Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3624 articles
Browse latest View live

Nyamasheke: Local leaders asked to spearhead good governance

$
0
0

 Local leaders asked to spearhead good governance

You should spearhead good governance because a good service from the village level benefits the whole nation, Mrs. Catherine Gatete; vice mayor for social affairs in Nyamasheke district told local leaders.  

The vice mayor said this on January 11th 2013 during the meeting with cell and village leaders in Kanjongo sector in Nyamasheke district.

The meeting was aimed to sensitize local leaders on handling their responsibilities towards efficient service delivery and good governance.

Mrs. Gatete asserts that when the village leadership does what is required, the advantages of good governance are felt throughout the whole country.

On the other side, local leaders said they always strive to help village leaders and to engage residents in decision making during the meetings they hold.

Bonaventure Uwimana, in charge of social affairs in Kanjongo sector says that they will follow the Vice mayor’s advice so as to strengthen their areas of weakness.

 


Nyamasheke: Ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzaba umwanya wo kwishima no kubona ibisubizo by’ibibazo

$
0
0

Ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzaba umwanya wo kwishima no kubona ibisubizo by’ibibazo

Ukwezi kw’imiyoborere myiza ni umwanya ukwiye wo kongera kwishimira ibyiza by’imiyoborere myiza kandi bikaba ingirakamaro kuko abaturage bicarana n’abayobozi babo bakaganira kuri iyi nkingi ari na ko bagaragaza ibibazo biba byarababereye ingorabahizi kugira ngo bibonerwe ibisubizo.

Abaturage ariko basabwa ko na bo ubwabo bagira uruhare mu kuba umuti w’ibibazo bibugarije. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere, tariki ya 14/01/2013 mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abayobozi b’imirenge igamije gutegura ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzatangira ku itariki ya 21/01/2013, aho abaturage bazahura n’ubuyobozi kugira ngo baganire kuri gahunda zitandukanye zigamije kwimakaza imiyoborere myiza.

Mukarugomwa Noella, umukozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage atangaza ko uku kwezi kuzaba ari ingirakamaro kuko abaturage n’abayobozi bazicarana kugira ngo bongere barebe intambwe bagezeho mu kwimakaza imiyoborere myiza kandi abafite ibibazo babonane n’abayobozi kugira ngo bishakirwe umuti.

Ibyo bibazo bizaba birimo ibyagejejwe ku nzego zo hasi nk’umudugudu n’akagari, ariko n’inbyagejejwe ku rwego rw’akarere, hazasuzumwa niba byarabonewe umuti nk’uko abaturage bari babihagejeje bifuza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles atangaza ko uyu uku kwezi ari ingirakamaro ku baturage n’abayobozi kuko bahura bakaganira kuri gahunda z’imiyoborere myiza ndetse akemeza ko hakemuka byinshi mu bibazo abaturage baba bafite.

Bahizi ariko asaba abaturage kujya bagira uruhare mu gukemura amakimbirane bafitanye, aho kugira ngo bajye bategereza inzego z’ubuyobozi.

Uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kuzatangira ku itariki ya 21 Mutarama 2013. Uretse ibikorwa by’ibiganiro no gukemura ibibazo bizagaragara muri iki gikorwa, uku kwezi kuzarangwa n’amarushanwa atandukanye arimo imikino y’umupira w’amaguru ku bagabo  n’abagore, imivugo ndetse n’indirimbo; byose bigamije kwimakaza imiyoborere myiza.

 

 

Mataba: Abaturage barashima VUP yabavanye mu bukene

$
0
0
VUP yagiriye akamaro kanini abaturage bo mu Murenge wa Mataba)

VUP yagiriye akamaro kanini abaturage bo mu Murenge wa Mataba)

Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke  babarwaga mu cyiciro cy’abakene nyakujya  batanga ubuhamya ko VUP yabavanye mu bukene none bageze ku rwego rwo kurihirira abana babo kaminuza no gutanga akazi ku bandi bantu.

Mukantarama Liberata, umugore ukeye ku myambaro no ku mubiri, avuga ko amafaranga ibihumbi 50 yahawe nk’inkunga yamugira akamaro gakomeye.  Ayo mafaranga yayagurize ingurube imaze kubyara, amafaranga yakuye mu byana  yamufashije gusakara inzu ava muri nyakatsi.

Uyu mubyeyi asobanura ko yabyaye ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu, amafaranga yagurishe ibyana  arayakusanya ayagura inka imuha amata n’ifumbire. Yemeza ko ageze ku rwego rwo kurihira umwana we kaminuza aho ubu arimo kwiga muri INES mu Karere ka Musanze.

Undi mubyeyi witwa Nirere Scolastique, asobanura ko abagore 30 bishyize hamwe bakora koperative iboha uduseke, basaba inguzanyo muri VUP barakora biteza imbere none bageze ku rwego gutanga akazi ku bandi bantu.

Turikunkiko Gregoire ashimangira akamaro ka  VUP yabamariye muri aya magambo: “ Umuntu wavuga ko VUP ntacyo imaze, ntakwiriye kutubamo akwiriye kutuvamo.”

Muri rusange, abaturage batandukanye bavuga ko VUP yatumye babasha kubaka amazu bayasakaza amabati, borora amatungo magufi n’amaremare bituma bahinga bareza none ngo baciye ukubiri n’inzara.

 

 

 

Nyamagabe: Akarere kiteguye itangira ry’urugerero.

