nationhood.

We could have allowed the country to be physically divided, with groups deemed incompatible assigned to different corners.

We could have been engulfed in a never-ending civil war with endless streams of refugees and our children sick and uneducated.

But we did not end up like that. What prevented these alternative scenarios was the choices of the people of Rwanda.

After 1994, everything was a priority and our people were completely broken.
But we made three fundamental choices that guide us to this day.

One — we chose to stay together.

When the refugees came home — we were choosing to be together.

When we released genocide suspects in anticipation of Gacaca — we were choosing to be together.

When we passed an inclusive constitution that transcends politics based on division and entrenched the rights of women as full partners in nation-building, for the first time — we were choosing to be together.

When we extended comprehensive new education and health benefits to all our citizens — we were choosing to be together.

Two — we chose to be accountable to ourselves.

When we decentralise power and decision-making into the towns and hills across the country — we are being accountable.

When we work with development partners to ensure that their support benefits all our citizens — we are being accountable.

When we award scholarships and appoint public servants based on merit, without discrimination — we are being accountable.

When we sanction an official, no matter how high-ranking, who abuses their power or engages in corruption — we are being accountable.

As a result, our citizens expect more from government, and they deserve it.

Three — we chose to think big.

When Rwandans liberated our country — we were thinking big.

When we created Rwanda’s Vision 2020 and committed to meeting our development goals — we were thinking big.

When we decided to make Rwanda attractive for business — we were thinking big.

When we invested in a broadband network that reaches all our 30 districts — we were thinking big.

When we became a regular contributor to United Nations and African Union peacekeeping missions — we were thinking big.

We may make mistakes, like every country does. We own up and learn and move forward.

There is more hard work ahead of us than behind us. But Rwandans, we are ready.

A few years ago, at a commemoration event, I met a young man who was one of the twelve people pulled alive from under 3,000 bodies in a mass grave at Murambi.

He still lived nearby, totally alone. When the perpetrators he recognised came home from prison, he was understandably terrified.

When I asked him how he managed, he told me: “I could not do it unless I was convinced that these impossible choices are leading us somewhere better.”

Twenty years ago, Rwanda had no future, only a past.

Yet as Fidel told us just now, today we have a reason to celebrate the normal moments of life that are easy for others to take for granted.

If the Genocide reveals humanity’s shocking capacity for cruelty, Rwanda’s choices show its capacity for renewal.

Today, half of all Rwandans are under 20. Nearly three-quarters are under 30. They are the new Rwanda. Seeing these young people carry the Flame of Remembrance, to all corners of the country over the last three months, gives us enormous hope.

We are all here to remember what happened and to give each other strength.

As we do so, we must also remember the future to which we have committed ourselves.

I thank you.


Ngororero: Gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, byabereye ku musozi wa kesho

$
0
0

Umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi wabereye ku rwibutso rwa KESHO mu kagari ka Mashya ahashyinguwe inzirakarengane 1407 zari zahungiye mu misozi ya Gishwati.

Aha mu kesho hakorewe ubwicanyi bwatangijwe n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana ubwo bari bazanye umurambo we muri komini yavukagamo, ndetse binavugwa ko ariho hatangirijwe bwa mbere ku rwego rw’Igihugu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside

Mukandori Beatrice ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Kesho. Mu buhamya bwe yavuze ko mbere ya jenoside abanyarwanda bari babanye neza nyuma bakaza gucikamo ibice biturutse ku macakubiri yabibwe n’ubuyobozi bubi.

Nk’uko Mukandori yabivuze, igihe bahigwaga abatutsi bahungiye ku musozi wa Kesho bagerageza kwirwanaho. Ariko kubera ko guverinoma y’abatabazi yari yimukiye mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri hafi aho; baje kuganzwa n’abasirikari bari bayirinze.

Uwari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya Jaribu ngo yasabye abakozi be kujya gutsembatsemba abatutsi bari bahungiye hirya no hino mu nzuri zikikikje umusozi wa Kesho.

Mukandori yarase ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, yishimira ko we na bagenzi be barokotse bamaze kwiyubaka babikesha guverinoma y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Yagize ati ”twanze guheranwa n’agahinda duhitamo kwikomeza none tugeze kure dutanga umuganda mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

Ngororero: Gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, byabereye ku musozi wa kesho

Hashyinguwe indi mibiri 2 yabonetse

Umuyobozi w’Akarereka ngororero Ruboneza Gédéon ukomoka muri uyu murenge wa Muhanda yashimiye ubwitabire abaturage bagaragaje mu gufata mu mugongo abarokotse.  Yashimiye n’uburyo bashyize ingufu hamwe bakiyubakira urwibutso rwa Kesho.

