Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Munyantwari Alphonse arasaba abayobozi n’abavuga rikijyana mu karere ka Ruhango kutarangwa n’ubuyobozi bubi ahubwo bagaharanira guteza imbere ubugamije kwigira.
Ibi Munyantwari yabisabye izi nzego ashingiye ku mateka mabi yagiye aranga ubuyobozi bwagiye bujyaho mbere ya jenoside.
Mukiganiro yagiranye n’izi nzego tariki ya 17/04/2013, uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa mbere ya jenoside yakorewe abatutsi bwagiye burangwa n’imiyoborere mibi irangwa n’igitugu cyinshi ndetse no kurangwa gukorera mukwaho.
Mu kiganiro cyafashe hafi amasaha abiri, Munyantwari yasabye abayobozi batandukanye cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari guharanira ubuyobozi bugamije kwigira bakamaganira kure imiyoborere mubi.
Aha Munyantwari akaba yarasabye izi nzego gukora zidahanganye umwe acunga undi ku jisho, ahubwo bakarangwa no guharanira guteza imbere abo bayobora.
Abitabiriye iki kiganiro cyari kigamije guharanira ubuyobozi bugamije kwigira, bavuze ko ari byinshi bungukiye muri iki kiganiro, ngo bakaba basanga hakwiye kubaho baharanira gukora cyane bungurana ibitekerezo n’abo bayobora; nk’uko bitangazwa na Kagabo Mansuet umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kigoma.