$
0
0

Akarere kiteguye

Mu gihe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 bitegura kujya ku rugerero ruzatangira ku wa kane tariki ya 17/01/2013, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Nyamagabe aratangaza ko imyiteguro ishimishije.

Uwimana Eric, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero muri Nyamagabe yatangaje ko ubu ubuyobozi bw’imirenge bwamaze guhura n’izi ntore zizakora imirimo itandukanye ku rugerero, ababyeyi bazo ndetse n’izindi ntore zatojwe mu bindi byiciro, hagamijwe gusobanura uko urugerero ruzakorwa hashyirwa mu bikorwa imihigo zahize ubwo zari mu itorero mu mpera z’umwaka ushize.

Ibikorwa izi ntore zizakora bikubiye mu mihigo zahize mu gitaramo cy’imihigo igizwe n’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza n’iterambere by’abaturage izajya ikorwa urugo ku rundi ndetse n’imirimo y’amaboko.

«Ibizibandwaho ni ibiri mu mihigo bahigiye imbere y’izindi ntore mu gitaramo cy’imihigo harimo ubukangurambaga mu kurwanya ubwandu bushya bwa Sida, gushishikariza abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira, no guha agaciro umuco wo kwigira. Hagamijwe ibikorwa by’iterambere bazajya bakora bigamije guteza imbere akagari batuyemo ndetse n’igihugu muri rusange », Uwimana.

Uwimana yakomeje asaba intore kwitabira urugerero ngo zese imihigo zahigiye imbere y’abanyarwanda, agasaba n’ababyeyi kuzaha abana umwanya bakitabira urugerero.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge n’izindi nzego zirebwa n’urugerero mu karere kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/01/2013, hanzuwe ko inzego zose zizagira uruhare mu gukurikirana ibikorwa by’urugerero, ndetse buri munsi hakaba hari umukozi w’umurenge ushinzwe gukurikirana ibyo bikorwa by’umwihariko bikajya bitangirwa raporo.

Intore ngo zizajya zihurira ku kagari buri gitondo maze zigabanye aho zikorera bitewe n’ikiri bukorwe uwo munsi, maze kuwa gatanu zikorere hamwe mu rwego rw’umurenge zibonereho n’umwanya wo kureba uko icyumweru gisojwe n’uko icy’ubutaha bazakora.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yibukije abari muri iyo nama ko urugerero ari ubwa mbere rugiye kuba bityo buri wese akaba asabwe umusanzu we kugira ngo ruzatange umusaruro runabere abandi bazarukora mu myaka itaha ikitegererezo.

 

 

 

Nyamagabe: Akarere karashimwa aho kageze kesa imihigo.

$
0
0

Nyamagabe Akarere karashimwa aho kageze kesa imihigo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17/01/2013, itsinda rigizwe n’abantu baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’intara y’amajyepfo ryaje mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kureba uko akarere gahagaze mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, ibibazo bigaragaramo ndetse n’uko byakemuka, rikanatanga inama kugira ngo imihigo izabashe kugerwaho neza nk’uko akarere kayisinyiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’iri tsinda akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gutera inkunga uturere n’umugi wa Kigali (RLDSF), Sibomana Saïd yatangaje ko uru ruzinduko rwabo rutagamije gutanga amanota ahubwo ari ubufatanye no kureba uko imihigo yazagerwaho 100%.

Sibomana yagize ati: “Ikigamijwe si ugutanga amanota ahubwo ni ubufatanye no kureba niba nta mbogamizi kugira ngo zimenyekane n’aho zituruka bityo zizashakirwe umuti”.

Sibomana yatangaje ko hari inama iri gutegurwa ku rwego rwa za minisiteri bityo imbogamizi zizagaragara muri iri suzuma ababifitemo uruhare bakazahwiturwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza uko imihigo ihagaze ku rwego rw’akarere, yatangaje ko mu mihigo 55 akarere kahize itatu gusa ariyo itaratangira harimo nko gupima umusaruro w’imyaka ndetse no guhinga ingano, ariko gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ikaba ariko ibiteganya bityo hakaba nta kibazo kirimo.

Kugeza ubu imihigo 39 iri mu ibara ry’icyatsi bivuga ko iri hagati ya 50% na 100% harimo n’iyamaze kugerwaho 100%, imihigo 10 iri mu ibara ry’umuhondo hashyirwamo imihigo iri hagati 20% na 49%, naho imihigo itatu gusa ikaba ariyo iri mu ibara ry’umutuku ifite munsi ya 19% mu mezi atandatu ya mbere.

Sibomana wari ukuriye iri tsinda yashimiye akarere ka Nyamagabe kuba gahagaze neza mu mihigo agira ati: “ikigaragara ni uko inzira mo ari nziza kuko imihigo myinshi mumaze kuyesa. Biragaragara y’uko mu mihigo 55 iyo umuntu amaze kugera mu cyatsi mu mihigo 39 mu mezi atandatu abanza aba ageze ku rwego rwiza”.

Iri tsinda kandi ryatanze inama yo kunoza ihererekanyamakuru no gutanga amaraporo kugira ngo ibikorwa bakora bimenyekane kimwe mu nzego zitandukanye, gushyira ingufu mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bose bitabire ubwisungane mu kwivuza, gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru wa leta, n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yashimiye inama akarere kagiriwe n’iri tsinda kandi aryizeza ko zizashyirwa mu bikorwa.