Bwana Ruboneza yarangije ashishikariza abaturagegukomeza kwiyubaka bategura ejo hazaza bita ku ngingo zikurukira:

Gushyira imbere inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye, gukomeza kubaka ubunyarwanda hagamijwe gukumira ivangura iryo ari ryo ryose, guharanira ko jenoside itakongera kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi, gukomeza icyerekezo cyiza u Rwanda rufite cy’iterambere, komora no gukira ibikomere  duha agaciro umuco wo gusaba no gutanga imbabazi, guharanira ko buri munyrwanda yigira akihesha agaciro mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

$
0
0


Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Nyuma y’imyaka 20 habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ngo abaturage b’akarere ka Rwamagana bafite icyizere cy’uko umucyo watsinze umwijima kandi jenoside ikaba itazongera kubaho ukundi.

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Ibi ni ibyagarutsweho n’abantu batandukanye mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki 7/04/2014 bari mu murenge wa Muhazi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ma mbwirwaruhame n’ubuhamya butandukanye byavugiwe mu murenge wa Muhazi, ari nawo wabereyemo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, bagaragaje ko amateka mabi y’ivangura mu Banyarwanda yigishijwe n’Abakoloni akimakazwa n’ubutegetsi bubi  bwaje kugeza ku mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bagaragaza ko nyuma y’uko iyi jenoside ihagaritswe, Abanyarwanda babonye umucyo utsinda icuraburindi ku buryo jenoside itazongera kubaho ukundi.

 Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari imbuto mbi yeze ku miyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura mu baturage.

Bwana Uwimana yagaragaje ko nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, ngo u Rwanda rwamurikiwe n’umucyo ku buryo rutazongera kugwa mu icuraburindi ry’ivangura  iryo ari ryo ryose kandi ibyo bikaba igihamya cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ashingiye ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bw’uko “Abanyarwanda bapfuye rimwe, batazongera gupfa ubwa kabiri”, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko ibi bisaba Abanyarwanda ba nyabo bafite umutima ukunda u Rwanda ndetse n’abayobozi baharanira ko u Rwanda rutazongera kugwa mu icuraburindi.

Yongeye gushimangira ko buri muturage akwiriye kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo yubake Ubunyarwanda butarangwamo ivangura, ari na ryo ryubaka iterambere ry’u Rwanda.

Uhagarariye abacitse ku icumu rya jenoside mu karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste yashimiye imbaga y’abaturage basaga 4500 bari baje kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko kwibuka ari inzira yo guha agaciro abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo kwifatanya kwibuka ni ikimenyetso cyo gufata mu mugongo abacitse ku icumu, ku buryo ngo bibaha icyizere cyo kubaho neza, bityo bagakomeza gukora biyubaka.

Umubyeyi watanze ubuhamya, akaba n’umwe mu bapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi barokokeye mu karere ka Rwamagana, yavuze inzira ndende kandi igoye yanyuzemo mu gihe cya jenoside ariko agaragaza ko nyuma y’uko jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ngo yakomeje kugenda yiyubaka buhoro buhoro kandi yiremamo icyizere ku buryo yagiye kwiga kudoda, none ubu bikaba bimubeshejeho.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana,wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri isaga ibihumbi 8 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare ruri mu murenge wa Muhazi.

Nubwo gahunda yo gutangira ku mugaragaro icyunamo yabaye kuri uyu wa 7/04/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana barashishikarijwe gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’icyunamo ndetse bakazitabira n’ibindi bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.

Kirehe- Inama Njyanama yateranye ireba aho imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igeze

$
0
0

m_Untitled

Kuri uyu wa 04/04/2014 mu karere ka Kirehe hateraniye inama isanzwe y’inama njyanama y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2013-2014 aho bareberaga hamwe aho imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igeze yeswa.

Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste ubwo yatangizaga iyi nama yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bituma akarere gatera imbere mu bikorwa bitandukanye, muri gahunda y’iyi nama harimo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ishize bityo itarashyizwe mu bikorwa bakaba bashaka uko bayishyira mu bikorwa byihuse.

Mu byagarutsweho cyane, inama njyanama yibukije akarere ka Kirehe ko bagomba kwitegura uburyo bakubaka rondereza zihagije kuko basanze hari hatarashyirwamo ingufu uko bigomba nkuko byari biteganijwe, basanze akarere ka Kirehe kageze kuri 72% mu kubaka rondereza.

Iyi nama njyanama kandi yize no kuri gahunda z’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yamenyesheje inama njyanama ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zizatangirira mu murenge wa Kigina ku rwibutyo rwa Nyakarambi ku wa mbere tariki ya 07/04/2014 zikazakomereza mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe.

Uyu muyobozi akaba yanibukije ko hari ibiganiro biteganijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka aho buri murenge uzajya utanga ibiganiro bitandukanye bijyanye n’iki cyumweru cyo kwibuka, akaba yabibukije ko gusoza icyunamo ku rwego rw’akarere ka Kirehe bizabera ku rwibutso rwa Nyarubuye ho mu murenge wa Nyarubuye ku itariki ya 14/04/2014.

Iyi nama Njyanama yarangiye yishimiye ibisobanuro yahawe na bamwe mu bakozi b’akarere ku bijyanye n’aho imihigo igeze.