Kayonza: Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi iri kugira uruhare mu kugabanuka kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

$
0
0

Kayonza Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi

Ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge riri kugabanuka mu karere ka Kayonza kubera gahunda ya leta y’Ijisho ry’umuturanyi. Akagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo wo mu karere ka Kayonza, kazwiho kuba karahoze ari indiri y’abaturage bateka Kanyanga bakanacuruza ibindi biyobyabwenge binyuranye birimo n’urumogi.

Bamwe mu batuye muri ako kagari bavuga ko abengaga inzoga ya kanyanga batangiye gucika intege, ahanini kubera gahunda y’ijisho ry’umuturanyi. Ijisho ry’umuturanyi riba rireba buri muturage wese ukoresha, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge, bigatuma ababikoraga babireka ngo batabonwa n’ijisho ry’umuturanyi nk’uko Kaneza Vedaste w’i Kabura abivuga.

Uretse abaturage bemeza ko ijisho ry’umuturanyi ryatumye ibiyobyabwenge bigabanuka mu mu bice bitandukanye by’akarere ka Kayonza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Ntirenganya Gervais, avuga ko hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho mu kugabanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Agira ati “Mu minsi yashize iyo twakoraga umukwabo twafataga abantu benshi benga inzoga ya Kanyanga, ariko ubu bigaragara ko biri kugenda bicika kuko n’abaturage ubwabo bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ibiyobyabwenge”

Uwo muyobozi yongeraho ko n’ubwo bigaragara ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri kugabanuka ababyeyi n’abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya kugira ngo n’ahakiri ibisigisigi by’ibiyobyabwenge bihashywe burundu.

Rubavu na Nyabihu bongeye gusabwa kumenya gutanga serivise nziza

$
0
0

 Rubavu na Nyabihu bongeye gusabwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB gikomeje gushishikariza abanyarwanda gutanga serivise nziza mubyo bakora haba ku bacuruzi n’abandi bakira abantu.

Taliki ya 14/1/2013 nibwo RDB yageze mu karere ka Rubavu ishishikariza abacuruzi hamwe n’abandi batanga serivise kumenya guha ababagana serivise nziza zirimo kubaha umwanya no kubitaho kandi bakabafata neza umuntu akagenda yishimye aho kugenda ababaye bitewe n’uburyo bamwakiriye.

Nubwo RDB ibi bishishikarizwa abatanga serivise, inyungu nini igarukira kubatanga serivise kuko aribo bongera ababagana ariko ngo abanyarwanda ntibaramenya kwita kubabagana no kubakurura bigatuma u rwanda ruza ku mwanya wa nyuma mu karere mugufata neza abaguzi.

Gahunda yitwa « Na yombi akirana urugwiro abakugana» aho ishishikariza abanyarwanda kwakirana ibyishimo n’ urugwiro ababagana babasaba serivise, kubaha umwanya no kumenya gutanga amakuru kubyo umuntu ukugana ashaka ukayamuha neza nibyo yibandaho, ndetse byiyongeraho kubahiriza igihe mu gutanga serivise.

Umwali Laetitia, umukozi  ushinzwe  itumanaho  muri RDB avuga ko iyi gahunda batangije igenda itanga umusaruro, ngo yatangijwe kuko abantu bashoboye gusobanukirwa ibyiza byo gutanga serivise nziza birimo kongera umubare w’ababagana bigatuma ibyo bakora byihuta.

Avuga ko abahabwa serivise babyishimira ndetse n’abantu bakanoza akazi bakora bigatuma bitanga umusaruro mwiza.

Nyanza: Umutekano usesuye utuma abaturage bagenda amanywa n’ijoro

$
0
0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko bagenda amanywa n’ijoro ngo kubera ko umutekano uba ari wose mu bice binyuranye by’ako karere.

Nk’uko bikomeza byemezwa nabo baturage nta masaha yo gutaha bashyiriweho ngo umuntu ashobora kurara agenda nta kintu na kimwe kimuhungabanyirije umutekano cyangwa ngo ahure n’abambuzi bitwikiriye ijoro bashaka uwo bambura ibye byose.

Uwo mutekano useseye uboneka mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza ndetse no mu bice by’icyaro byitaruye imihanda minini ya kaburimbo cyangwa ibahuza n’utundi turere bahana imbibi nka Ruhango na Huye twose two mu Ntara y’amajyepfo.

Abari mu gikorwa cyo gucunga umutekano ntawe bahutaza cyangwa ngo bamuhohotere ngo n’uko yatinze gutaha cyangwa se yazindutse iya rubika nk’uko Assinapole Munyakayanza umwe mu baturage batuye mu gice cy’umujyi wa Nyanza yabishimangiye mu kiganiro tariki 16/01/2013.

Nyanza Umutekano usesuye

Kubera icyizere cy’umutekano uyu musaza yemeza ko agenda aho ashaka n’igihe abishakiye nta mususu

Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko avuga ko iyo bumwiriyeho ataragera mu rugo rwe bitakimutera kubunza imitima kubera ikibazo cy’umutekano we.

Agira ati: “Hari ubwo ijoro rigwa utaregara iwawe ukumva biraguhangayikishije ariko ubu ntibikiri ikibazo kuko umutekano ni wose kandi inzego ziwushinzwe ziba ziri mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza mu bikorwa byo kuwubungabunga.” Ikindi cyemezwa naba baturage ngo n’uko iyo bafite gahunda ibasaba kuzinduka hataracya bagenda nabwo ntacyo bishisha bikaba bitandukanye n’imibereho barimo mu bihe bya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nyanza Umutekano usesuye1

Abaturage hirya no hino mu byaro usanga basabana baseka bishimira ko bafite umutekano

Umutekano nk’uwo aho umuturage yishyira akizana siko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu  Rwanda wari umeze nk’uko uyu Assinapole Munyakayanza abisobanura nk’umusaza ugeze mu zabukuru akaba wemeza  ko habayeho impinduka idasanzwe mu birebana n’ubwisanzure mu birebana n’umutekano w’abantu n’ibyabo.

Hari ubwo umuntu yatinyaga kuba yagenda nijoro kubera ikibazo cyo gutinya kwamburwa utwe ndetse no kuba yagwa mu gaco k’abagizi na nabi.

Mu kiganiro na Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza ku mpamvu z’uyu mutekano usesuye abaturage bishimira asobanura ko uturuka mu bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi bubegereye.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu itera uwo mutekano ari uko abaturage bigishijwe bihagije ibyiza byawo ndetse bakanawubakundisha babatoza kuwicungira.

Murenzi Abdallah avuga ko ingaruka z’umutekano muke abaturage bazisobanukiwe bahereye ku ngaruka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagize mu muryango nyarwanda

Ibyiza by’umutakano byasogongewe n’abaturage bumva itandukaniro ryawo n’ibihe bibi banyuzemo bityo bahitamo kuwubumbatira nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abivuga.

Ku rundi ruhande ariko asaba abaturage kutirara ngo bumve ko bageze iyo bajya kuko ngo biyibagize ko ari ibishobora gusenya intambwe nziza bamaze gutera bahashya ubukene mu miryango yabo.


Abakorerabushake b’amatora bo mu Ntara y’Amajyepfo bakora n’ibindi bikorwa byiza

$
0
0

Abakorerabushake b’amatora bo mu Ntara y’Amajyepfo bakora n’ibindi bikorwa byiza

Uretse guhagararira ibikorwa by’amatora, abakorerabushake bafasha mu gikorwa cyo gutora bo mu Rwanda bakora n’indi mirimo y’ingirakamaro harimo kwigisha abantu ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Nduwimana Pacifique ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Ntara y’amajyepfo, avuga ko abakorerabushake bo mu Ntara y’amajyepfo bagaragaje uruhare rwabo muri gahunda zitandukanye z’igihugu nko mu kigega Agaciro, gutanga umuganda mu kurwanya nyakatsi, n’ibindi.

Nduwimana agira ati « i Nyamagabe n’ i Nyaruguru, abakorerabushake batanze imifuka 100 ya sima yo kubaka amacumbi y’abarimu. I Muhanga n’i Gisagara bagize uruhare mu kurwanya nyakatsi yo ku mazu naho i Nyanza batanga imifariso 70 mu rwego rwo kurwanya nyakatsi yo ku buriri. »

Abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu Ntara y’amajyepfo kandi bagize uruhare mu kuremera abatishoboye babaha amatungo, bagira uruhare mu gusana inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, …

Aba bakorerabushake banagize uruhare mu Kigega Agaciro batanga miriyoni zigera kuri eshanu.

 

 

Nyamagabe: MINALOC officials evaluate performance contracts

$
0
0

MINALOC officials evaluate performance contracts

A team of officials from the Rwandan Ministry of Local Government (MINALOC) and some leaders from Southern Province of the country, on January 17th 2013 visited Nyamagabe district to evaluate the execution of 2012-2013 performance contracts.

Team leader and assistant Director of Rwanda Local Development Support Fund (RLDSF), Saïd Sibomana reveals that the visit was meant to evaluate, identify problems and advice on remedies to the successful implementation of the performance contracts.

Sibomana says: “The aim is not to reward the best district but to point out what brings challenges in the execution of performance contracts, so that they are rectified.”

He adds that a meeting is being organised at ministerial level where by all problems that hinder implementation of the performance contracts will be revealed and the concerned  authorities be sensitized.

The mayor of Nyamagabe district, Philbert Mugisha reveals that only 3 projects out of 55 performance contracts pledged have not been implemented. They include recording the crop production and growing wheat.

Performance contracts were classified into colours like this; 39 contracts between 50-100 percent are put in green, 10 between 20-49 percent in yellow and 3 below 19percent contracts in red colour.

Sibomana commends Nyamagabe district for their commitment in implementing performance contracts. “To have worked on 39 projects out of 55 in the first six months is a lot of hard work.”

During the visit, the team decided that reports should be handed in to different levels and to strengthen sensibilisation on health insurance and others should be focused on for efficient service delivery.

The Rwanda Local Development Support Fund (RLDSF) is a Government Fund under the supervision of MINALOC, established to contribute to the realization of government policies by building the capacity of local entities, reducing extreme poverty and mobilizing financial resources for funding the development of decentralized entities and Kigali city.

 

 

Gicumbi: Governor warns residents over false information

$
0
0

Governor warns residents over false information

Some of residents during the meeting

“Do not depend on the false romour during this time of war in Congo, after all; Rwanda is safe” Aime Bosenibamwe; governor of Northern Province has told Gicumbi district residents.

Governor Bosenibamwe said this on January 17th 2013 during the meeting with residents of Bwisige sector in Gicumbi district.

The governor warned the residents not to listen to people who bring false romour in the country to destroy the peace and stumble on the residents’ development.