Ruhango: biteguye gukomeza kwiyubaka banubaka igihugu

$
0
0

 

Ruhango: biteguye gukomeza kwiyubaka banubaka igihugu

Bamwe mu barokotse jenoside bahamya ko bamaze kwiyubaka nyuma y’imyaka 20

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Ruhango, barishimira aho bageze biyubaka nyuma y’imyaka 20 jenoside ikorewe abatutsi.

Bakavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugirango bakomeze kwiteza imbere ndetse banateza igihugu cyabo imbere. ibi bakaba bitangaje kuri uyu wa mbere tariki 7/4/2014 mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20.

Ndagijimana Leonard umwe mu batanze ubuhamya muri uyu muhango, yagarutse uko babayeho nabi nyuma ya jenoside kuko imitungo yabo yari yarangijwe bikomeye cyane. Ariko ubu akaba ashima intambwe imaze guterwa biyubaka.

Yagize ati “tugendeye kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twibuke twiyubaka” , turishimira aho tumaze kugera nyuma y’imyaka 20, habaye jenoside tugasahurwa tukabura abacu.”

Ruhango: biteguye gukomeza kwiyubaka banubaka igihugu

Abarokotse bafashe umwanya wo kunamira ababo banashyira indabo ku mva

Ndagijimana akomeza avuga ko ubu intego yabo ari ugukomeza kwirwanaho bashaka icyabateza imbere, ariko banateza igihugu cyabo imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, nawe yagaragaje uko abarokotse babayeho nyuma y’amahano yagwirirye u Rwanda mu mwaka 1994, akaba yashimye ubumwe n’ubwiyunge bukomeje kubaranga, yabasabye kubukomeza, bashyigikira gahunda ya ndi umujyarwanda igamije gukomeza gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Umuhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20, waranzwe no gushyingura imibiri 5 yabonetse, ishyingurwa mu rwibutso rwa Muyange mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, ndetse no gushyira indabo ku mva zisanzwe zishyunguyemo imibiri y’abazize jenoside.

Abarokotse jenoside bitabiriye uyu muhango, nanone bagaragaje ko bishimira umwanya nk’uyu bafata bakibuka ababo bazize uko baremwe.

Rulindo: kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 byabereye ku musozi wa Mvuzo.

$
0
0

Umuhango wo kwibuka Ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda, mu karere ka Rulindo wabereye ku rwibutso rwa Mvuzo ,ruherereye ku musozi wa Mvuzo mu murenge wa Murambi.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abaturage baturutse mu mirenge itandukanye yo muri aka karere.

Rulindo: kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 byabereye ku musozi wa Mvuzo.

Mu buhamya bwatanzwe na Gakindi Jean Damascene uvuka mu kagari ka Bubangu mu murenge wa Murambi, ahahoze ari komini Rutongo yavuze ko abatutsi bo muri uyu murenge kimwe n’ahandi mu karere ngo bagerageje kwirwanaho nubwo nta mbaraga bari bafite, ntibigire icyo bitanga.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batanu yavuze ko nyuma yo kwicirwa ababyeyi n’abavandimwe yisanze ari wenyine, ariko kugeza ubu amaze kwiyubaka, ubuzima bwe bukaba bumeze neza .

Yashimye ingabo za FPR zabafashije mu nzira ndende yise iy’umusaraba, ariko asaba ko n’ubufasha bwakomeza bagakomeza kurushaho kwiyubaka.

Uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo Rubayita Eric mu ijambo rye yashimiye uburyo ingabo zari iza APR zabashije kurokora bamwe mu batutsi bari barahungiye hirya no hino mu karere ka Rulindo, asaba abacitse ku icumu gukomeza kuba intwari bibuka kandi baniyubaka.

Rubayita yavuze ko ubuzima bw’abacitse ku icumu muri rusanga bumeze neza, aboneraho no gusaba ubuyobozi gukomeza gufasha abacitse ku icumu cyane cyane mu bijyanye no kwivuza ngo kuko usanga ariho hakiri ikibazo, bitewe n’ibyiciro bashyizwemo usanga bitabakwiye.

Yagize ati ”Muri rusange ubuzima bw’abacitse ku icumu muri aka karere ka Rulindo buhagaze neza, uretse ko hakiri ikibazo mu bijyanye n’ibyiciro byo kwivuza bashyizwemo, aho usanga ufite inka imwe bamushyira mu cyiciro cy’abishoboye kandi atishoboye ku buryo bugaragara.Tukaba twunva Ubuyobozi bwasubira mu bijyanye n’ibyo byiciro kuko bituma abacitse ku icumu batishoboye batabasha kuvuzwa nk’uko bikwiye baboneraho bakavuzwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru Deo kabagambe, ari nawe mushyitsi mukuru wari muri uyu muhango yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakora bakiteza imbere, mu rwego rwo kuziba icyuho batejwe n’ababahekuye.

Mu rwibutso rwa Mvuzo rwubatse mu ishyamba ryo ku musozi wa Mvuzo, mu murenge wa Murambi, hashyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi bitandatu na Magana atanu.

Viewing all 3624 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>