The first security is that of a heart because when one is not secure, he or she cannot work and develop and others sell their belongings and wait for the worst after hearing such romours.

“That’s why we urge residents to avoid romours because they stop them from embracing government programs,” says the governor.

Chief of Defense in Burera, Rulindo and Gicumbi districts that make Northern Province, Col Jean Damascene Sekamana asked the residents to keep security paying no attention to discouraging romours.

He asked them to be aware and avoid wrong information that bad people might pass on to people at gathering like schools, churches, markets and other public places

Domina Mukangenzi, a participant highlights that she will no longer give time to the romours but she will follow the advice leaders gave residents in the meeting.

 

Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage ba Gicumbi kwirinda ibihuha

$
0
0

Guverineri Bosenibamwe arasaba abaturage ba Gicumbi kwirinda ibihuha

Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime aganira n’abaturage

Mu nama n’abaturage bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasabye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi kwirinda ibihuha muri ibi bihe by’inatambara ya Kongo.

Kuri uyu wa 17/1/2013 yatangarije abaturage ko bagomba kwima amatwi abantu bazana ibihuha mu gihugu bagamije kubabuza umutekano wabo kuko ibihuha biri mu bintu bimwe bishobora gutuma badakora ngo batere imbere.

Avuga ko umutekano wa mbere ari mu mutima w’umuntu kuko iyo umuntu adatekanye mu mutima atabasha no gukora ibintu bye ngo bijye kumurongo, ndetse hari n’abagurisha utwabo bagasigara mu nzara bahora biteguye ibintu bibi.

Aha yahaye urugero abaturage uburyo mu minsi ishize hari ibihuha ko isi igiye gushira abantu bakangiza ibintu byabo babisesagura ngo ejo bazapfa kandi byose ababivugaga nta kuri bari bafite ahubwo kwari ugushyushya abantu imitwe bigatuma batabasha gukora.

Ati “ niyo mpamvu dusaba abaturage kwirinda ibihuha kuko babihaye umwanya nta muturage wabasha kwitabira gahunda za Leta ndetse usanga no hagati mubantu hari impagaragara mu mutima.

Uhagarariye ingabo mu turere 3 Burera Rulindo na Gicumbi tugize Intara y’Amajyaruguru Col Sekamana Jean Damscene nawe yasabye abaturage gukaza kwicungira umutekano birinda ibihuha bibaca intege ngo bikorere imirimo yabo ibateza imbere.

Yabasabye ko bagomba gutanga amakuru ku bantu babonye batazi mugace aho batuye ndetse ntibite no kubivugwa birimo ibinyoma kuko intambara ya Congo ntaho ihuriye n’umutekano w’u Rwanda.

Ikindi ni ugufatanya n’inzego z’ubuyobozi gucunga umutekano kuko ariwo shingiro ry’ibintu byose.

Yabasabye ko inzira iyo ariyo yose yacishwamo inyigisho mbi zishobra gutuma bagira ikibazo muribo bagomba kuzirinda kuko zishobora kujya zitangwa zicishijwe ahantu hateranira abantu benhsi nko mu mashuri, munsegero, mu masoko n’ahandi hashobora guhurirwa n’abantu barenze umwe.

Mukangenzi Domina umwe mu bantu bitabiriye inama  avuga konyuma y’inama z’abayobozi nta gihuha azongera kumva azajya akurikiza inama abayobozi bamuhaye bityo bagakomeza gukora bakiteza imbere ndetse bakajya batanga amakuru kuko ariyo nzira yo gucungamo umutekano wabo.

 

 

Imyiteguro y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri yaratangiye

$
0
0

Imyiteguro y’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri yaratangiyea

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ku itariki itaratangazwa, hazabaho amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Aya matora yatangiye gutegurwa, akazaba ahagarariwe n’abayobozi bashyashya bagiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2012.

Aba bayobozi bashyashya, mu nama bagiranye n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 17 Mutarama,2013 basabye inzego z’ubuyobozi kuzafatanya kugira ngo igikorwa cy’amatora kizarusheho kugenda neza.

Ese kuvuga ko bifuza ko amatora azarushaho kugenda neza, byaba bivuga ko ayo mu gihe cyashize yagenze nabi? Prof.  Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, ati “sinshaka kuvuga ko ay’ubushize yabaye mabi. Gusa, mu mutwe wanjye no mu mutima wanjye ntekereza ko iyo utajya imbere uba usubira inyuma. Ni ukuvuga ko buri gihe cyose ugomba kugira icyo wongera ku cyo wakoze ubushize.”

Uyu muyobozi rero asobanura ko mu byo atekereza kuzanoza kurushaho hari kuba nta bantu bazongera gutorera muri za shitingi, abimutse babishoboye bakazashobora guhinduza aho bazatorera bifashishije ikoranabuhanga aho kuvunika bajya gushaka abafite amalisiti y’amatora kugira ngo babahindurire. Indorerezi na zo zizabasha gusaba imyanya zinyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi rero ngo bizatuma amalisiti arangira hakiri kare, bityo n’ibikoresho by’amatora bizabashe kugera aho byagenewe hakiri kare.

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we wari muri iyi nama yemereye Abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ko uruhare rw’inzego z’ubuyobozi mu gutuma amatora agenda neza ruzagaragara nk’uko bisanzwe.

Aya matora azaba mu kwezi kwa Nzeri, nyuma y’igihe gitoya abanyeshuri batangiye. Nta wabura kwibaza aho azabera kuko abanyeshuri bazaba biga kandi akenshi ibigo by’amashuri bikunda kwifashishwa nk’ibyumba byo gutoreramo, binakubitiyeho ko Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora asaba inzego z’ubuyobozi kuzabafasha ntihagire abongera gutorera muri shitingi.

Aha rero, Prof. Kalisa Mbanda agira ati “abana n’iyo biga dushobora gutora haba kuwa gatandatu cyangwa ku cyumweru. Umunsi umwe ntabwo ari wo utuma amashuri atagenda mu gihugu.”

 

 

Muhororo: Intore zo Kurugerero zirasabwa gukora ibyo ziyemeje

$
0
0

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo Harerimana Adrien akaba n’umutoza w’intore muri uwo murenge arasaba intore zo kurugerero zo mu murenge ayobora gukorana ubwitange, umurava n’urukundo ibikorwa by’urugerero nkuko babyiyemeje igihe bari mu itorero.

Ibyo, uyu muyobozi yabisabye abagize intore zo kurugerero ubwo mumpera z’iki cyumweru bahuriraga mu nama yari igamije kubagezaho uko gahunda y’urugero izakorwa, imirimo n’ibikorwa biteganyije ndetse no kujya inama y’uko bizakorwa.

Intore zo Kurugerero zirasabwa gukora ibyo ziyemeje

Barasabwa gukorana umurava n’ubwitange

Ibikorwa by’urugerero bizakorwa muri uyu murenge ni ukubumba amatafari zakoreshwa mukubaka ibiro by’utugari, gutera ibiti kumihanda ndetse n’ubukangurambaga kunsanganyamatsiko zitandukanye, aho imirimo y’amaboko izajya ikorwa iminsi 2 naho ubukangurambaga bugakorwa iminsi 3, kuva saa moya kugeza saa tanu za mugitondo.

Icyakora, bamwe mubagiye gutangira urugerero bagaragaje impungenge zirimo iminsi myinshi bazajya bakora mucyumweru kandi hari abatunze ingo zabo cyangwa babaho ari uko bikoreye, impungenge zo kutazabona abaturage mubikorwa by’ubukangurambaga bitewe n’amasaha bazajya babakenera, ndetse n’ikibazo cy’amafunguro ya saa sita.

Mbonimana Francois ushinzwe ibikorwa by’intore mumurenge wa Muhororo akaba yaraboneyeho kubibutsa ko Urugerero ari icyiciro cy’imitoreze y’intore kirangwa n’ibikorwa by’ubwitange intore zitumwamo gukorera igihugu imirimo ifitiye abanyarwanda akamaro, kandi bakaba barabyiyemeje, bityo intore ikaba idakwiye kuganya.

Itegeko rirebana n’intore zo kurugerero rivuga ko urugerero rumara igihe cy’umwaka umwe, ariko urugerero rugiye gutangira ubu rukaba ruzamara igihe cy’amezi atatu gusa.

 

 

Rutsiro : Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi yizeweho guhashya no kurandura burundu ibiyobyabwenge

$
0
0

Abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu tugari two mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza inshingano zabo zo kurwanya no guhashya burundu ibiyobyabwenge mu tugari batuyemo kubera ko babashije gusobanukirwa n’icyo ibiyobyabwenge ari cyo ndetse n’icyo bakora mu gihe hari aho babibonye.

Ubumenyi ku miterere y’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare basabwa mu kubirwanya, bwahawe abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu tugari two mu mirenge ya Gihango, Murunda na Mushubati igize zone cya Congo Nil. Muri ayo mahugurwa kandi hatumiwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri iyo mirenge itatu hamwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge.

Perezida wa komite y’ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Rutsiro, Pasteur Hitimana Dominique avuga ko ayo mahugurwa azagira akamaro mu guhashya no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu karere ka Rutsiro ashingiye ku byari bikubiye mu nyigisho bahawe.

Hitimana avuga ko izo nyigisho ari ingenzi kubera ko n’ubwo mu karere ka Rutsiro nta biyobyabwenge bikomeye bihaboneka nka Cocaine, ariko urumogi bakeka ko rushobora kuhaboneka bitewe n’uko akarere ka Rutsiro gahana imbibi na repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Ngo hashobora kuboneka na za nzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Abahuguwe bahawe inshingano zo gushishikariza, kwigisha no gusobanurira urubyiruko rwo mu duce batuyemo icyo ibiyobyabwenge ari cyo, ububi bwabyo ndetse bagatanga n’amakuru ku buyobozi no ku nzego z’umutekano mu gihe hari aho babibonye. Izi ni na zo ngamba batahanye nk’uko umwe muri bo witwa Mukashema Olive yabisobanuye.

Ati : “ Niba mbonye umuturanyi wanjye anywa ibiyobyabwenge ngomba kumugira inama ko agomba kubireka ndetse ngatanga n’amakuru ku bayobozi kugira ngo na bo bamfashe kumugira inama cyangwa se bamushyikirize abashinzwe umutekano”.

Abantu 68 ni bo bakurikiranye ayo mahugurwa ku kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge. Nyuma yo guhugura abo muri zone ya Congo Nil hakaba hazahugurwa n’abandi bo mu yandi mazone atatu asigaye agize akarere ka Rutsiro.

 

 


Rutsiro : Ibikorwa by’intore zo ku rugerero bizihutisha imihigo y’imirenge

$
0
0

Ibikorwa by’intore zo ku rugerero bizihutisha imihigo y’imirenge

Mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro tariki 17/01/2013 habereye igikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’intore zo ku rugerero, ku ikubitiro izo ntore zifatanyije n’abaturage bakaba barasibuye imirwanyasuri ndetse bahanga n’indi mishya ku misozi itatu yo mu tugari twa Bumba na Mageregere.

Mu murenge wa Mushubati abitabiriye ibyo bikorwa by’intore zo ku rugerero ni 74 barimo abarangije ayisumbuye ndetse n’abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Ibikorwa by’intore zo ku rugerero bizihutisha imihigo y’imirenge2

Icyo bose bahurizaho ni uko ibyo bikorwa ari ingirakamaro haba mu gace batuyemo ndetse no ku gihugu cyose muri rusange

Umwe muri izo ntore witwa Murenzi Eric yagize ati : “ Turabyishimira cyane kuko bitumenyereza gukoresha amaboko yacu, kandi tubikora nk’abana b’u Rwanda dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick avuga ko ibyo bikorwa bizagira uruhare runini mu kwihutisha imihigo y’umurenge.

Ati : “ Reba nk’iki gikorwa bakoze! Barwanyije isuri ku misozi itatu yose ingana gutya! Nk’ibyo byose ndetse n’ibindi bazagenda badufashamo biri mu mihigo yacu”.

Abaturage bose b’umurenge bafatanyije n’intore zo ku rugerero muri uwo muganda, bakaba bari bahamagawe kugira ngo bagire imyumvire imwe kuri ibyo bikorwa intore zizakorera mu midugudu iwabo kandi bikorerwa abo baturage.

Bimwe mu bikorwa izo ntore ziteganya kugeraho mu gihe cy’amezi atatu birimo gusibura imiringoti bagahanga n’indi mishya, kwigisha abaturage batazi gusoma no kwandika, gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, gushishikariza abaturage kwizigamira no kwaka inguzanyo,kubaka uturima tw’igikoni ndetse no kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye birinda indwara zituruka ku mirire mibi.

Ibikorwa byabo bazajya babikora iminsi itanu mu cyumweru mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa.

 

 

Nyanza: Imyiteguro itegura urugerero ni ntamakemwa

$
0
0

Akarere ka Nyanza kimwe n’utundi turere tw’igihugu cy’u Rwanda baritegura gutangiza ibikorwa by’urugerero tariki 22/01/2013 bikaba bizaba bihuriwemo n’intore zigera ku 1180 zatojwe kugira indangagaciro na kirazira ku rwego rw’aka karere mu mwaka ushize wa 2012.

Imyiteguro itegura urugerero ni ntamakemwa

Itorero ry’igihugu barikoze banasabana n’inzego zinyuranye

Imyiteguro imeze neza nk’uko Kubwimana Florence umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero ku rwego rw’akarere ka Nyanza yabitangaje nyuma y’inama bashinzwe iyo gahunda bahuriyemo tariki 17/01/2013 hagamijwe gusuzumira hamwe ibitaragenda neza.

Nyuma yo kumva uko imyiteguro ihagaze muri buri murenge nibwo havuzwe ko ibintu bimeze neza ndetse bikaba ari ntamakemwa nk’uko abari muri iyo nama bose babyemeranyijeho.

Intore zatojwe mu mwaka ushize wa 2012 zikaba ari nazo zizitabira ibikorwa by’urugerero muri uyu mwaka wa 2013 zizabikora mu gihe cy’amezi atatu. Ibizakorwa muri ayo mezi ni ibikorwa bishamikiye kuri gahunda za guverinema zikubiyemo kugeza abaturage ku mibereho myiza, ubukungu, ubutabera n’imiyoborere myiza.

Ibi bizatuma abaturage bashobora kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba bakabyikemurira hatabayeho gutegera abandi amaboko ngo babibakemurire.

Ni muri urwo rwego hazibandwa ku bikorwa bitandukanye nk’ibyo kubakira abatishoboye amacumbi yo kubamo, kurwanya isuri, kwishyurira abakene ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bifasha abaturage kugera ku mibereho myiza nk’uko Kubwimana Florence ushinzwe guhuza ibikorwa by’intore ku rwego rw’akarere ka Nyanza abivuga.

ibikorwa by’urugerero bizatangizwa ku mugaragaro ku itariki 22/01/2013 bibere mu Kagali ka Gatagara ko mu murenge wa Mukingo ukaba ari umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza.

Rutabagaya Prince ni umwe mu bakozi b’akarere ka Nyanza witabiriye iyo nama y’imyiteguro ubusanzwe ashinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Cyabakamyi. Avuga ko ikintu cyambere bavanye muri iyo nama kandi cy’ingenzi ari ukujya gufasha abaturage mu myumvire kugira ngo barusheho gusobanukirwa akamaro k’icyo gikorwa kizagirira abanyarwanda bose akamaro bIshakamo ibisubizo byababera urufunguzo rw’iterambere.

 

 

 

Gakenke: Dr. Valens Hafashimana yatorewe kuba umuyobozi wa JADF

$
0
0

Dr. Valens Hafashimana yatorewe kuba umuyobozi wa JADF

Dr. Valens Hafashimana, Perezida wa JADF Gakenke.

Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Gakenke “JADF Terimbere Gakenke”  yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 18/01/2013 yatoye Dr. Valens Hafashimana  ku mwanya wa  Perezida nyuma y’uko uwari usanzwe ari umuyobozi wayo  ahamagariwe  izindi nshingano.

Dr. Hafashimana, umukozi w’umushinga  Access  Project  mu Karere ka Gakenke,  avuga ko mu bikorwa  byihutirwa agiye gukora harimo kugaragariza abafatanyabikorwa batandukanye ibyo abaturage bo mu karere  bakeneye kugira ngo icyerekezo 20/20 kigwerweho.

JADF y’Akarere ka Gakenke yateguye umunsi w’imurikabikorwa kandi yanagize uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye mu karere; nk’uko Dr. Habineza Paul de Rire, Perezida  ucyuye igihe abishimangira.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bushya bwa JADF bufite inshingano zo gukomeza inzego z’ubuyobozi  bwa JADF ku rwego rw’imirenge, baziha amahugurwa na zo zigakora neza.

Komisiyo zitandukanye zigize JADF zasabwe gukora zigata umusaruro. Ngo ibyo bigomba kujyana n’uko komisiyo itegura ibikorwa byihutirwa (priorities) mu nkingi z’iterambere zitandukanye zikagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro.

Muri iyo nama kandi, imishinga ikorera mu karere yibukijwe ko igomba gushyikiriza akarere imihigo yihaye muri uyu mwaka wa 2013 no kwihutira gutanga umusanzu wa JADF kugira ngo ibashe kugera ku nshingano zayo.

Buri mwaka, biteganyijwe ko hazaza haba isuzumabikorwa ry’imihigo yahizwe n’iyo mishinga mu rwego rwo kureba niba yarashyizwe mu bikorwa.

 

 

President Kagame calls on nation to be unfazed by aid cuts

$
0
0

-      Lauds progress in Nyamasheke and Rusizi Districts

President Kagame calls on nation to be unfazed by aid cuts

President Paul Kagame at the Presidential Press conference-Village Urugwiro 21 January 2013 (photo, PPU)

 

President Paul Kagame has issued a rallying cry to all Rwandans to change their mindsets regarding the recent cutting off of foreign aid to Rwanda, saying that even before the halting of the aid, the plan has always been to work towards a self-reliant economy.

The President was speaking from Village Urugwiro in his now-customary press briefing in which he addresses members of the media, local and international alike. It was however, the first time this year that he addressed the media.

The main talking-point of the entire event was undoubtedly the issue of the suspension and eventual permanent termination of foreign aid the country receives from some major development partners, most notably the United Kingdom towards the tail-end of last year.

The President seized the opportunity to insist that the termination of this aid should not cause any consternation or even surprise to Rwandans, and should instead be used as a source of motivation and resolve to work even harder towards an aid-free, self-reliant Rwanda, since this has been the plan all along.

President Kagame pointed to the timely creation of the Agaciro Development Fund as just one of the many steps that were already being planned to slowly but eventually wean Rwanda off of dependence on foreign aid.

The Agaciro Development Fund is a solidarity fund created by the government late last year, through which Rwandans and friends of Rwanda can voluntarily contribute any amount of money to fund development projects aimed at self-sustenance.

The Fund was launched to a lot of acclaim and praise last year and has proved to be a huge success, collecting more than a Billion Rwandan Francs within hours of its launch and is currently continuing to stock-pile revenues from Rwandans, for Rwandans.

“Even before the creation of the fund, there were ideas being debated on, as to how we can eventually overcome dependence on foreign aid, to me this should not come as a surprise.”

“What would have been sad is if this aid was cut due to a specific mistake we made or something we did wrong. But then again, I think this can also be considered a good thing since it builds resolve and forces us into action,” the President said.

The Head of State also, in his press briefing, touched on other topics, lauding the progress he saw firsthand in Nyamasheke and Rusizi Districts after recently concluding a tour of the area.

He said that compared to two years ago when he last officially visited the areas, there have been tangible and noticeable development, most especially in social infrastructure such as electricity coverage, building of roads and enhancement in education facilities.

 

Reporters in attendance also queried the President on the low rates of exports that emanate from Rwanda to its neighboring countries in the region such as the East African Community members, all the while still importing heavily from the said countries.

To this President Kagame replied that the government will continue to develop and promote investment within the country to provide a more robust supplies sector, but the main goal will always be first and foremost to ensure availability of goods and services within the country before being too concerned with exports.

 

 

Gakenke: JADF gets new president

$
0
0
Gakenke JADF gets new president

Dr. Valens Hafashimana, New President (JADF)-Gakenke

The JADF general assembly “JADF Terimbere Gakenke” in Gakenke district on January 18th 2013 elected Dr. Valens Hafashimana as the new president after Dr. Paul de Rire Habineza.

Dr. Valens Hafashimana, who works with Access Project in Gakenke district, asserts that his first priority is to present the residents needs to different development partners so that vision 2020 is achieved.

JADF organized an open day and played a big role in the development of Gakenke district, explains Dr. Paul de Rire Habineza; former JADF President

Dr. Habineza explains that the new leadership must extend JADF services to the lower administrative levels (sector), training them to improve their services.

Different JADF sub-commissions were urged to work hard and implement priority projects one by one.

During the meeting, projects working in Gakenke district were reminded to present to the district administration performance contracts pledged for 2013 and to deliver their JADF contribution in time.

It is planned that the performance contracts and the projects will be evaluated every year to find out if they were implementation.

 

Viewing all 3624 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>